Ikibazo cy’amatsiko Israel Mbonyi azabaza Don Moen

Mu gihe habura iminsi mike ngo Don Moen akorere igitaramo cy’amateka mu Rwanda, Israel Mbonyi arashimira Imana ko agiye gukorana igitaramo n’uyu muhanzi w’icyamamare ndetse ngo afite ikibazo cy’amatsiko yifuza kumubaza.

Tariki 10 Gashyantare 2019 nibwo Don Moen azakorera igitaramo mu Rwanda. Ni igitaramo ‘MTN Kigali Praise Fest’ cyateguwe na Sosiyeti ya MTN Rwanda na R Consult. Biteganyijwe ko Don Moen azagera mu Rwanda ku wa Gatandatu tariki 9 Gashyantare 2019.

Israel Mbonyi niwe muhanzi uzaririmba muri iki gitaramo cyatumiwemo Don Moen. Mbonyi yatangarije Rwandamagazine.com ko kuba azakorana igitaramo n’uyu muhanzi w’ikirangirire ari ikintu ngo ashimira Imana.

Ati " Kuririmba mu gitaramo kimwe na Don Moen ni ishimwe kuri njye ridasanzwe kuko Imana iyo uguhaye kuririmbana n’umuntu nk’uriya ni ibyo kuyishimira."

Abajijwe ikibazo cy’amatsiko yumva azabaza Don Moen, Mbonyi yagize ati " Ikibazo nzamubaza ni ukumubaza ukuntu yabigenje kugira ngo amare imyaka igera kuri 35 agikorera Imana , atarahinduka, akiri wawundi. Ndashaka kumubaza ibanga yakoresheje ngo abe agejeje muri 2019 akiri uwo bari bazi mu myaka irenga 30 ishize. Yagumye kuri rwa rwego rumwe atamanuka. "

Yunzemo ati " Ndashaka kubimwigiraho kugira ngo nzarinde nsaza ngikorera Imana. Ni umugabo w’intwari wakoze ibikorwa byinshi, nta muramyi utamufatiraho icyitegererezo. "

’Nkwiye Kurara Iwawe’ izaba iri kuri album ye ya 3 niyo Israel Mbonyi aheruka gushyira hanze mbere y’igitaramo azahuriramo na Don Moen. Ni imwe muzo azaririmba mu gihe kigera ku isaha azamara aririmba.

Don Moen afite imyaka 68. Amaze imyaka igera kuri 35 ari umuhanzi. Azwi mu ndirimbo nyinshi zamenyakanye cyane nka ‘Our Father’, ‘God Is Good All The Time’, ‘God With Us’, ‘God Is Good I Will Sing’ n’izindi.

‘MTN Kigali Praise Fest’ izabera muri Camp Kigali Kigali guhera saa kumi z’umugoroba. Imiryango izafungurwa saa munani z’amanywa. Kwinjira bizaba ari 12.000 FRW, 25.000 FRW na 250.000 FRW.

Israel Mbonyi azahurira mu gitaramo na Don Moen afata nk’icyitegererezo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo