Alarm Ministries na Simon Kabera bazafatanya na Prosper Nkomezi amurika album ya mbere

Mugihe benshi bategereje igitaramo cyambere cya Prosper Nkomezi , umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Sinzahwema , Ibasha Gukora Humura n’izindi kuri ubu Alarm Ministries na Simon Kabera byamaze kwemezwa ko bazafatanya.

Prosper Nkomezi impano nshya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda ageze kure ategura igitaramo cye cya mbere azamurikiramo album ye ya mbere. Kuri ubu amakuru mashya ku gitaramo cye ni uko yamaze gutumira Simon Kabera na Alarm Ministries muri iki gitaramo.

Prosper Nkomezi ni umusore ukiri muto ukunzwe mu ndirimbo Sinzahwema (benshi bazi nka Amamara), Humura, Ibasha gukora, Singitinya, Urarinzwe, Nzayivuga, Hazaba n’izindi. Kuri ubu Prosper Nkomezi ari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye azamurikiramo album ye ya mbere yise ’Sinzahwema’. Iki gitaramo cyiswe ’Ibasha Gukora Live Concert’ kizaba tariki 7 Nyakanga 2019 kibere muri Kigali Serena Hotel.
Prosper Nkomezi yadutangarije ko muri iki gitaramo cye azaba ari kumwe na Simon Kabera, Alarm Ministries n’abandi banyuranye atari yatangaza.

Asobanura impamvu yamuteye gutegura iki gitaramo yagize ati " Ngiye gukora concert kubera ko ari igihe nyacyo. Nari maze igihe babinsaba abakunda ibihangano byanjye ariko nari ntegereje isaha y’Imana ariyo iyi yageze."

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • gatete

    kwinjira ni angahe?

    - 2/07/2019 - 11:44
Tanga Igitekerezo