Ibyo wamenya kuri Dinah watangiye kujya kuririmbira abarwayi akiri umwana muto

Dinah Uwera ni umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Yabitangiye mu buto , abikora abikunze ku buryo we na bagenzi be hari n’ubwo bajyaga kuririmbira abarwayi mu bitaro .

Dinah Uwera yatangiye muzika ku giti cye mu mwaka wa 2005. Abenshi bamumenye kubera indirimbo ze nka ‘Inshuti gusa’, ‘Says the Lord’, ’Icyo umbwira’ n’izindi zinyuranye.

Nubwo amaze imyaka isaga 13 aririmba ku giti cye, kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yabitangiye akiri muto cyane.

Akiri mu mashuri abanza yajyanaga na bagenzi be kuririmba no mu bitaro

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Rwandamagazine.com, Dinah yagarutse ku buryo yatangiye kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Avuga ko kuba yarabitangiye akiri umwana ngo byamufashije cyane kuko ngo iyo umuntu akiri umwana aba aribwo afite ubushake bwinshi cyane bwo gukorera Imana.

Ati " Natangiye nkiri umunyeshuri mu mashuri abanza ya Camp Kigali. Mu kigo twari dufitemo urusengero , byari byemewe. Ninjye wari uyoboye abandi. Twajyaga muzindi nsengero ndetse twanajyaga no kuririmba muri CHUK. Icyo gihe nari mfite imyaka 13.

Twajyaga mu bitaro tukaririmbira abarwayi, tukanabasengera kuko nta bundi bushobozi twabaga dufite. Kuririmbira abarwayi no kubasengera buriya ni ibintu by’ingirakamaro cyane. Kutabikora ni ikibazo. Indirimbo zirafasha. Burya ni byiza ko ukorera Imana mu bushobozi ubwo aribwo bwose ufite ."

Amashuri yisumbuye, Dinah yayize muri FAWE Girls riherereye mu Mujyi wa Kigali. Naho yahise atorerwa gukurira abaririmbyi. Ni inshingano yakoze kugeza arangije amashuri yisumbuye ndetse nubu akaba ari nazo nshingano agifite ku rusengero rwa Healing Center asengeramo.

Ati " Amashuri yimbuye nayakomereje muri FAWE , nahise ntorerwa kuba umuyobozi w’abaririmbyi kugeza igihe narangirije amashuri yisumbuye. Ku rusengero rwa Healing nabwo nakomeje kuba umuyobozi w’Abaririmbyi …nanubu ndacyabikora kandi ndabikunze."

Bakiri abana yahimbye uburyo bwihariye bwo kuririmba ijwi rya ‘Tenar’

Icyo ahora azirikana mu bwana bwe ngo harimo kuba yarahimbye uburyo bwihariye bwo kuririmba ijwi rya ‘tenar’ (ijwi rya 3) ubusanzwe ahanini ryagenewe kuririmbwa n’abahungu. Kuko ngo abahungu babaga ari bake muri korali, Dinah ngo yashatse uburyo n’abakobwa bajya bafatanya n’abahungu kuririmba.

Dinah avuga ko ubwo buryo yasaga nuwihimbiye bwakunzwe cyane ndetse nanubu ngo aracyabukoresha mu miririmbire ye.

Ati " Icyo gihe kuko twabaga turi abana, gukizwa no kuririmba byitabirwaga n’abakobwa cyane…N’abahungu babaga bahari ariko ari bake kandi bataririmba amajwi yose kuko babaga ari abana…

Kera naririmbaga Tenar yo hasi kuko nabaga ndi kuririmbana n’abahungu nyuma nigira inama yo kubabwira ngo duhindure tujye turirimbira tenar hejuru , biraryoha…abantu bakabikunda kandi sinari nziko binabaho…ariko kugeza nuyu munsi ndacyabikora nubwo nakuze…

Ikindi cyansubijemo intege ni uko abantu bambwiraga ko ndirimba neza , bakambaza aho nabikuye. Ntibyatumaga nishyira hejuru ahubwo nakomezaga gukomeza gushyiramo imbaraga…"

Muri 2005 nibwo yashyize hanze indirimbo ye ku giti cye yise Nshuti. Yayikoze ngo abifashijwemo cyane n’umuhanzi Ezra Kwizera. Nyuma yaho nibwo yagiye ashyira hanze n’izindi ariko nyuma aza gusa nuhagaritse gushyira imbaraga nyinshi mu buhanzi bwe, abisubukura umwaka ushize.

Dinah avuga ko kuba atari agishyira imbaraga byinshi mu buhanzi bwe byatewe n’impamvu nyinshi zinyuranye ariko ngo iy’ingenzi ni ’Vision’ yari afite.

Ati " Hari impamvu zatumaga ngenda nsubika kuba nakongera kubyutsa muzika mu buryo burimo imbaraga. Muri izo harimo kwiga n’ akazi gusa si impamvu zifatika cyane kuko ibyambuzaga nubu biracyahari ahubwo navuga ko ari igihe cyari kitaragera.

Nari mfite ‘Vision’ ko hari igihe kizagera nkashyiramo imbaraga nyinshi. Icyo gihe nicyo nategereje. Umwaka ushize nibwo nongeye gushyiramo imbaraga."

Yakuze arebera kuri Aime Uwimana

Iyo ubajije Dinah umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yakuze areberaho, agusubiza atazuyaje ko ari Aime Uwimana.

Ati " Umuntu utinze mu kintu aba afite icyo arusha abandi…Aime nkunda uko aririmba, passion abifitemo. Ni umuntu utagendana n’ibigiye cyangwa ngo agurukane n’ibigarutse… Ibyo akora ni ibintu bikorwa numuntu umaze gusobanukirwa icyo ashaka…"

Agiye gushyira hanze album mugitaramo kizaba giteguwe ‘kinyamwuga’

Ku itariki 5 Kanama 2018, Dinah Uwera afite igitaramo gikomeye cyo kumurika album ye ya mbere ’Nshuti’. Ni album izaba iriho indirimbo 9 zirimo izo abantu bazi ndetse n’izindi zitarasohoka.

Kizabera muri Serena Hotel. Ibiciro ngo bizatangazwa mu minsi izaza.Mu bahanzi bazafatanya harimo Dudu ndetse na True Promises.

Iyo uganira na Dinah wumva ko intego afite ari uko abantu bazaza mu gitaramo ari gutegura batazaba abaje kureba ibyo yateguye ahubwo we ngo ashaka ko bazafatanya mu kuramya no guhimbaza Imana, hakazabohoka benshi , byaba akarusho hakabonekamo n’abakizwa kuko kuri we ngo yizera ko indirimbo zo kuramya Imana zikora umurimo ukomeye.

Ntimushobora kumara umunota muganira na Dinah ataravuga Imana ndetse akumvisha ko ariyo ashyize imbere mubyo ategura byose.

Ati " Concert nakoze mbere nkimara gusubukura muzika yabaye nziza. shimira Imana ibyo yankoreye nzi neza ko izakora ibikomeye…Nibwo bwa mbere ngiye gushyira hanze album yanjye ya mbere. Izaba ikozwe kinyamwuga . Birahenze ariko Imana izamba hafi…

Si ukumurika album gusa , nifuza ko abantu bazaza bose tuzafatanya guhimbaza Imana. Ibyo ntegura si ukwemeza abantu, intego ni ugufatanya nabaje, atari ukureba ibyo nzaba nateguye… Nifuza kubona abantu mu busabane n’ Imana kuruta ko baza kureba njye nk’umuhanzi."

Yunzemo ati " Ibintu turi gutegura, turi kubishyiramo imbaraga zacu, ubwenge Imana yaduhaye,… Abazaza bazabona ibintu biri ku rwego rwiza, bishimishije, bikoze kinyamwuga kandi birimo umwuka w’Imana…Imana niyo izadufasha ko abantu bazabohoka , bakira ibikomere biciye mu ndirimbo…"

Kumurika album kizaba aricyo gitaramo cye cya kabiri akoze kuva aho agarukiye muri muzika. Tariki 24 Nzeli 2017 nibwo yari yakoze igitaramo yise ’Hearts at Worship’ (Imitima mu Kuramya). Ni igitaramo yari yafashe nko kugaruka kweruye kwe mu buhanzi mu buhanzi ku giti cye . Cyateguwe ku bufatanye na Urugero Media Group kibera i Remera ku Rusengero rwa Healing Center ari naho asanzwe asengera.

Dinah Uwera

Ari gutegura igitaramo gikomeye azamurikiramo album ye ya mbere ’ Nshuti’

Kanda hano wumve indirimbo ’Nishimiye’ Dinah aheruka gushyira hanze

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo