El Shadai Choir igiye gukora igitaramo gikomeye izafatanya na Alarm Ministries na Healing Worship Team

Mu gitaramo gikomeye bise Cikamo Live Concert cyateguwe na Elshaddai kizaba ku italiki ya 14 Nyakanga 2019, byamaze kwemezwa ko Alarm Ministries na Healing Worship team zizafatanya nabo.

Elshaddai Choir izabarizwa mu itorero Isoko Ibohora, kuri ubu batangiye imyiteguro y’igitaramo gikomeye igiye gukorera muri Dove Hotel. Bamaze gutangaza ko Alarm Ministries na Healing Worship team zizafatanya nabo muri iki gitaramo ndetse n’abandi benshi bazagenda batangaza mu minsi iri mbere.

Nkuko twabitangarijwe n’umwe mu bayobozi ba El Shaddai Choir, Sembabazi Moise yavuze ko ubu imyiteguro y’iki gitaramo igeze kure.

Ati " Ubu tumaze igihe kitari gito twitegura iki gitaramo kandi turizera ko umuntu wese uzahagera azanyurwa n’ibyo bazahabwa."

Iki gitaramo kizabera kuri Dove Hotel taliki ya 14 Nyakanga 2019. Kwinjira bizaba ari amafaranga 10.000 FRW , 5.000 FRW ndetse na 2.000 FRW.

El Shadai Choir imaze imyaka 11 ikora umurimo w’Imana wo kuramya no guhimbaza.Izwi mu ndirimbo nka Uzi imyicarire , Nkuko uri murinjye, Cikamo banitiriye iki gitaramo n’izindi zinyuranye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo