Ku nshuro ya 22, umuryango wa Authentic Word Ministries n’amatorero ya Zion Temple Celebration Center bongeye gutegura igiterane cya ‘Afurika Haguruka’.
Afurika Haguruka iteganijwe kuva ku cyumweru tariki 11 kugera ku wa 18 Nyakanga 2021. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Afurika Akira Umuyaga w’Impinduka Nziza", ikazibanda ku ijambo riboneka muri Bibiliya, igitabo cya Ezekiyeli 37:1-10.
Intumwa Dr Paul Gitwaza, watangije Afurika Haguruka mu mwaka wa 2000, avuga ko ibikorwa byose bya Afrika Haguruka: haba ibiterane, inyigisho, ibiganiro cyangwa guhuza abantu baturutse mu bihugu bitandukanye, byose bigamije kuzamura iterambere ry’Umugabane wa Afurika no guhembura abawutuye binyuze mu gusobanukirwa umugambi Imana ifitiye Afurika, tukawugenderamo.
Intumwa Gitwaza yemera ko Imana ifitiye Afurika n’abaturage bayo basaga miliyali 1 na miliyoni Magana abiri umugambi mwiza n’amasezerano akomeye bakwiriye gusingira. “Africa Haguruka rero, ni urubuga aho abanyafrika n’inshuti zabo bahura ngo baganire, basengane kandi bige icyo Imana ivuga ku mugabane wa Africa, maze babashe kuzana impinduka nziza mu mibereho y’abatuye uyu mugabane, banamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo”.
Africa Haguruka y’uyu mwaka wa 2021 izaba mu buryo bw’iyakure kubera icyorezo cya COVID-19, ikazatangirwamo inyigisho ku miryango, uburezi n’ubuyobozi. Mu minsi umunani y’igiterane kandi, hazigwa n’uburyo Afurika ikeneye ubucuruzi buzana iterambere kandi twubahisha Imana.
Inzobere n’abakozi b’Imana bazajya batanga ibiganiro bizajya bisozwa n’ibihe byo guhimbaza no kuramya Imana ndetse habemo n’ijambo ry’ububyutse. Hazabamo na Gahunda y’urubyiruko izwi nka Youth Arise, aho abasore n’inkumi bazaganira uko bahaguruka mu nzego z’iterambere no mu kubaha Imana.
Iki giterane kizaca kuri Youtube na Facebook kikananyuzwa kuri Authentic TV, (Startimes channel 111, and Canal + channel 384) kizananyuzwa kuri radio Authentic n’amaradiyo y’abaturage yigenga.
/B_ART_COM>