"Hejuru ya byose", indirimbo nshya ya Tonzi (VIDEO)

Uwitonze Clementine uzwi ku izina rya Tonzi yamaze gushyira hanze amashusho y’indirimbo ’Hejuru ya byose’ irimo ubutumwa bwibutsa abantu ko ibyo bacamo byose bakwiriye kwibuka ko hari Imana iri hejuru ya byose.

Tonzi yatangarije Rwandamagazine.com ko iyi ndirimbo yayikoze agamije kwibutsa abantu ko mu bibazo byose umuntu anyuramo ku isi, ibizazane bitandukanye, ko akwiriye kuzirikana ko hejuru hari Imana isumba byose kandi iruta ibyo byose bigora muntu.

Tonzi ati " Isi ni iruvangitirane rw’ibibi n’ibyiza ariko igihe icyo aricyo cyose tujye twibuka ko dufite Imana. Ku bafite ibyiringiro, Imana ni ubuzima. Ku batabifite nabakangurira kwizera Imana no kuyishingikirizaho kuko ijambo ryayo ritubwira ngo hahirwa uwubatse ku rutare, iyo imiyaga ije, Imana ibasha kuyimurindiramo."

Yunzemo ati " ...Kandi no mu gihe tugeze mu byishimo, tujye twibuka ko atari ku mbaraga zacu ahubwo ko isoko ya byose ari Imana."

Iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi yakozwe inatunganywa na Camarade mu gihe amashusho yayo yo yafashwe akanatunganywa na Eliel Sando.

Tonzi yaherukaga gushyira hanze album ya 7 yise ’Akira’ iriho indirimbo 12. Kuri ubu iyi album iri hanze kuri CD ndetse na Flash Disks. ’Akira’ iriho indirimbo zindi nka ’Sikubwanjye’,’ Aho’, Umwizerwa’, ’ Niwe niwe’ n’izindi zinyuranye.

Reba hano amashusho ya ’Hejuru ya Byose’

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo