Bibutse Musenyeri Dominiko wabaye inkingi ya mwamba ya seminari nto ya Nyundo (AMAFOTO)

Musenyeri Dominiko Ngirabanyiginya wari Musenyeri w’Icyubahiro muri Diyosezi ya Nyundo yibutswe n’abize mu Iseminari Nto ya Nyundo yitiriwe Mutagatifu Piyo wa cumi, abakihiga ndetse n’ubuyobozi bw’iri shuri yabereye inkingi ya mwamba.

Tariki 7 Nzeli 2016 nibwo Musenyeri Dominiko Ngirabanyiginya yatabarutse azize uburwayi. Yatabarutse afite imyaka 79.

Musenyeri Dominiko yavukiye muri Paruwasi ya Kabgayi muri Diyosezi ya Kabgayi mu 1937; atangira iseminari nto mu 1952, ahabwa ubupadiri mu 1964 nyuma aza kuba umurezi mu seminari nto ya Nyundo kuva mu 1967 ndetse yagiye ahakora imirimo itandukanye harimo no kuba yarayibereye umuyobozi mukuru.

Hashize imyaka 3 Musenyeri Dominiko Ngirabanyiginya atabarutse (Photo:Internet)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2019 nibwo habaye igitambo cya Misa cyo kumwibuka. Ni igitambo cyayobowe na Musenyeri Nsengumuremyi Jean Marie Vianey, igisonga cya musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo. Musenyeri Nsengumuremyi na we ni umwe mu bize muri iyi Seminari nto ya Nyundo. Hari kandi abarangije muri iyi Seminari, abayobozi bayo ndetse n’abanyeshuri bayigamo.

Musenyeri NSENGUMUREMYI Jean Marie Vianey ni umwe mubabanye igihe kinini na Musenyeri Dominiko. Yabwiye abari aho ubuzima bwa Musenyeri Dominiko ariko ahanini yitsa kukuvuga ko yari umugabo w’intwari kandi uzi kwihangana. Yavuze ko yitangiye cyane uburezi ariko by’umwihariko Seminari nto ya Nyundo.

Ati " Mgr Dominique yari umuntu wagiraga kwihangana ku buryo atifuzaga kugora abandi ndetse no mu gihe cye cy’uburwayi. Buri gihe yasabaga abaseminari n’abandi babanaga kugira ijisho rya mukuru rimwe rireba ibitagenda neza, ibitari ku murongo akabitunganya mbere(avoir un coup d’œil).Yari umuntu uba mu isengesho (l’homme de prière). Yari umuntu ugira urugwiro ndetse uhora yishimye, aho yakundaga kuvuga ko umutagatifu ubabaye atari umutagatifu( un Triste Saint est un Saint Triste)."

Padiri Nshimyiyaremye Léandre, umuyobozi wa seminari nto ya Nyundo yitiriwe mutagatifu Piyo wa cumi, akaba na we yarabanye na Musenyeri Dominiko yavuze ubuzima bwe burambuye ndetse n’ibyamuranze. Yavuze ko yabaye inkingi ya Seminari ya Nyundo kugeza ubwo yahawe gukora inshingano 5 icyarimwe.

Ati " Yakoreye Seminari imirimo myinshi y’indashyigikirwa kugeza. Muri Nyakanga 1973 nibwo yasabwe gukora inshingano nyinshi icyarimwe. Icyo gihe yabaye umuyobozi w’ishuri, ari na we ushinzwe amasomo ( préfet des études), ari na we ushinzwe umutungo( Économe), kandi yari anafite amasaha agomba kwigisha (professeur), byose yabikoze neza kandi atiganda nubwo ubusanzwe bigoye ko hari umuntu wabifatanya."

Padiri Nshimyiyaremye Léandre kandi yanagarutse ku mwihariko yari afite wo kumenya muzika no kuba yaragize impinduka nyinshi akora muri muzika ya Kiliziya gatolika. Yavuze ko yari afite ubuhanga bwihariye bwo kumenya guhuza injyana ya kinyarwanda ndetse n’iy’amahanga bikabyara amajwi anogeye amatwi.

Ati " Yari umuhanga mu muzika ku buryo hari indirimbo imaze imyaka 60 ahimbye ikiririmbwa mu gihe cyamasengesho (Mbega ngo biraba byiza ya Zaburi ya 135). Yari umugabo w’igitsure kandi ugira urugwiro."

Ngirabanyiginya ni umwe mu banyamuziki bakomeye u Rwanda rwari rufite, ku bijyanye no gucuranga inanga byavugwaga ko nta wamuhigaga.

Kuba indirimbo nyarwanda zishobora gucurangwa mu majwi ni urugamba yarwanye,we na bagenzi be barimo Rugamba Cyprien, Matayo Ngirumpatse, Iyamuremye, Boniface Musoni, Mathias Gahinda n’abandi bahimbye indirimbo bakanazicuranga muri muzika ikoreshwa ku Isi, hose bahereye ku ndirimbo za kiliziya.

Umuhate wabo wahaye agaciro indirimbo z’Ikinyarwanda kuko kugeza mu mwaka wa 1935, nta ndirimbo nyarwanda n’imwe yari yanditse ku manota uretse injyana zanditswe na Padiri witwa Arnaux zo mu mihango yo kubandwa aha havugwa nk’iyitwa “Icyo nkundira imandwa ya Rugagi”, cyangwa “ Bitsama ndarara.”

Mu gitabo cya ‘Singizwa Nyagasani’ cyifashishwa muri Kiriziya Gatolika nk’uko mu yandi madini bifashisha kantike[Cantique] harimo indirimbo nyinshi zahimbwe na Musenyeri Ngirabanyiginya.

Musenyeri Ngirabanyiginya kandi niwe washinze ‘fanfare’ , itsinda ry’abaririmbyi baririmba indirimbo yose ishoboka ku Isi bibafishishije ibyuma bya muzika. Ni itsinda yatangije muri 1969 ndetse nubu uracyari umwihariko wa Seminari yo ku Nyundo.

Musafili Gilbert wavuze mu izina ry’abarangije muri iri shuri yavuze ko hari byinshi yabigishije nanubu bakigenderaho.

Ati " Yari wa muntu wagiraga urukundo rw’iseminari kuburyo akenshi wamubonaga azagusoma misa, yigisha yewe ukanamubona aza kubibuga kureba uko abaseminari bidagadura kandi ababara.Yari umuntu wubahiriza igihe ku buryo umuntu wese wamunyuze mu maso iyo yishe igihe bimukomanga ku mutima."

Musafiri Gilbert kandi yaboneyeho gushimira, Musenyeri Vincent Harolimana wa Diyoseze ya Ruhengeri ku gitekerezo cyiza yabahaye cyo kwishyira hamwe, bagashyiraho umunsi ngarukamwaka wo kuzirikana Musenyeri Dominiko

Ati " Turashimira Musenyeri Vincent Harolimana wa Diyoseze ya Ruhengeri ku nama n’ibitekerezo yaduhaye ko uyu munsi wo kwibuka Musenyeri Dominiko. Nubwo na we ari mu barangije muri iyi Seminari ariko yafashe iya mbere, adusaba ko nk’abaharangije twakwishyira hamwe tugakomeza umurimo watangijwe na Musenyeri Dominiko."

Buri wa gatandatu uzajya ukurikira tariki 7 Nzeri niwo wemejwe ko ariwo munsi ngarukamwaka hazajya hibukwaho Musenyeri Dominiko.

Abaharangije kandi biyemeje ko bagiye gusana icyumba cy’aho abanyeshuri basubiriramo amasomo mu rwego rwo kugira uruhare nabo batanga ku ishuri ryabareze. Ni igikorwa kizatwara agera kuri Miliyoni cumi n’ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri uyu muhango kandi habayeho imyidagaduro yakozwe n’abanyeshuri biga ku Nyundo. Abagize itsinda rya Fanfare bagaragaje ko Musenyeri Dominiko yahasize umurage utazibagirana. Bakinnye kandi umukino wa gishuti w’umupira w’amaguru hagati y’abaharangije n’abakihiga, maze abakiga ku Nyundo batsinda 2-1.

Mgr NSENGUMUREMYI Jean Marie Vianey, igisonga cya musenyeri Anaclet MWUMVANEZA wa Diyosezi ya Nyundo, niwe wayoboye iki gitambo cya Misa

Abize mu Iseminari nto ya Nyundo bari baje kwibuka Musenyeri Dominiko Ngirabanyiginya wari Musenyeri w’Icyubahiro muri Diyosezi ya Nyundo ariko akaba yarababereye nk’umubyeyi

Abanyeshuri biga ku Nyundo bitabiriye iyi misa yo kwibuka Mgr Dominiko , babwirwa n’uburyo yitangiye cyane iki kigo

Nyuma ya misa abanyeshuri bagaragaje ubuhanga bafite mu mpano zabo harimo umurage ukomeye wa Fanfare zazanywe muri iki kigo na Musenyeri Dominiko muw’1969

Kwitonda Pie, umuyobozi w’amasomo mu iseminari nto ya Nyundo niwe wayoboye uyu muhango

Padiri Nshimiyaremye Léandre, umuyobozi wa seminari nto ya Nyundo yitiriwe mutagatifu Piyo wa cumi, akaba na we yarabanye na Musenyeri Dominiko, yavuze ubutwari budasanzwe bwamuranze

Uwavuze mu izina ry’abanyeshuri bakiga ku Nyundo

Musafiri Gilbert wavuze mu izina ry’abarangije muri iyi seminari yavuze ko bakigendera ku burere yabahaye bityo ko bazakora ibishoboka byose bagashyigikira umurimo yatangije mu Iseminari nto ya Nyundo

Mgr NSENGUMUREMYI Jean Marie Vianey na we uri mu bize muri iyi seminari yavuze ubutwari bukomeye bwaranze Musenyeri Dominiko

Padiri NDUWAYEZU Evariste wize muri Seminari nto ya Nyundo akanahigisha igihe kirekire ururimi rw’ikiratini , ni umwe mu bagize uruhare runini kugira ngo uyu munsi ushyirwe mu bikorwa

Imva zishyinguyemo Musenyeri Dominiko Ngirabanyiginya na Musenyeri Ntahoruburiye Matthieu wabaye umuyobozi wa mbere w’iyi Seminari

Bashyize indabo ku mva zishyinguyemo aba basenyeri bombi babaye inkingi za mwamba z’Iseminari ya Nyundo na Kiliziya muri rusange

11 abarangije muri Seminari ya Nyundo babanje mu kibuga

11 Abakiga muri seminari babanje mu kibuga bakina na bakuru babo

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(8)
  • Nkubito Alphonse noel

    Twishimiye amakuru meza mutugejejeho kubatabashije kuhagera murakoze

    - 8/09/2019 - 19:41
  • Cyriaque Ngoboka

    Twitangire gushimangira umurage twahawe n’intwari zatubanjirije zikaturera zituyobora my ngeri rudasumbwa. Jya mbere Nyundo icura abahanga

    - 9/09/2019 - 08:40
  • Nzanzineza shyaka Emma

    May his soul continue to rest in peace .mwarakoze cyane kutuberayo abatarashoboye kuhagera .murabantu babagabo imana ibongerere umugisha

    - 9/09/2019 - 11:41
  • Nzanzineza shyaka Emma

    May his soul continue to rest in peace .mwarakoze cyane kutuberayo abatarashoboye kuhagera .murabantu babagabo imana ibongerere umugisha

    - 9/09/2019 - 11:46
  • Grâce

    Roho ye niruhukire mu mahoro.
    Njye namwigiyeho kwihangana,kugira impuhwe no kubahiriza gahunda.
    Yari umusaseridoti w’ icyitegererezo.

    - 9/09/2019 - 15:22
  • BUCYANGENDA CYPRIEN

    MUBYEYI WACU TUZAHORA UMWIBUKA, ARUHUKIRE MUMAHORO. MWAKOZE MWE MWAHATUBEREYE.

    - 12/09/2019 - 19:08
  • Jean Claude Mwiseneza

    Abaduhagarariye,mwarakoze, Musenyeri Dominiko we azaduhora ku mutima ,umurage we ntuzibagirana,naruhukire mu mahoro

    - 12/09/2019 - 20:59
  • NYANDWI JEAN CLAUDE

    Mana wakoze kuduha intwari nkiyi .

    - 10/01/2020 - 14:03
Tanga Igitekerezo