DR Congo - Eid: Impande ebyiri z’abasilamu zarwaniye kuri stade hapfa umupolisi

Umupolisi yapfuye mu murwa mukuru wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo mu mirwano yashyamiranyije ibice bibiri by’Abasilamu mu gihe bari bagiye gutangira isengesho ry’irayidi muri stade.

Ibi bice bishingiye ku buyobozi bw’iri dini byari byumvikanye kurangiza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan bisengera hamwe kugira ngo bigaragaze ko byiyunze.

Sylvano Kasongo ukuriye polisi i Kinshasa yavuze ko umupolisi yapfuye atwitswe, kandi muri iyi mirwano hakomeretse abantu bagera kuri 46.

Ubushyamirane bwaje ubwo bari bagiye gutangira gusenga, bisa n’aho abayobozi b’ibice bitumvikana bananiwe kumvikana ku migendekere y’iryo sengesho, nk’uko umunyamakuru wa BBC i Kinshasa abivuga.

Amashusho yakwirakwiriye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abapolisi batera ibyuka biryana mu maso, humvikana n’urusaku rw’amasasu, bigamije gutatanya ibihumbi by’abari hanze ya stade de Martyrs.

Bamwe bumvikana bavuga ko abo bayobozi babiri bahanganye bananiwe kumvikana ubwo buri wese yashakaga kuba ari we uyobora amasengesho ya Idirifitiri, imirwano ikava aho.

Kasongo yavuze ko urugomo rwavuye ku bahezanguni, kandi abantu benshi bakomerekeye muri iyo mirwano n’imodoka ya polisi igatwikwa.

Umuryango wa Islam mu murwa mukuru wacitsemo kabiri kubera guhanganira ubuyobozi bw’ihuriro ry’abasilamu.

Ibiro ntaramakuru Reuters bivuga ko ikivunge cy’abantu cyavuye kuri stade kigakomereza ku rugo rw’umuyobozi w’uruhande rumwe muri Islam bagatwika imodoka nyinshi mbere y’uko polisi itabara.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo