Antoine Kambanda yagizwe Cardinal

Papa Francis yatangaje amazina y’abakardinali bashya 13 muri bo hakaba harimo Musenyeri mukuru wa Kigali, Antoine Kambanda.

Musenyeri Antoine Kambanda ni we Munyarwanda wa mbere ubaye umukardinali.

Muri abo 13, icyenda bari munsi y’imyaka 80. Bafite uburenganzira bwo kuba mu mumubare w’abakardinali bashobora gutora uwasimbura Papa mu gihe yakwitaba Imana cyangwa akegura.

Musenyeri Antoine Kambanda afite imyaka 61. Yavukiye mu Bugesera. Muri 2018 nibwo Papa Francis yamugize Musenyeri mukuru (Arkepiskopi) wa Kigali akaba n’umukuru wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda.

Kambanda yize amashuri mato n’ayisumbuye mu Burundi, muri Uganda no muri Kenya mbere yo kurangiza amasomo ya Tewolojiya muri Seminari nkuru ya Nyakibanda mu Rwanda.

Inyandiko za Kiliziya mu Rwanda zivuga ko mu kwezi kwa cyenda mu 1990 aribwo Papa Paul II yamugize umupadiri.

Kuva mu 1993 yagiye kwiga i Roma aho yavanye impamyabushobozi y’ikirenga muri Tewolojiya.

Nyuma y’amashuri ye, igihe kinini yakimaze ari umwarimu muri seminari nkuru ya Nyakibanda, aza no kuyiyobora kugeza muri 2013.

Muri uwo mwaka wa 2013 nibwo Papa Francis yamugize musenyeri wa Diyosezi ya Kibungo kugeza mu 2018 ahabwa inshingano zo kuyobora kiliziya mu Rwanda.

Kardinali ni rwo rwego rukuru rwo mu butegetsi bwa Kiliziya umuntu ashobora kugeraho mbere yo kuba Papa, umuyobozi wa Kiliziya Gatolika ku isi.

Kiliziya Gatolika yari isanzwe ifite abakardinali 219. Muri abo 29 gusa ni bo bo muri Africa, mu gihe igihugu nk’Ubutaliyani cyonyine gifite abakaldinali 41.

Umuhango wo kurahirira imirimo y’aba bashya batowe barimo na Kambanda uzaba ku wa Gatatu taliki 28 Ukwakira, 2020.

Urwego rw’abakardinali rumeze nka leta ya Papa. Bamwe bakorera i Vatican abandi bagakomeza gukorera mu bihugu byabo bakajyayo igihe batumijwe.

Amategeko abagenga avuga ko Abakardinali igikorwa cyabo cya mbere ari ugutora umu Papa mushyashya iyo uwari usanzwe ahari apfuye cyangwa akegura. Gusa muri bose, 120 ni bo baba bagize inama itora Papa mushyashya.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo