Gentil Misigaro yibarutse imfura

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Gentil Misigaro yibarutse imfura nyuma y’umwaka n’igice asezeranye kubana na Mugiraneza Rhoda.

Uyu mwana wabo bamwibarutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Nzeri 2020, avukira muri Canada ari naho uyu muryango utuye. Umwana wabo w’umuhungu bahise bamwita Abraham.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, Gentil Misigaro yavuze ko ibintu byose byahindutse nyuma yo kwibaruka imfura.

Yavuze ko ubuzima be bwagize igisobanuro cyisumbuyeho kubera uwo muhungu we yibarutse.

Yagize ati " Papa na Mama baragukunda. Rhoda Mugiraneza uranshimishije, ndagukunda by’iteka. Mwarakoze kudusengera, impano n’ubutumwa mwaduhaye."

Misigaro na Rhoda bamaze umwaka n’igice basezeranye kubana akaramata

Bibarutse umwana bise ’Abraham’

Tariki 16 Werurwe 2019 nibwo Gentil Misigaro na Mugiraneza Rhoda barushinze . Uyu muhango wabanjirijwe n’ibirori byo gusaba no gukwa byabereye ku i Rebero muri Heaven Garden.

Gusezerana imbere y’Imana byabereye muri New Life Bible Church ku Kicukiro.

Gentil ni mubyara wa Adrien Misigaro na we uzwi cyane mu muziki wo kuramya Imana ndetse ni nawe wari umugaragiye ubwo yasezeranaga kubana akaramata na Mugiraneza Rhoda.

Gentil Misigaro yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zahembuye benshi zirimo ‘Biratungana’, ‘Hari imbaraga’, ‘Buri munsi’, ‘Umbereye maso’, ‘Turning everything around in my favour’ n’izindi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo