Urutare rwa Nyirankoko rwitwaga urw’Imitsindo

Urutare bita urwa Nyirankoko ruherereye i Tare mu Murenge wa Mbazi ho mu Karere ka Huye, ngo rwari urw’imitsindo. Ni urutare runini ruri ahirengeye, ku buryo uruhagazeho abona imisozi yo mu Murenge wa Mbazi n’iyo hirya yawo.

Uzamutse gato (nka metero 30) agana ku gasongero k’umusozi uru rutare ruriho, uhasanga akabindi kahashyizwe na kompanyi ‘David&Family’ nk’ikimenyetso cyo gushishikariza Abanyarwanda gukunda ikawa.Ariko batayihinga gusa ahubwo banayinywa.Uhagaze hafi y’ako kabindi aba yitegeye umusozi wa Huye, aho bita kwa Nyagakecuru.Ntabwo byoroshye kubona abantu bakuze bazi iby’amateka y’uru rutare, kuko aho ruherereye nta bantu bakuze cyane bagihari.N’abahari bafite imyaka ibarirwa muri 80 bavuga ko bakuze bumva ariko rwitwa, ko nta mateka yarwo bazi.
Gusa Aloys Tuyisenge uyobora abakerarugendo bashaka kumenya ibijyanye na kawa muri Kompanyi David and Family, asobanura ibijyanye n’ayo mateka, avuga ko na we yasomye mu bitabo. Yasobanuriye Kigalitoday dukesha iyi nkuru ko ngo icyamuteye kwihatira kumenya aya mateka, ari ukubera ko mu ho basurisha abakora ubukerarugendo bushingiye ku ikawa, n’uru rutare rurimo.

Avuga ko rwise urwa Nyirankoko ahagana mu mwaka w’1348, ku ngoma y’umwami Kigeli Mukobanya.Muri icyo gihe ngo hariho umugaba w’ingabo bitaga Mukikira w’i Burundi. Yateye mu Rwanda yigarurira igice cyari hafi y’Akanyaru.

Ku rutare rwa Nyirankoko hari icyicaro gicukuye mu ibuye rimwe kimeze nk’intebe yegamirwa

Igisoro

Icyo gihe umwami w’u Rwanda na we yarateye ashaka gusubirana igice cyari cyatwawe n’Abarundi ariko ntibyamuhira. Baje gushaka insinzi bifashishije iragu ry’inkoko.
Tuyisenge ati “Mu gushaka imitsindo y’iragu ry’inkoko bafataga imishwi itaratera bakayica imitwe, bagahuza ibihimba, bakavugiraho amagambo y’imitsindo hanyuma inkoko imwe igasigara mu ngoro y’imana, indi ikajyanwa mu gihugu bashaka gutsinda.”

Abanyarwanda ngo bamaze kubona inkoko izabafasha gutsinda, bashaka uko izagera mu birindiro by’Abarundi. Ntibyari byoroshye, ariko ngo bibuka ko Abarundi bakunda Abanyarwandakazi, bigira inama yo kuyiha umukobwa w’umwegakazi witwaga Nyirarutenge. Wa mukobwa baramubonye bamushima ubwiza, nuko Mukikira yiyemeza kumurongora. Bagiye kuryama nijoro ngo yamuseguye ya nkoko nuko imitsindo yarimo ituma apfa. Mu gitondo Abarundi basanze umutware wabo yapfuye bica wa mukobwa kuko batekerezaga ko nta wundi yazize. Mu Rwanda naho bamenye ibyabaye bagaba ikindi gitero noneho baratsinda. Mukikira yashyinguwe ku Rutare rwa Kavumu ruri hafi y’Akanyaru, naho Nyirarutenge we ashyingurwa kuri uru rutare rw’i Tare, dore ko rwari na hafi y’aho bene wabo bari batuye. Uru rutare bashatse kurwitirira Nyirarutenge, ariko kubera ko bibukaga ko yari yatwaye imana y’inkoko barwita urwa Nyirankoko.

Uri hejuru ku Rutare rwa Nyirankoko ahabona inzira zo kunyuraho agana ku gasongero karwo aruturutse munsi, cyangwa aruvaho agana ku gasongero k’umusozi ruriho.
Hari n’icyicaro gicukuye mu ibuye rimwe kimeze nk’intebe yegamirwa ndetse n’igisoro. Tuyisenge asobanura ibi agira ati “mu Rwanda, abegakazi bavagamo abagore b’abami.

Hafatiwe ku kuba Nyirarutenge na we yari umwegakazi, abami bimaga u Rwanda bazaga gushakira insinzi ibatsindira abanzi kwa Nyirankoko.”

Icyicaro kihaboneka ngo ni icyo umwami yicaragamo bari gutegura uko bazatera. Igisoro cyo ngo ni Ruganzu Ndori wakihasize.Ku musozi wa Tare, hafi ya rwa rutare, hari n’amabuye umuntu yakwitiranya n’amakoro.Tuyisenge avuga ko ari inkamba, ni ukuvuga ibisigazwa by’ubutare byasigaraga abantu bari gukora amacumu n’imyambi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo