Israel Mbonyi agiye gutaramira ab’i Huye

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi agiye gukorera igitaramo mu Karere ka Huye nyuma y’uko ngo abisabwe n’abantu benshi bo muri ako Karere no mu Ntara y’Amajyepfo muri rusange.

Ni igitaramo giteganyijwe tariki 2 Gashyantare 2020 muri Auditorium ya Kaminuza y’u Rwanda , ishami rya Huye. Igitaramo kizatangira saa cyenda z’amanywa, gisozwe saa mbiri z’ijoro.

Abanyeshuri bazagura amatike hakiri kare, bazishyura 2000 FRW naho ku muryango ni 3000 FRW. Abasanzwe bazishyura 5000 FRW.

Iki gitaramo, Israel Mbonyi azaba ari kumwe n’abahanzi Serge Iyamuremye na Prosper Nkomezi.

Uyu muhanzi ukunzwe na benshi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yatangarije Rwandamagazine.com ko ashimishijwe no kuba agiye gutaramana n’ab’i Huye nyuma y’igihe kinini ngo babimusaba.

Ati " Abantu b’i Huye bakunze kenshi kunsaba kujya kuhakorera igitaramo ariko bikagorana bitewe n’ibindi bitaramo cyangwa izindi gahunda byahuriranaga ariko ubu ndashimira Imana ko ibinshoboje, ndizera ko tuzahimbaza Imana, tugasabana nayo birambuye."

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo