Dudu yaje gushyigikira Dinah kumurika album ya mbere

Umuhanzi uririmba indirimbo zahimbiwe Imana , Niyukuri T. Dudu ukomoka mu Burundi yageze mu Rwanda aje gushyigikira Dinah Uwera mu kumurika album ya mbere yise ’Nshuti’.

Dudu yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Kanama 2018 ahagana ku isaha ya saa kumi n’ebyiri n’igice za mugitondo. Ku kibuga cy’indege, yakiriwe na Dinah ndetse na bamwe mu bagize Urugero Media Group iri gufasha Dinah mu gutegura igitaramo azamurikiramo album ya mbere.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Dudu yavuze ko ashimishijwe n’intambwe Dinah amaze gutera ndetse ngo atewe ishema no kuza kumushyigikira.

Dudu yagize ati " Ni ishimwe ko Dinah ageze kuri iyi ntambwe.Nje kumushyigikira kumurika album ye ya mbere. Kuko njye natangiye kera, ni inshingano yanjye gusunika abandi uko nshoboye.

Ntabwo dufite ubushobozi bwinshi ariko aho tugeza , dushyikira abandi kugira ngo bazamuke , twumve izindi ndirimbo nyinshi , twumve izindi mpano nyinshi . Uko abantu batandukanye, niko bagira ibintu bitandukanye kandi biryoshye."

Niyukuri T. Dudu ni umuhanzi ukomeye cyane mu gihugu cy’u Burundi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Akunda kuza gutaramira mu Rwanda aho afite abantu benshi bakunda indirimbo yaririmbiye Imana. Amaze imyaka 2 aba muri Kenya ariko anyuzamo akaza gukorera mu Rwanda ibitaramo binyuranye.

Dudu yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ndagushima , Sinicuza , Ndiho , Ndagushimiye umugambi n’izindi zinyuranye.

Ku itariki 5 Kanama 2018 nibwo Dinah Uwera azakora igitaramo gikomeye cyo kumurika album ye ya mbere ’Nshuti’. Ni album izaba iriho indirimbo 9 zirimo izo abantu bazi ndetse n’izindi zitarasohoka. Azagifashwamo n’abahanzi banyuranye barimo Dudu , True Promises, Band J 360 n’abandi banyuranye.

Kizabera muri Serena Hotel Kigali. Imiryango izafungurwa saa cyenda z’amanywa. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 3000 FRW na 5000 FRW.

Dinah Uwera yatangiye muzika ku giti cye mu mwaka wa 2005. Abenshi bamumenye kubera indirimbo ze nka ‘Inshuti gusa’, ‘Says the Lord’, ’Icyo umbwira’ n’izindi zinyuranye.

Dudu ngo yashimishijwe n’Intambwe Dinah Uwera amaze kugeraho bityo ngo atewe ishema no kuza kumushyigikira

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo