Patient Bizimana yashyize ku isoko album yamuritse akagabirwa inka

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Patient Bizimana yamaze gushyira hanze album ye nshya ’ Ibihe’ yamurikiye mu gitaramo ’Easter Celebration’, cyo kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika, kikitabirwa n’abantu ibihumbi.

Ku tariki 16 Mata 2017 nibwo Patient Bizimana yakoreye igitaramo gikomeye muri Hotel Radisson Blu amurika album ye nshya. Ni igitaramo se umubyara yanamugabiyemo inka. Kuri ubu iyi album nshya ya Patient Bizimana yamaze kuyishyira ku isoko.

Album ’Ibihe’ iraboneka kuri Restauration Church i Masoro, Zion Temple mu Gatenga, mu Mujyi wa Kigali ku Nkuru Nziza , kuri Nakumat , kuri Blues Cafe. CD imwe igura ibihumbi bitanu (5000 FRW). Uwashaka ko bayimugezaho yahamagara kuri 0788635734.

Patient Bizimana yatangarije Rwandamagazine.com ko ’Ibihe’ ari album ategereje ko izafasha cyane abazayumva kandi bikabafasha kuramya no guhimbaza Imana binyuze mu ndirimbo 8 ziyiriho.

Ati " Ni album nateguye igihe kitari gito. Uko nanjye ymafashije ntekereza ko izafasha n’abandi. DVD yayo ndateganya ko izajya hanze mbere y’uko umwaka urangira."

’Ibihe’ ni album ya 3 ya Patient Bizimana nyuma ya ’Ikime cy’igitondo’ iriho indirimbo zamenyakanye cyane nka ’Menye neza’, ’Andyohera’, ’Iyo neza’ n’izindi. Indirimbo zamenyakanye cyane kuri album ye ya kabiri ni nka ’Ubwo buntu’, ’Amagambo yanjye’, n’izindi.

Ibihumbi bitabiriye imurikwa rya album ’Ibihe’

Se wa Patient Bizimana yagabiye umuhungu we inka kubwo kwitangira umurimo wo gukorera Imana kuva akiri muto

Album nshya ya Patient Bizimana

Apotre Masasu yasengeye album ’Ibihe’ ubwo yamurikwaga ngo izakore ku mutima y’abazayumva

Aho wasanga album nshya ya Patient Bizimana

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo