Ukraine: Putin yarekura igisasu kirimbuzi?

Reka ntangire nemeza. Inshuro nyinshi naratekerezaga nti: "Putin ibi ntiyabikora". Ariko akabikora.

"Yakwigarurira Crimea, koko?" Yarabikoze.

"Ntiyashoza intambara muri Donbas." Yarabikoze.

"Ntiyatera Ukraine." Yarabikoze.

Maze kwanzura ko interuro "ntiyakora ibi" idakora kuri Vladimir Putin.

Ibyo bitera ikibazo gikomeye:

"Ese ashobora gukanda ’button’ y’igisasu kirimbuzi?" Ibi byose ni ibibazo byibazwa na Steve Rosenberg, Umunyamakuru wa BBC.

Ntabwo ari ikibazo cy’amagambo gusa kuko yamaze gutegeka ko intwaro kirimbuzi z’igihugu cye zitegurwa "bidasanzwe", kubera "amagambo y’ubushotoranyi" kuri Ukraine y’abategetsi ba NATO.

Umva neza ibyo Putin yakomeje kuvuga. Mu cyumweru gishize ubwo yatangazaga kuri TV ibitero kuri Ukraine, yatanze kuburira gukomeye.

Yagize ati: "Ku muntu wese watekereza kubyinjiramo wo hanze - nubikora, uzabona ingaruka zikomeye kurusha izo wigeze ubona mu mateka."

Dmitry Muratov umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Novaya Gazeta uherutse guhabwa igihembo cy’amahoro cya Nobel ati: "Amagambo ya Putin arumvikana nko kuburira intambara y’intwaro kirimbuzi."

Yongeraho ati: "Muri ririya jambo, Putin ntiyavugaga nk’umukuru wa Kremlin, ahubwo nk’umutegetsi w’isi; mu buryo nk’ubwo nyiri imodoka ashobora kuzunguza imfunguzo z’imodoka ye ayiratira abandi, niko Putin nawe yariho azunguza ’button’ y’igisasu.

"Yavuze kenshi ati; niba nta Burusiya, kuki habaho isi? Nta muntu wabyitayeho. Ariko ibi ni ukuburira ko niba Uburusiya budafashwe uko bubishaka, ubwo ibintu byose bizasenyuka."

Mu mashusho mbarankuru yasohotse mu 2018, Perezida Putin avuga ko "...igihe hari uwagerageza gusenya Uburusiya, dufite uburenganzira bwo gusubiza. Yego, bizaba ari akaga ku isi n’abayituye. Ndi umuturage w’Uburusiya n’umukuru wabwo. Kuki habaho isi itariho Uburusiya?"

Wihutishije ukagera mu 2022, Putin yagabye ibitero byagutse kuri Ukraine, ariko ingabo za Ukraine ziri kwihagararaho uko bitari byitezwe, ibihugu by’iburengerazuba - mu buryo bwatunguye Kremlin - byafatiye hamwe ibihano bikomeye kuri Moscow. Kuri Puti kwa kubaho k’Uburusiya kuri mu kibazo.

Pavel Felgenhauer umusesenguzi mu bya gisirikare uri i Moscow ati: "Putin ari ahatoroshye. Nta mahitamo menshi asigaranye, mu gihe iburengerazuba bwahagaritse imari ya Banki nkuru y’Uburusiya urwego rw’imari rwabwo ruragwa. Ibyo bituma ’system’ idakora.

"Inzira asigaranye ni ugufungira gas Uburayi, yizeye ko bishobora gutuma abanyaburayi bacururuka. Indi nzira ni ukurasa igisasu kirimbuzi ahantu mu nyanja ya ruguru hagati y’Ubwongereza na Denmark akareba igikurikira."

Niba Putin ahisemo inzira y’igisasu kirimbuzi, hari umuntu mu ba hafi ye wabimushishikariza? cyangwa wabimubuza?

Dmitry Muratov ati: "Abategetsi bakuru mu Burusiya nta narimwe baba ku ruhande rwa rubanda. Buri gihe baba bari ku mutegetsi."

Kandi Vladmir Putin niwe mutegetsi w’imbaraga zose w’Uburusiya. Iki ni igihugu gifite inzego nkeya ngenzuzi, Kremlin niyo igena byose.

Putin yategetse igisirikare gutegura ibirwanisho ruhonyanganda
Mbega Zelensky ni umuntu nyabaki ahanganye n’Uburusiya?
Ubwo igitero c’Uburusiya coba kiriko kigenda uko cari citezwe?
Pavel Felgenhauer ati: "Nta muntu witeguye guhangara Putin. Turi ahantu hatoroshye."

Intambara muri Ukraine ni iya Vladmir Putin ubwe. Niba ageze ku byifuzo bye bya gisirikare, ahazaza ha Ukraine nk’igihugu cyigenga hari mu kaga. Niba atsinzwe iyi ntambara akanayitakarizamo benshi, ubwoba ni uko ashobora gufata icyemezo giteye ubwoba.

Cyane ko interuro "ntiyabikora" idakora kuri we.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo