Umukuru w’urusengero muri Kenya ategerejwe mu rukiko muri iki cyumweru, kubazwa ku mibiri y’abantu igera ku 110 yataburuwe mu butaka bwe, mu gihe kuri uyu wa mbere hatangira isuzumwa ry’iyi mibiri n’inzobere mu gupima imirambo.
Pastoro Paul Nthenge Mackenzie we yavuze ko yafunze urusengero rwe Good News International Church mu myaka ine ishize ubwo rwari rumaze imyaka hafi ibiri rukora.
Ariko BBC yabonye inyigisho ze amagana zikiboneka kuri Internet, zimwe muri zo zisa n’izafashwe nyuma (...)
Home > Iyobokamana
Iyobokamana
-
Pastor Paul Mackenzie: Ni ibiki yigishaga kugeza ubwo abantu barenga 100 bishonjesha bagapfa?
2 May -
Kenya: Imirambo 47 imaze gutabururwa bikekwa ko ’bishwe n’inzara babisabwe n’umukuru w’idini’
24 AprilPolisi ya Kenya imaze gutaburura imirambo y’abantu 47 hafi y’umujyi wa Malindi ku nyanja iburasirazuba, mu gihe hakomeje iperereza ku mukuru w’idini ushinjwa gukangurira aba bantu kutarya kugeza bapfuye.
Mu bamaze gutabururwa harimo imibiri y’abana.
Gushakisha indi mibiri birakomeje aho yahambwe mu buryo budakwiye mu ishyamba rya Shakahola.
Mu cyumweru gishize abantu 15 bo muri iryo dini rya Good News International Church baratabawe ubwo polisi yabasangaga mu nzu barembejwe n’inzara. (...) -
Umunsi mukuru wa Aid el-Fitr itariki yawo igenwa gute?
21 AprilImpera z’ukwezi kwa Ramadani, gufatwa ko ari gutagatifu mu idini ya isilamu, zizihizwa mu birori bikomeye by’idini bizwi nka Aid al-Fitr, aho imiryango ihura yambaye imyenda yabo myiza kurusha indi kugira ngo bategure ibirori.
Ariko ku rwego rw’isi umunsi nk’uyu ku buryo bukomeye gutya, biragoye ku buryo butangaje kumenya igihe uzabera nk’uko Ahmen Khawaja abisobanura.
Imbaraga z’umubumbe w’ukwezi
Ahagana ku mpera za ramadani, abayisilamu barenga miliyari imwe na miliyoni maganacyenda (...) -
Urugamba rw’abagore barimo guharanira kuba abapadiri
14 December 2022Vatican ntirigera yemerera abagore kuba abapadiri, ariko hari inkubiri iri kuzamuka yo guca iki cyemezo. Abagore bagera kuri 250 batoranyijwe kugirwa abapadiri mu ibanga, nubwo bazi ko bazahita bacibwa muri Kiliziya Gatolika.
Anne Tropeano aratera ipasi imyenda ye yitegura umunsi uhuze uri imbere. Asohotse yambaye imyambaro y’abapadiri bo ku isi. Ku ndangaminsi ku rukuta rwe, hariho ahandikishije ikaramu itukura ko ejo ari “umunsi wo guhabwa isakaramentu” ry’ubusaseridoti.
Ariko ari no kuri (...) -
N’ababikira bareba ’porno’, ni ko Papa Francis avuga, aburira ku byago byayo
27 October 2022Papa Francis yaburiye abapadiri n’ababikira ku byago byo kureba amashusho y’imibonano mpuzabitsina (azwi nka pornography) ku mbuga za internet, avuga ko "bica intege umutima wa gipadiri".
Mu kiganiro i Vatican, Papa Francis, w’imyaka 85, yasubizaga ikibazo kijyanye n’ukuntu imbuga za internet n’imbuga nkoranyambaga zikwiye gukoreshwa.
Yavuze ko kureba amashusho y’imibonano mpuzabitsina ari "ingeso abantu benshi cyane bafite... ndetse n’abapadiri n’ababikira".
