Ku nshuro ya mbere, icyamamare Benjamin Dube agiye kuza gutaramira mu Rwanda

Umuhanzi ukomeye kandi ukunzwe mu ruhando mpuzamahanga mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Benjamin Dube wo muri Afurika y’Epfo agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere.

Uyu ni undi muhanzi ukomeye u Rwanda rwakiriye muri uyu mwaka wa 2019 nyuma ya Don Moen uherutse gutaramira i Kigali muri Gashyantare.

Uyu muhanzi ategerejwe gutaramira i Kigali mu gitaramo yatumiwemo n’Itsinda rikunzwe mu gihugu no mu karere True Promises Ministries. Iki gitarmo cyiswe “ True worship (Kuramya Nyakuri)" kizaba ku itariki ya 11 Kanama 2019.

True Promises irimo itegura iki gitaramo ivuga ko gutumira uyu muririmbyi ari andi mahirwe ku bahanzi nyarwanda. Ni igitaramo kizabera mu Muyi wa Kigali. Abazafatanya n’aba baramyi mu gitarmo bo ntibaratangazwa.

Ubuyobozi bwa True Promises bwavuze ko amakuru arambuye azatangazwa mu minsi iri imbere.

Ku rukuta rwe rwa Twitter, Benjamin Dube yanditseho ko yishimiye kuzaza gutarama bwa mbere n’abanyarwanda

Benjamin Dube ni umushumba w’itorero High Praise Centre Church, umwanditsi w’indirimbo, producer,umuramyi, umwigisha akaba amaze imyaka irenga 33 akora uyu murimo wo kuririmba. Benjamin Dube azwi cyane mu ndirimbo nka Ketshepile wena yahinduwe mukinyarwanda (hariho impamvu), Thel’umoya, Uyahalalela, Yiwo Lawa Amandla n’izindi zinyuranye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Mubogora

    Ntegerezanyije amatsiko menshi uyu munsi nawe ntuzabure.nziko Imitima ya benshi izahembuka kuri uyu munsi.

    - 18/04/2019 - 18:32
Tanga Igitekerezo