Korali Elayono ikomeje kwagura ivugabutumwa ryayo

Ni nyuma y’urugendo rw’ ivugabutumwa korali Elayono ibarizwa mu Itorero rya ADEPR Paruwasi Remera yakoreye mu Mujyi wa Rubavu muri paruwasi ya Gisenyi guhera Ku wa gatandatu kugeza ku cyumweru twasoje, hakihaba abasaga 100. Ngo intego bafite ni ugukomeza kwagura ivugabutumwa ryabo.

Iyi korali yahakoze ivugabutumwa ndetse haboneka nabemera kwihana bakakira umwami Yesu dore ko ariyo ntego nyamukuru yaribahugurukije mu Mujyi wa Kigali.
Ibifashijwemo na korali Bethelehem na Korali impuhwe , igitaramo cyagenze neza ndetse kiranitabirwa cyane.

Mu kiganiro n’ umwe mubayozi ba korali Elayono yavuze ko ashima Imana cyane.

Ati " Nukuri Reka mbanze nshimire Imana yabanye natwe icyo twashakaga nuko tubona abakizwa nicyo cyari cyaduhagurukije i Kigali. IIkindi dushimiye Korali Bethelehem rwose bagize uruhare bakadutumira tukavugira Imana i Rubavu natwe mu minsi irimbere bagomba kwisanga i Remera iwacu. Dushimiye kandi Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Remera ryagize uruhare runini rwo kudushyigikira mu rugendo rw’ ivugabutumwa, nshimiye abaterankunga Imana ibahe imigisha, rero turakomeje ivugabutumwa kuko nicyo Yesu yaduhamagariye mu minsi micye turababwira ahandi tuzerekeza ".

Korali Elayono yatangiye mu 1996, ku gitekerezo cy’urubyiruko rw’abasore n’inkumi 12, bumvaga bafite ishyaka ryo gukora ivugabutumwa mu ndirimbo.

Mu 2006, Korali yujuje imyaka icumi ivutse, yemerewe gukora ku mugaragaro, iza no guhabwa izina yitwa “Elayono.” Korali Elayono ifite indirimbo zirenga 300. Ubu igizwe n’abantu 168.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo