Dinah mu myiteguro ikomeye y’igitaramo azamurikiramo album ya mbere - AMAFOTO

Dinah Uwera, umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ageze kure imyiteguro y’igitaramo azamurikiramo Album ye ya mbere.

Ku itariki 5 Kanama 2018, Dinah Uwera afite igitaramo gikomeye cyo kumurika album ye ya mbere ’Nshuti’. Ni album izaba iriho indirimbo 9 zirimo izo abantu bazi ndetse n’izindi zitarasohoka. Azagifashwamo n’abahanzi banyuranye barimo Dudu w’i Burundi, True Promises n’abandi banyuranye.

Kizabera muri Serena Hotel Kigali. Imiryango izafungurwa saa cyenda z’amanywa. Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari 3000 FRW na 5000 FRW.

Kugeza ubu Dinah akomeje imyiteguro ikomeye ari gufatanyamo n’itsinda rya J360 rizamucurangira ndetse n’abazamufasha mu kumwikiriza mu majwi.

Intego Dinah afite ni uko ngo abantu bazaza mu gitaramo ari gutegura batazaba abaje kureba ibyo yateguye ahubwo we ngo ashaka ko bazafatanya mu kuramya no guhimbaza Imana, hakazabohoka benshi , byaba akarusho hakabonekamo n’abakizwa kuko kuri we ngo yizera ko indirimbo zo kuramya Imana zikora umurimo ukomeye.

Dinah Uwera yatangiye muzika ku giti cye mu mwaka wa 2005. Abenshi bamumenye kubera indirimbo ze nka ‘Inshuti gusa’, ‘Says the Lord’, ’Icyo umbwira’ n’izindi zinyuranye.

Nubwo amaze imyaka isaga 13 aririmba ku giti cye, kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yabitangiye akiri muto cyane. Kumurika album ye ku giti cye byagiye bibangamirwa n’akazi ndetse n’amasomo ariko cyane cyane ngo ni uko igihe cyari kitaragera.

Ati " Hari impamvu zatumaga ngenda nsubika kuba nakongera kubyutsa muzika mu buryo burimo imbaraga. Muri izo harimo kwiga n’ akazi gusa si impamvu zifatika cyane kuko ibyambuzaga nubu biracyahari ahubwo navuga ko ari igihe cyari kitaragera.

Nari mfite ‘Vision’ ko hari igihe kizagera nkashyiramo imbaraga nyinshi. Icyo gihe nicyo nategereje. Umwaka ushize nibwo nongeye gushyiramo imbaraga."

Dinah yatangarije Rwandamagazine.com ko ibyo bagezeho ari ukononosora gusa naho ubundi ngo imyiteguro imeze neza ndetse no ku ruhande rwa Dudu uzamufasha muri iki gitaramo.

Ati " Hasigaye ibyo kunonosora. Imyiteguro irimo kugenda neza ntakibazo. Dudu na we ari mu myiteguro ukwe ariko nagera inaha mu minsi ya vuba hari ibyo tuzahuza dufatanye mu kwitegura."

Dinah akomeje kwitegura n’imbaraga nyinshi

Umuhanzikazi Dorcas ni umwe mu bazafasha Dinah mu kumwikiriza mu majwi

Abacuranzi bo muri J 360 Band bari gufatanya na Dinah mu myiteguro

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo