MU MAFOTO, Ubwo Tonzi yasuraga abana bafite ubumuga i Ndera

Umuhanzikazi Tonzi uririmba indirimbo zahimbiwe Imana aheruka gusura abana bafite ubumuga mu rwego rw’ubukangurambaga akomeje bwo kuvugira aba bana abinyujije mu muryango yashinze ’Birashoboka Dufatanyije’.

Ku wa Gatanu w’icyumweru dusoje nibwo Tonzi yasuye abana bo mu kigo cy’i Ndera cyitwa ’Humura’. Yagiye kubasura abashyiriye ibiribwa, ibikoresho by’isuku n’ibindi bikoresho bakenera mu buzima bwa buri munsi.

Umwaka ushize nabwo Tonzi yari yasuye abana bafite ubumuga barererwa mu kigo Izere Mubyeyi giherereye mu Busanza asabana n’abana, barasangira, abagenera n’impano.

Abana bo mu kigo cya ’Humura’ nabo yasangiye nabo barasabana mu buryo bukomeye.

Tonzi yavuze ko kuva yatangira ubukangurambaga, abana bafite ubumuga yafashije kujya mu bigo bibitaho ubu bahinduye ubuzima ndetse benshi baragenda barushaho kumera neza ku buryo ejo habo hazaba heza nta gushidikanya.

Kuva mu bwana bwe nibwo Tonzi yatangiye kuririmba indirimbo zahimbiwe Imana. Impano yaje kwaguka ajya mu makorali atandukanye, mu mwaka wa 2004 atangira umuziki ku giti cye.

Mu rwego rw’ubukangurambaga Tonzi na bagenzi be bakoze indirimbo ‘C’est possible’, yerekana ko umuntu ubana n’ubumuga nawe ashoboye kwiteza imbere, agateza imbere umuryango n’igihugu cyose muri rusange.

Mariam ubu uba mu Bubiligi niwe wafatanyije na Tonzi ngo batangize umuryango ’Birashoboka Dufatanyije’

PHOTO: Nasuif

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo