Umwarimu Sacco watangaje igihe abarimu bazongera kwaka inguzanyo k’umushahara w’ukwezi

Ubuyobozi bwa Koperative Umwarimu Sacco mu Rwanda butangaza ko guhera ku taliki ya mbere Nyakanga umwarimu wari warasabye guhagarikirwa kwishyura inguzanyo zitandukanye muri iyi Koperative azaba yemerewe kwaka inguzanyo k’umushahara izwi nka” Decouvert’” nyuma yuko hari hashize amezi atatu iyi gahunda yarahagaze kuri bo .

Mu gihe cya Guma mu rugo ,ubuyobozi bwa Koperative Umwarimu Sacco bwari bwasabye abarimu babyifuza ko basaba guhagarikirwa kwishyura inguzanyo ku bazatse mu rwego rwo kuborohereza kubona amafaranga yabafasha muri ibi bihe bitoroshye byo kwirinda icyorezo cya covid-19, uwasabye niwe washyizwe mu bemerewe guhembwa amafaranga y’umushahara wabo wose akoroherezwa nk’umunyamuryango w’iyi Koperative.

Nyuma yuko aya masezerano bamwe musabye guhagarikirwa kwishyura inguzanyo arangiye mu mezi atatu iyi koperative yari yashyizeho, ubuyobobozi bw’iyi Koeprative bwatangaje ko guhera ku italiki 1 Nyakanga 2020 umwarimu wese wasabye kudakatwa umushahara we azasubizwa muri gahunda yo gukomeza kwishyura nkuko byari bisanzwe.

Mu kiganiro kigufi Umuyobozi mukuru wa Koperative Umwarimu Sacco Uwambaje Laurence yagiranye na RWANDAMAGAZINE, yavuze ko amezi atatu arangiye kubari barasabye guhagarikirwa kwishyura inguzanyo.

Ati "Amezi atatu twatanze nitwe tuzabihagarikisha ako kanya,ni ukuvuga ngo niyo twari twashyize muri ’system’ bihita byihagarika ubundi bagakomeza nk’uko byari bisanzwe ntabwo ari ukongera kwandika babisaba”.

Avuga ko igihe baba barahawe kiba kiri muri ’system’ ubwo cyarangira bakongera bagatafata amafaranga aba azakatwa ku mushahara w’ukwezi.

Yavuze ko kugeza ubu bitashoboka ko umwarimu akomeza gufata amafaranga adakuweho inguzanyo aba yarahawe kubera ko biriya byari byashyizweho kubera ko abantu bari muri gahunda ya Guma mu rugo.

Ati " Iriya gahunda yari yashyizweho kubera Lockdown yari ihari imirimo yahagaze, ndetse bo (abarimu) nta n’ikibazo cyari gihari uretse ko twemera ko hari abari bafite udushinga bakora ku ruhande muri za nguzanyo baba barasabye kuko umushara wabo ntiwari wahagaze.

Bivuze ngo ya gahunda yo kugira ngo tuborohereze irangiranye n’aya mezi atatu hanyuma ubu bari kwisuganya basubira mu buzima busanzwe kandi barimo baranahembwa”.

Yavuze ko ibi bitareba abigisha mu mashuri yigenga kuko bo ngo bazakomeza amasezerano y’akazi mu kwezi kwa cyenda.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo