Alarm Ministries, Ambassadors of Christ na Israel Mbonyi bahuriye mu gitaramo gikomeye - AMAFOTO

Alarm Ministries yaserutse mu buryo bwihariye mu miririmbire, imibyinire ndetse n’imyambarire idasanzwe mu gitaramo gikomeye yakoreye muri Dove Hotel mu rwego rwo gushyigikira umuryango wa Bibiliya mu Rwanda kugira ngo Bibiliya irusheho kugera kuri bose kandi ku giciro gito.

Ni igitaramo cyahawe izina rya " Bible, the Source of Melody ". Cyabereye muri Dove Hotel ku Gisozi kuri iki Cyumweru tariki 25 Ugushyingo 2018 guhera saa cyenda z’umugoroba. Kwinjira byari 15.000 FRW ku bantu babiri (Couple), 10. 000 FRW mu myanya y’icyubahiro , 5000 FRW mu myanya isanzwe na 2000 Frw ku banyeshuri bafite amakarita.

Alarm Ministries ikorana n’Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (Société Biblique du Rwanda) kuva mu 2016.

Uretse Alarm Ministries muri iki gitaramo haririmbye Korali Shalom ya ADEPR Nyarugenge, Ambassadors of Christ , Healing Worship Team, Simon Kabera na Israel Mbonyi.

Alarm Ministries ni umwe mu miryango ihuza abakirisitu ikomeye mu Rwanda, imaze imyaka irenga 19 itangijwe.

Ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba nibwo Alarm Ministries yaririmbye bwa mbere mu minota igera kuri 30. Baririmbye indirimbo zabo zose zizwi ariko bagendaga basimburana n’abandi bahanzi. Wabonaga ko Alarm Ministries yiteguye neza kuva ku myambarire, imiririmbire ndetse n’uburyo bakuranwaga mu kuririmba.

Ambassadors of Christ nabo bari nayo yaririmbye indirimbo zigera kuri 3 , isoreza kuri Hoziana yishimiwe cyane n’imbaga yari iri muri iki gitaramo.

Simon Kabera na we yaririmbye nyuma yaho akurikirwa na Israel Mbonyi. Mbonyi yaririmbye 4: Ku musaraba, Ibihe, Intashyo asoreza kuri Hari Ubuzima yabyinwe cyane n’abari muri iki gitaramo.

Alarm Ministries niyo yasoje igitaramo ahagana ku isaha ya saa tatu zirenzeho iminota mike.

Alarm Ministries yatangiye ari itsinda rigizwe n’abantu batarenga batandatu babarizwaga muri Rehoboth yo muri Restoration Church, baje kugira umuhamagaro wo kuryagura mu kurushaho kuvuga ubutumwa bifatanya n’abandi baririmbyi batandukanye ku buryo imaze kugira abantu bakabakaba ijana barimo abaririmba n’abakora ibindi bikorwa bitandukanye mu iterambere ryawo.

Umuryango wa Bibiliya washinze imizi mu Rwanda mu 1977. Usobanura Bibiliya Yera, Intagatifu na Bibiliya Ijambo ry’Imana. Uyu muryango unacapa Bibiliya, kuyamamaza, gushaka umutungo utuma iboneka no kuyikorera ubuvugizi.

Uwari uhagarariye umuyobozi w’umuryango wa Bibiliya mu Rwanda yasobanuriye abitabiriye igitaramo ko Bibiliya yahenda cyane mu gihe baba batabonye abaterankunga kuko ngo igura 4500 FRW ishobora kuba yagurwa amadorali ya Amerika 100 (agera kuri 89.000 FRW) naho igura 7000 FRW ikaba yagura agera ku madorali 200 ( agera kuri 170.000 FRW). Niho yahereye ashimira Alarm Ministries ku bufasha babahaye bwo kubafasha gutegura igitaramo, anasaba abandi bantu kurushaho kubatera inkunga yatuma Bibiliya igera ku giciro gito.

Amafaranga yose yavuye muri iki gitaramo Alarm Ministries yayageneye Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda.

Cyari igitaramo cyo gufasha umuryango wa Bibiliya mu Rwanda kuyigeza kuri benshi ku giciro gito

Abantu bari bashyiriweho aho bazigurira ku muryango

Egidie Bibio umenyerewe kuri Televiziyo y’u Rwanda yari mu bayoboye iki gitaramo

Alarm baserutse bambaye neza ndetse bakanakirana mu majwi mu buryo buryoheye amatwi

Muri iki gitaramo, abantu bahimbaje Imana biratinda

TMC wo muri Dream Boys (i buryo) akunda kwitabira ibitaramo by’abahanzi baririmba indirimbo zahimbiwe Imana

Bibiliya, Soko y’Inganzo y’indirimbo zahariwe guhimbaza Imana niyo yari insanganyamatsiko y’iki gitaramo

Baririmbye icyuya kiba cyose

Ambasaddors of Christ nabo baririmbye muri iki gitaramo cyo gushyigikira ivugabutumwa binyuze mu gushyigikira umuryango wa Bibiliya mu Rwanda

Simon Kabera na we yaririmbye muri iki gitaramo

Patient Bizimana ahimbaza Imana

Bishop Rugagi Innocent (hagati), Umushumba w’Amatorero y’Abacunguwe mu Rwanda

Umuyobozi w’Itorero Foursquare Rwanda, Dr.Bishop Fidèle Masengo (hagati) na we yari ahari

Alain Numa wo muri MTN umwe mu bashyigikira cyane abahanzi ba Gospel mu Rwanda akanitabira ibitaramo byabo

Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo 4

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo