Ibyishimo bisesuye ku bitabiriye imurikwa rya Album ya Iyamuremye Serge – AMAFOTO

Iyamuremye Serge, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya Imana no kuyihimbaza yamuritse Album ya 3 yise ‘ Biramvura’, mu gitaramo cyitabiriwe cyane ndetse abari bakirimo bose bataha banyuzwe kandi banezerewe.

Byari bigoye kubona umuntu uzinze umunya cyangwa wicaye igihe kirekire mu bari muri Serena Hotel yabereyemo iki gitaramo kuri iki Cyumweru tariki 27 Kanama 2018.

Saa Kumi n’imwe z’umugoroba niyo saha igitaramo cyari gutangiriraho. Nubwo imvura yagwaga mu Mujyi wa Kigali, ntibyabujije abantu amagana kwitabira iki gitaramo ndetse n’abagiteguye batangirira igihe.

Arsene Tuyi , Irimbere christian , True Promises, Gisubizo Minisitries babimburiye abandi gufasha abari bari mu gitaramo kuramya no guhimbaza Imana mu ndirimbo zinyuranye.

Ahagana ku isaha ya saa moya nibwo bwa mbere Serge Iyamuremye yageze kuri ‘Stage’ aririmba mu gihe kigera ku minota 30 adahagaritse, nyuma yakira Tembalami , umuhanzi ukomoka muri Zimbabwe waje kumufasha muri iki gitaramo yise ‘One Spirit Worship Concert’.

Serge Iyamuremye yaririmbye indirimbo zose ukora 9 ziri kuri Album nshya ‘Biramvura’ yamurikaga. Akigera kuri ‘Stage’ yahereye kuri Biramvura yanitiriye iyi album. Yaririmbye kandi Yari Njyewe, Imbohe, Wanyujuje, Yitwa Yahweh, Ndakwizera, Yesu araje, Yahweh, Kumusaraba ndetse n’izindi muzo yamenyekanyeho mbere.

Uko Serge yaririmbaga , abari muri iki gitaramo bamwikirizaga ndetse bagahaguruka bagatambira Imana birekuye. Byari bigoye kubona umuntu utari guhimbaza Imana kuva mu myanya y’icyubahiro kugera inyuma aho nta ntebe n’imwe itari yicayeho umuntu.

Mbere y’uko atangira kuririmba, Apôtre Habonimana Apollinaire yabwiye Serge Iyamuremye ko iki aricyo gihe cye. Yashimiye abaje kumushyigikira ndetse abasaba kugura CD zikubiyeho ibihangano bye, asoza umubwira ko ‘amukunda’.

Iminota igera kuri 30 Appolinaire yamaze aririmba, abantu bose bamwikirizaga kuko indirimbo ze zose wabonaga bazizi cyane cyane ko inyinshi zakunzwe mu gihe cyashize ndetse zikaba nanubu zigikoreshwa mu gihe cyo kuramya no guhimbaza Imana mu nsengero zinyuranye.

Mushiki wa Serge yamusanze imbere, biba agahebuzo

Serge Iyamuremye yamenyekanye cyane mu ndirimbo "Arampagije”, “Amashimwe”, “Nta wundi nambaza”, “Nzaririmba Hoziana”. Izo zose nazo yagendaga azivanga mu zindi nshya ziri kuri album ‘Biramvura’.

Ubwo Serge Iyamuremye yari agiye kuririmba mu cyiciro cyanyuma, yasabye mushiki we Dusenge Olive kwigira imbere. Abantu batunguwe no kubona ari umuririmbyi ukomeye muri Korali Jehovah Jireh ndetse niwe utera indirimbo ‘Gumamo’ imwe muzatumye iyo korali imenyakana cyane. Serge Iyamuremye niwe wateye indirimbo ‘Gumamo’, mushiki we akajya amwikiriza biryohera cyane abari muri iki gitaramo.

Mu minota ya nyuma Patient Bizimana, Arsene Tuyi na Chrisitian basanze Serge imbere , bafatanya kubyinira Imana kugeza igitaramo kirangiye, abantu bataha ubona bacyeye ku maso.

Serge yashimye Imana yabashishije abantu kugera muri Serena Hotel nubwo imvura itari yoroshye

Nyuma y’igitaramo cyarangiye ahagana saa tatu z’ijoro, Serge Iyamuremye yabwiye abanyamakuru ko uko yari abyiteze ariko byagenze ariko ngo yashimiye cyane Imana yabashishije abantu kuza mu gitaramo cye.

Ati " Natunguwe n’abantu nabonye muri Salle kuko imvura yaguye ntangira kwibaza niba abantu bakibashije kubona uko baza. Ndashimira Imana abantu bitabiriye cyane ,ndabishimira Imana ."

Irimbere christian

Serge Iyamuremye wamurikaga Album ’Biramvura’

Diana Kamugisha ni umwe mu bahagiriye ibihe byiza

Mu gitaramo nk’iki buri munyamakuru yitwaza igikoresho kimufasha gucyura amafoto meza n’amashusho anogeye ijisho

Patient Bizimana na we yari yaje gushyigikira Serge Iyamuremye basa nabatangiriye mu gihe kimwe kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana

Umucyo niwo wagaragaraga ku maso y’abitabiriye One Spirit Worship Concert

Imvura yagwaga mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali ntiyabujije amagana y’abantukwitabira iki gitaramo

Tembalami , umuhanzi ukomoka muri Zimbabwe

Uwahageze wese yagize igihe kirambuye cyo guhimbaza Imana

Umutoniwase Flora (i bumoso) , umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba rya Miss Rwanda 2015 na Bagwire Keza Joanah bahagiriye ibihe byiza

Producer Pastor P

Judo Kanobana

Israel Mbonyi na we yanze gutaha adafashe amashusho y’iki gitaramo

Mike Karangwa na we ntiyari kubura kudatahana urwibutso rw’iki gitaramo muri Telefone ye

Kate Bashabe ( i buryo) na we yari ahari

Uncle Austin , umunyamakuru wa Kiss FM akaba n’umuhanzi mu ndirimbo za ’Secular’ yari yaje gushyigikira Serge Iyamuremye

Uwimana Aime ahimbaza Imana

Abakiri bato banze gutangwa iki gitaramo cy’imbaturamugabo

Apôtre Habonimana Apollinaire waririmbye benshi bagafashwa

Ubwo yaririmbaga benshi bari bacanye telefone zabo bafata amashusho

Serge na we yagiye ku ruhande ahimbaza Imana ubwo Appolinaire yaririmbaga

Appolinaire yabwiye Serge ko iki aricyo gihe cye

Yanasabye abantu gushyigikira impano ya Serge Iyamuremye

Lydia Masasu, umugore wa Apotre Masasu ni umwe mu bari bitabiriye iki gitaramo anahagirira ibihe byiza

Babyiniye Imana biratinda

Aime Uwimana yahawe umwanya abwira abari aho ko tariki 14 Ukwakira 2018 hari igitaramo cyo kuramya no guhimbaza ari gutegura

Mushiki wa Serge uririmba muri Korali Jehovah Jireh yamusanze imbere baririmbana ’Gumamo’ mu buryo bwari buryoheye ijisho n’amatwi

Igitaramo kijya kurangira, abahanzi bafashije Serge bamusanze imbere babyinira Imana

CD za Album ya Serge zari ku muryango

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo