Busanza: Tonzi yasangiye ‘Saint Valentin’ n’abana bafite ubumuga [AMAFOTO]

Ku munsi w’abakundana uzwi nka ‘Saint Valentin’, umuhanzikazi Uwitonze Clementine [Tonzi] yawusangiye n’abana bafite ubumuga bwo mu mutwe bo mu Busanza mu Mujyi wa Kigali, banezezwa cyane no kuba nabo hari uberetse urukundo kuri uyu munsi.

Tonzi yasuye ikigo cya ‘Izere Mubyeyi’ kiba mu Busanza mu Karere ka Kicukiro ari naho aba bana bigira amasomo ya buri munsi. ‘Birashoboka dufatanyije’ niwo muryango Tonzi yashinze azajya anyuzamo ubuvugizi bw’abana bafite ubumuga butandukanye.

Kuri uyu wa Kane tariki 14 Gashyantare 2019 yabasuye, barasangira, barasabana bishimisha cyane aba bana ndetse n’abarezi babo.

Umwe mu barezi yashimiye Tonzi cyane kuba yagize iki gitekerezo cyo kuza gusura aba bana nabo bakabona ubereka ko bakunzwe ku munsi nk’uyu w’abakundana.

Undi murezi we yanyujije ishimwe ashimira Tonzi mu muvugo, amushimira ko akomeje kuvugira aba bana kandi hari bamwe bari barabise ibivume, abandi bana bakaba bari mu bwigunge bukomeye.

Mukashyaka Agnes , umuhuzabikorwa w’ikigo Izere Mubyeyi na we yashimiye Tonzi ko abahoza ku mutima.

Ati " Turagushimira cyane rwose Tonzi ko uduhora hafi. Tugushimira iteka uko wicisha bugufi, ukaba wanaje kubana natwe ku munsi nk’uyu w’abakundana. Ni igikorwa abana bishimiye cyane kandi na we wabibonye. Ifuni ibagara ubucuti ni akarenge kandi wowe ubikora iteka, tujya tunakeka ko aritwe urara urota. Turagushimira rwose."

Tonzi yatangaje ko ku munsi w’abakundana yahisemo kuza gusangira n’aba bana kugira ngo nabo batabona ko bari bonyine. Tonzi yanabageneye impano y’amafoto yabo bafotowe, arayahanaguza. Ni igikorwa cyashimishije cyane buri mwana wese ubwo yabonaga ifoto.

Tonzi ati " Ku munsi nk’uyu aba bana nabo baba bakeneye kwerekwa urukundo. Nabageneye amafoto yabo kugira ngo bagende bayamanike mu rugo , bajye babyuka bireba nabo babone ko ari beza.”

Abantu benshi kuri uyu munsi baba bafite abababa hafi bakabereka urukundo, iyo n’aba bana babonye ubereka urukundo birabanezeza cyane bikabakura mu bwigunge.

Uretse kubyina no gusabana n’abashyitsi bari babasuye, abana bo muri Izere mubyeyi banamurikiwe indirimbo baririmbye. Tonzi yavuze ko aba bana bafite impano zidasanzwe kandi zikwiriye gushyigikirwa.

Iki gikorwa cyasojwe no gusangira ibyo Tonzi yari yabazaniye birimo ‘Jus’ , amandazi, ‘Biscuits’ n’ibindi. Yanabazaniye kandi ibiribwa bitandukanye bitekwa.

Umuryango Izere Mubyeyi washinzwe muri 2004 n’ababyeyi 23 bishyize hamwe bari bafite abana bafite ubumuga bwo mu mutwe.

Muri 2006 nibwo batangije ikigo cyatangiye gikora ubugororangingo ku bana bari bafite ibibazo byo mu mutwe ariko banafite ibibazo by’ingingo.

Muri 2017 nibwo bimukiye mu nyubako biyubakiye ku nkunga ya Rhénanie-Palatinat yo mu Budage. Ni ikigo kibarizwamo abana bagera kuri 57.

Tonzi yavuze ko kuva yatangira ubukangurambaga, abana bafite ubumuga yafashije kujya mu bigo bibitaho ubu bahinduye ubuzima ndetse benshi baragenda barushaho kumera neza ku buryo ejo habo hazaba heza nta gushidikanya. Ni ubukangurambaga anyuza mu muryango ’Birashoboka dufatanyije’ yashinze afatanyije na Mariam ufite ubumuga uba mu Bubiligi.

Abana baririmbye baranabyina, basabana na Tonzi ku munsi w’abakundana

Bamwe mu bari babaherekeje

Mariam ufite ubumuga bw’ingingo na we yari yaje kwifatanya n’aba bana

Abarimu b’abana bo mu kigo ’Izere mubyeyi’ bashimiye cyane Tonzi ko abahora hafi

Abana bishimiye cyane guhabwa amafoto yabo bafotowe

Mukashyaka Agnes , umuhuzabikorwa w’ikigo Izere Mubyeyi na we yashimiye cyane Tonzi kubwo guhora azirikana abana bafite ubumuga kandi akabakorera ubuvugizi

Tonzi yavuze ko abana bafite ubumuga bakwiriye kwerekwa urukundo rwihariye

Hamuritswe indirimbo y’abana bo muri Izere Mubyeyi

Producer Livingston wafashije abana bo muri Izere Mubyeyi gutunganya amajwi y’indirimbo yabo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo