Iyakuremye izi uko uzabaho...Tonzi mu ndirimbo nshya (VIDEO)

Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ’ Bindimo’ agarukamo ko kuramya Imana ari ibintu umuntu agomba gukora bimurimo.

Ni indirimbo yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Gicurasi 2020.

Tonzi avuga ko iyi ndirimbo yayikoze agendeye ku byo Imana igenda imukorera umunsi ku wundi.

Ati " Ni indirimbo nakoze nk’umukristu nyishimira ko yamenye ntarabaho, ndebye mu rugendo rwanjye rwose uburyo Imana inyitaho, uburyo inkunda, uburyo indinda, nsanga kuyiramya aribwo buzima kuko Imana niyo soko yo kubaho kwacu."

Yakomeje avuga ko abantu badakwiriye kuramya Imana mu gihe bari mu bihe byiza gusa ahubwo ngo n’igihe banyuzemo mu bibakomereye bakwiriye kuyishimira.

Ati " Ntabwo dukwiriye kuramya Imana kubera ko ibihe bimeze neza gusa , no mu bihe bigoye, no mu bihe byagenze uko utabishakaga, Imana izahora ari Imana ahubwo icya mbere ni ukuzamura ibyiringiro ukanatekereza ko kubaho kwawe utabihisemo , ubuzima bwawe atari wowe wabuhisemo, iyatumye ubaho ninayo iziko uzabaho."

Yasoje ikiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com avuga ko muntu akwiriye kubaho ibyo akora byose aramya Imana ndetse anayihimbaza.

Ati " Icya mbere rero twaremewe ni ukuyishima, ni ukuyiramya, kandi kuramya si ukuririmba gusa, kuramya ni ukugendana n’Imana mu ntambwe yose, ureba ibyaremwe, ureba uko ikurinda ukaryamya, ukabyuka ....ukitegereza ibyo yaremye, bigatuma ubona uburyo ari inyembaraga , bigatuma ukunda mugenzi wawe kuko uba umubonamo ubudahangarwa bw’Imana."

’Bindimo’ ije ikurikira izindi ndirimbo Tonzi yashyize hanze muri uyu mwaka harimo ’Usifiwe’, ’ Amani’ yafatanyije na Cubaka na Hejuru ya byose.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo