Alarm Ministries igiye gukorera igitaramo gikomeye muri Dove Hotel

Alarm Ministries yateguye igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana, kizabera kuri Dove Hotel iherereye ku Gisozi, mu Mujyi wa Kigali italiki ya 22 Ukwakira 2017 .

Ni igitaramo kizatangira ku isaha ya saa munani. Kwinjira bikazaba ari ubuntu kuri buri wese.

Alam Ministries ni rimwe mu matsinda akomeye hano mu Rwanda mu ndirimbo zihimbaza Imana bakaba bateguye aho bifuza ko Abanyarwanda bose baza maze bagafatanya kuramya Imana.

David Gakunzi umunyabanga nshingwabikorwa wa Alarm Ministries yatangarije Rwandamagazine.com ko iki gitaramo kigamije gufasha Abanyarwanda kuramya Imana mu buryo burambuye,

Yagize ati "Iki gitaramo kwinjira twabigize ubuntu kugirango Abanyarwanda bose bahure n’ubwiza bw’ Imana kandi icyo kigamije ni ukuramya Imana gusa. Kizaba ari igitaramo gikomeye cyane kuko tumaze igihe tucyitegura ngo kizabe umwanya mwiza wo gufatanya n’Abanyarwanda kuramya Imana no kuyihimbaza."

Andi matsinda azaba ari muri iki gitaramo ni Healing Worship team, True Promises Ministries, New Melody Worship team na Gisubizo Ministries.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Ben

    Nanjye ndashimangira ko bizaba ari byiza cyane. Karibu cyane mwese

    - 12/10/2017 - 11:20
Tanga Igitekerezo