Yabwiye abapadiri n’abaseminari (...) -
’Mushyire intwaro hasi’ – Papa Francis abwira ingabo za Russia na Ukraine ziri mu ntambara
11 April 2022Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yasabye ko habaho agahenge muri Ukraine, kageza ku biganiro no ku mahoro.
Ku musozo wa misa yo kuri iki cyumweru cya mashami yari yitabiriwe n’abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo, bari bateraniye muri bazilika Saint-Pierre i Vatican, Papa Francis yagize ati: "Mushyire intwaro hasi!"
"Mureke agahenge ka Pasika gatangire".
Yongeyeho ati: "Ariko atari ukongera gufata intwaro no gusubukura imirwano ahubwo agahenge ko kugera ku mahoro anyuze mu biganiro (...) -
DR Congo: Cardinal Laurent Monsengwo yapfiriye muri Bufaransa
12 July 2021Cardinal Laurent Monsengwo Pasinya wo muri DR Congo yapfiriye mu Bufaransa kuri iki cyumweru ku myaka 81, azize uburwayi.
Urupfu rwe rwemejwe na Cardinal Fridolin Ambongo Besungu - ari nawe wamusimbuye agiye mu kiruhuko cy’izabukuru mu 2018, wasabye rubanda kumusabira iruhuko ridashira.
Mu cyumweru gishize nibwo Laurent Monsengwo yajyanywe kuvurirwa mu Bufaransa uburwayi butatangajwe.
Mu 2010 nibwo yagizwe Cardinal, usibye kuba umunyedini ukomeye azwi kandi nk’impirimbanyi y’amahoro, (...) -
Papa Francis ari ‘kumera neza’ nyuma yo guterwa ikinya akabagwa
5 July 2021Papa Francis yabazwe mu nda mu kuvura uburwayi afite ku rura runini ku bitaro biri i Roma, nk’uko Vatican ibitangaza.
Uyu mugabo w’imyaka 84 ari "kumera neza" kubera ubu buvuzi bwakozwe atewe ikinya cy’umubiri wose, nk’uko bivugwa n’umuvugizi wa Vatican Matteo Bruni.
Ubu ni bwo bwa mbere ajyanwe mu bitaro kuva yatorerwa kuba Papa mu 2013.
Ku cyumweru mu gitondo, Papa yari yagejeje ubutumwa ku bantu ibihumbi bari basuye urubuga rwa mutagatifu Petero.
Mu itangazo, Vatican yavuze ko Papa (...) -
Afrika Haguruka igarutse kuganira ku mpinduka nziza zikenewe ku mugabane wa Afrika
2 July 2021Ku nshuro ya 22, umuryango wa Authentic Word Ministries n’amatorero ya Zion Temple Celebration Center bongeye gutegura igiterane cya ‘Afurika Haguruka’.
Afurika Haguruka iteganijwe kuva ku cyumweru tariki 11 kugera ku wa 18 Nyakanga 2021. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Afurika Akira Umuyaga w’Impinduka Nziza", ikazibanda ku ijambo riboneka muri Bibiliya, igitabo cya Ezekiyeli 37:1-10.
Intumwa Dr Paul Gitwaza, watangije Afurika Haguruka mu mwaka wa 2000, avuga ko ibikorwa byose bya (...) -
Umugore w’umukire wagendanaga n’ibigezweho wabitaye akaba umubikira w’umukene n’ituze
10 June 2021Umubikira w’imyaka 92, wari warasezeranye umutuzo, kuba wenyine n’ubukene, yapfiriye mu nzu y’abihaye Imana aho yabaga imyaka igera kuri 30 ishize - gusa inkuru y’ubuzima bwose ya ’ma soeur’ Mary Joseph itandukanye cyane n’izisanzwe.
Mbere y’uko ubuzima bwe abugenera amasengesho yari azwi nka Ann Russell Miller, umugore w’i San Francisco w’umukire kandi ubaho mu buzima burangwa n’ibirori, ingendo z’indege n’ibigezweho, akaba na nyina w’abana 10.
Ann ni Umunyamerika wavutse mu 1928, akiri muto yari (...)