Canada: Gentil Misigaro yashyize hanze album ivuga ugukomera kw’Imana

Misigaro Gentil , umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uba muri Canada yamaze gushyira hanze indirimbo zikubiye kuri album ye nshya ikubiyeho ubutumwa bwo gukomera kw’Imana n’urukundo rwayo.

Gentil Misigaro uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Gentil Mis yamenyakanye cyane mu ndirimbo Hari Imbaraga, Buri munsi na Hano ku isi yafatanyije na Adrien Misigaro.

Album ye nshya yayise Buri munsi. Yayikoze afatanyije na Legacy Fam , groupe yiganjemo abavandimwe be.

Biratungana niyo ndirimbo ifite amashusho yamaze gushyira hanze. Nayo yayikoranye na Legacy. Biratungana nayo ni imwe mu ndirimbo zikubiye kuri Album ye nshya iriho indirimbo 14. Indirimbo 6 ziri mu rurimi rw’Icyongereza naho 8 zikaba mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Icuranzwe mu buryo bwa ‘Live’.

Iyi Album ikubiyemo ubutumwa bw’urukundo rw’Imana no gukomera kwayo.

Gentil ati " Ubutumwa bukubiye muri iyi album ni uko Imana idukunda birenze uko tubitekereza kandi iyo tuyizeye tukareka igategeka mu buzima bwacu, ibintu byose biratungana, tukabona ugukomera kwayo."

Gentil akomeza avuga ko muri uyu mwaka ateganya gushyira hanze izindi ndirimbo zinyuranye.

Yahisemo kuririmba indirimbo zihimbaza Imana kuko ngo aricyo twaremewe

Gentil Mis yize umuziki muri Kaminuza, nyuma atangira kuwigisha. Yawigishije muri College yo muri Uganda yitwa RTC nyuma ajya kwigisha mu mashuri yisumbuye anyuranye yo muri Canada ari naho aba. Uretse kwigisha muzika, ni na ‘Producer’ akaba anitunganyiriza indirimbo ze.

Muri 2014, yatsindiye igikombe cyo mu rwego rw’ igihugu cyitwa Top 25 Canadian Immigrant of the year. Muri 2017 yasabwe gusubiramo mu micurangire (reproducing) indirimbo yitwa ‘Home’ y’umwe mu bahanzi bakunzwe cyane muri Canada ndetse no ku isi witwa Michael Bubble.

Muri uwo mwaka ninabwo yaririmbye anacuranga muri Juno awards , ibihembo bya muzika bikomeye muri Canada. Icyo gihe yari aserukiye company akuriye yitwa Status4inc.

Iyo umubajije impamvu yahisemo kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana asubiza ko guhimbaza Imana no kuyiramya aricyo muntu yaremewe.

Ati " Impamvu ntahisemo kuririmba ‘Secular music’ ni uko nasobanukiwe neza ko twaremewe guhimbaza Imana. Rero numva impano Imana yampaye nzagerageza kuyikoresha neza uko nshoboye mu gihe nzaba nkiri hano ku isi nyihimbaza ndetse nyimenyesha nabatarayimenya."

Gentil avuga ko yumva ko igihe kigeze ngo ashyire imbaraga mu bikorwa bye by’ubuhanzi mu bihugu byo muri aka Karere cyane cyane u Rwanda. Avuga ko mu byo akumbuye harimo no gukorera igitaramo mu Rwanda.

Reba hano amashusho ya Biratungana:

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo