Ubuhamya:Uburayi ubwirwa ndetse n’ibyo utajya ubwirwa n’itangazamakuru

Ubuhamya bukurikira ni ubw’umwe mu basomyi bacu wifuje gusangiza abakunzi ba Rwandamagazine.com bimwe mu bitajya bivugwa mu itangazamakuru ku birebana n’Umugabane w’Uburayi.

Bukubiye mu nyandiko ndende yatwoherereje ngo tubusangize abanyarwanda bamwe bakamenya bimwe mu bitajya bivugwa ku byerekeye umugabane w’Uburayi.

Inyandiko ye yagiraga iti:

Uwareba uko bahavuga mu makuru kuri za televiziyo ,uko bahavuga ku maradiyo cyangwa se muri za filimi , yabona ari ahantu heza cyane, huzuye ubusitani , amazu meza , imihanda myiza , imiryango yishimye mbese biragoye kubona icyahavuga nabi , I burayi.

I burayi nakuze mpumva , nk’abandi bana bose twanganaga . Bambwiraga ko mfiteyo inshuti z’ababyeyi banjye, mu bubiligi , kimwe mu bihugu byo hanze bigira abanyarwanda benshi .Ndibuka ko niga muwa gatatu w’amashuri abanza ,umuturanyi wacu wakundaga kujya I burayi yansezeranije ko nimba uwa mbere mu ishuri azanjyana gusura izo nshuti,mu bubiligi. Nanjye rwose sinamutenguha , icyo gihembwe ntaha nabaye uwa mbere. Nategereje kujya I burayi ndaheba , cyakoze yatujyanye mu mujyi n’abandi bana atugurira fanta na borosheti ,turishima turataha uburayi mba mpibagiwe ntyo.

Iwacu hakundaga kuza abazungu , b’ababiligikazi gusura umuturanyi wacu ndetse n’iwacu kuko harimo abakoranye na mama wanjye , ndetse n’abamwigishije. Twabakiranaga ubwuzu ,mbese kuza kwabo wabaga ari umunsi mukuru , waheraga ku marembo wumva urukarango .Usibye kubishimira , no kubabaza cyane ku by’iwabo , ntabyinshi twavuganaga.

Aho nkuriye , natangiye gusobanukirwa nicyo aricyo kuba umwirabura, usibye kubona uruhu rwanjye , ntakindi numvaga kirenzeho , ariko kera nkaba nari nararebye filimi ya Serafina , n’abana b’i Soweto muri Afurika yepfo bishwe bazira ko birabura. Sinigeze narimwe niyumvamo urwango rw’abazungu kuko numvaga icyaha ari gatozi nta mpamvu yo kubanga bose , cyane ko umwe mu baturanyi bacu yari umubiligikazi , usenga ,rimwe na rimwe wahaga mama amafaranga.
Aho najyaga gusenga hose , sihaburaga umubikira w’umuzungu cyangwa se umupadiri w’umuzungu. Mu bukristu natojwe , nkabana nabo bisanzwe ,sinigere mbitindaho.

Umunsi umwe , haje umuryango mushya w’abapadiri aho twari dutuye , harimo umuzungu ukomoka mu gihugu cya Kolombiya, akajya atwita “Negro” ,twari abana ntitumenye icyo bivuga , tugaseka , tukirira amapera dore ko bagiraga ibiti bibiri kandi aritwe ban aba hafi , usibye abavaga kwiga bakahanyura basanze hafunguye , ubundi nit we twakundaga kujyayo.

Niga muri Ecole des Sciences Byimana , niho natangiye gusoma ibijyanye na apariteyidi biturutse kubahowe Imana b’ibugande . Apariteyidi , bwa buryo bw’ivanguramoko rishingiye ku ruhu ryamaze igihe muri afurika yepfo ,ntangira kubona ukuntu abirabura ,batotezwa n’abazungu babasanze iwabo , bakabakoloniza bakabagira abacakara babo. Naje gusoma inkuru za Mandela , uko yafunzwe , uko byabagendekeye ,we n’abandi bose baharaniraga uburenganzira bwa muntu mu gihugu cyabo. Kureba amateka ya Lumumba Patrice, umunyekongo waharaniye demokarasi iwabo n’ukuntu yapfuye , harimo abazungu nubwo yishwe nabirabura byanteye gukomeza gutekereza kuburyo abazungu badufata.

Ibyo byose byatangiye kunyuzura mu mutwe , ntangira kubona ko abazungu ari indyarya , ko baduhenda ubwenge , ntibaturusha ubwenge ahubwo bameze nkababana twiganaga , babonaga wambaye inkweto nshya cyangwa umupira mushya , bakaguhenda ubwenge mukagurana cyangwa mugatizanya.

Natangiye kumva mbanze , ntekereje ukuntu bakoresheje abirabura ubucakara, Umuzungu ,umuntu wuzuye ubucakura ,uzi ibintu kandi windyarya, ugukoresha ari uko agukeneye icyo akwifuzaho cyashira akaguta.

Narangije amashuri yisumbuye ,ibyo bitekerezo byaranshizemo , kuko nkurikije inyigisho za kiliziya nagombaga kubabarira abanyanga ,kandi nkakunda mugenzi wanjye.

Kuva ubwo ,sinigeze nongera kubyibazaho cyane cyangwa ngo mbitekereze kugeza igihe nziye iwabo w’abazungu , mu gihugu kirata demukarasi , n’uburenganzira bwa muntu.

Nkigera mu gihugu cya Luxembourg, nabonaga ari heza ,nahageze ari mugitondo . Ni agahugu gato ,gafite isuku kandi gafite ubukungu bwifashe neza. Narahakunze , gusa imbeho yaho yarantangaje. Bavugaga ko hari degre icumi , hari n’akazuba nti ndasakiwe , nasohoka nkumva imbeho ni yose. Binyibutsa ukuntu kera kuri televiziyo y’u Rwanda , amakuru yarangizwaga n’iteganyagihe ntajyaga nyareba kuko numvaga batubeshya ,rimwe imvura bavugaga ko igwe ntigwe cyangwa bakavuga ko hazaba umucyo imvura ikagwa.

Aho ngereye i Paris,nk’abandi bantu bose batembera u Bufaransa, banjyanye kunyereka tour Eiffel , ikirango cya Paris , cy’ubufaransa muri rusange. Sinabaga kure yayo ,iyo nafunguraga idirishya mu gitondo , nabonaga nka kimwe cya gatatu cyuwo munara , nkishima nti ndi I Paris . Ndibuka ko nabiganirizaga musaza wanjye akishima akambwira ati warakandagiye mwana. Muri uko gutembera , niho natangiye kubona abantu basabiriza ku nzira, abasaza basa nabi , bafite impumuro mbi , bateze intoki ngo umuntu abahe.

Byarantangaje cyane , numvise nguye mu kantu , siniyumvishaga ko umujyi ukomeye nka Paris , wagira abasabirizi kunzira , niwacu bari kugabanyuka. Iminsi yambere nabaga nasaguye nk’igiceri cy’amayero cyangwa amasentime nkabaha!
Umwe mu bazungu twabaga turi kumwe , akambwira ati bihorere , ntiwabaha ngo ubivemo ,ati buriya hari ibigo bishinzwe kubakira ku buntu , bakarya bakugama imbeho ndetse bakanakaraba uretse ko nta numwe ujyayo, yongeraho ati kuba bari kumuhanda basaba ni ubushake bwabo , ntibashaka gufashwa ,n’ayo umuntu abahaye baguramo inzoga n’itabi. Kubera kutamenyera iby’I burayi rero , mbifata gutyo ,nkajya mbanyuraho nihitira.’

Mu bintu byantangaje kandi i Paris, harimo umubare munini w’abirabura . Mu ndege nagenzemo mva mu Rwanda ntabwo twari abirabura barenze 5. Numvaga mfite ubwoba ko ningera inaha ,nzabura abo dusa, cyangwa se abo tuvugana. Abantu bake nari nzi ,bari abana twiganye mu Byimana baje kwiga kaminuza inaha nabo nkibwira ko kubera amasomo bashobora kutazambonera akanya ngo dutembere. Hari n’undi muryango w’inshuti zacu batubwiraga ko baba i paris ariko nkumva nshobora kutazababona.

Mukubona abirabura benshi rero mu mihanda , mu mamodoka , abandi bacuruza ubuconco ku muhanda ,ariko bakwepana n’abapolisi , byatumye numva mu mutima numva niruhukije , kubona mwene wanyu i mahanga , nubwo ntari nzi ubwenegihugu bwabo , numvaga bihagije.

Umunsi umwe , najyanye n’abazungu b’inshuti mu nzu yabo mu cyaro . Inaha rero, umukire si utura muri etaje ahubwo ni ufite inzu ye ihagaze, ibe icyumba kimwe na salo ariko iye. Umuherwe rero agira ebyiri agira inzu abamo mu Mujyi ku mpamvu z’akazi ,akagira n’inzu nziza ahantu hitaruye umujyi wakwita mu cyaro ,nubwo nta cyaro mu byukuri kuko hose haba haka amatara ,hari imihanda ikoze ndetse na murandasi.

Uwo muryango bari abakire , mu nzu yabo I Paris hafi na tour eiffer ndetse niyo yo mu cyaro . Abakiristu bakomeye , missa ku cyumweru , abana bose bakaza gusangira n’ababyeyi babo bari kumwe n’abuzukuru babo kubabafite.

Uwo munsi nibwo namenye kandi niyumvamo ko nirabura ; abana bato bazaga kunkoraho ngo barebe ko ahari ari irange nisize , nyuma numva umwe mu bantu bakuru bari bahari ababwiye ko impamvu nirabura ari uko ntoga. Ndabiseka , sinabitindaho , umukiristu mwiza ntiyiyenza . Bigeze aho kuryama ,mbona umubyeyi w’abo bana ,ari gusasa hasi ,akantu kakamatela kadafututse , n’ibiringiti nka 3 ,ngirango ni nkahimbwa kuko nziko abazungu bakunda imbwa cyane . Nyuma niko kumbwira ati uratwihanganira uburiri bwashize , abuzukuru baharyamye , wowe urarara hano. Nti ntakibazo , mfa kuba mfite ibyo niyorosa. Mbona ariko umwe mubana be ntabifashe neza , ako kanya sinamenya impamvu nyuma ngiye kujya mu bwihererero kuko kwari ukugenda inzu yose , nibwo nabonye ko mu byumba harimo ibitanda bitaryamweho kandi ko hari ibigerekeranye , abana batari kubiryamaho byose.

Numvise ndakaye , ariko iwacu batwigishije kutaraka no kwifata , nuko ndicecekera , mpita nibuka ibintu byose nasomye ku bazungu ,ukuntu bumva agaciro k’ubuzima bwacu katangana n’akabo , ukuntu bumva nta bwenge tugira mbese byubura ya marangamutima nahoranye kera ,yo kumva ko umuzungu ari mubi.
Yakaba mubi ariko , ntiyanyimye icyo kurya , cyangwa ngo agire ikindi gikorwa cy’urugomo ankorera , ariko ntiyampaye agaciro . Iwacu iyo twabaga benshi na batatu ku gitanda twajyagaho cyangwa tugasasa hasi twese ,ariko ntawe dukuyemo ngo wowe jya kuryama hariya hasi twe turajya mu gitanda.

Nabiganiriye n’inshuti yanjye yabaga mu Budage , arambwira ati « Abazungu niko bameze ariko si bose harimo abana beza, nkuko babivuga . Ati nanjye hari abo duhura nkabona bandebye nk’icyo imbwa ihaze ariko urabareka ukiberaho.
Kandi nibyo koko , bose si babi nkuko natwe abirabura tutari beza twese , nta rugo rubura ikigoryi ,ubwo nabo nibo biyo.Hari umukecuru twahuriye mu Budage, i Cologne nyuma ya missa , aranyishimira cyane , akambaza amakuru yo mu Rwanda , akambaza icyo nkora mbese turaganira ubona rwose afite amatsiko, tujyana iwe gusangira ka cyayi ,dore ko bakunda kukacyiriza abantu cyangwa ikawa. Mubwiye ko nsazubira mu Rwanda bidatinze , ngiye gutaha turi gusezeranaho ampa akabahasha ndebye nsaga harimo amafaranga atari make.

Numva koko wa mugani ko inda ibyara mweru na muhima , nubwo badahuje ubwenegihugu cyangwa ngo babe bafitanye isano , imyitwarire yabo yashimangiye ibyo inshuti yanjye yari yambwiye kandi arega nibyo koko ,mu buzima duhura na byinshi ,ibyiza n’ibibi , tugahura n’abantu b’ingeri zose ,harimo abadushimisha n’abatubabaza ariko byose bikaberaho kutwigisha.

Ubu nyuma y’imyaka ine, maze mu Bufaransa , maze gusobanukirwa n’imikorere y’abazungu n’abanyaburayi muri rusange.

Usanga , nubwo nta mwiryane uhita ugaragara inyuma ,abantu baciyemo ibice ,bitewe naho ukomoka ,bitewe n’ubukire, bitewe n’ubwoko n’ibindi n’ibindi . Urugero hari akazi utapfa gukora kubera ko wirabura ,aho usanga abazungu bironda ,atari uko udashoboye ahubwo ari icyenewabo. No kwishyiramo ko se wenda abirabura badashoboye. Hari n’utundi usanga twuzuyemo abirabura , aho utanirirwa ukora ikizami gitanga akazi upfa kuba ufite ubushake; urugero nko gukubura no gukoropa mu biro , kuba abashinzwe umutekano , aha ndavuga abo twita abasekurite bo mu tubyiniro ,muri za supermarché , gukubura mu muhanda , kuvidura imyanda cyangwa se gukora mu nzu z’abasaza aho umuntu aba abakorera ibyibanze kuboza , kubahanagura bakoze umwanda kubagaburira n’ibindi n’ibindi.

Ntibivuze ko ntabirabura bafite utuzi twiza, oya. Nkanjye , nubwo ntari mu bahembwa menshi , ariko mfite akazi ko mu biro, sosiyete nkorera ku bakozi 150 turimo turi abirabura 2 gusa.

Ahubwo byerekana ukuntu nkuko Obama yigeze kubivuga , iyo wirabura ushaka nko kuba umwavoka ,bizagusaba gukora inshuro ebyiri ibyo umuzungu yakoze kugira ngo mugire urwego rumwe. Usanga , umuzungu munganya diplome cyangwa ubunararibonye muri domaine runaka , azabona akazi inshuro ebyiri mbere yawe.
Ibi , si amarangamutima , ahubwo ni ibyavuye mu bushakashatsi bw’ishyirahamwe SOS RACISME aho bashatse guhinyuza abahakana ivangura bagakora ubushakashatsi bukurikira : babonaga amatangazo y’akazi , bagakora umwirondoro umwe, ariko bakagenda bahindura amiza ; umwe bakamuha amazina agaragaza ko ari amanyafurika nka Konaté, Mamadou ,Traoré n’ayandi , indi bakandikaho amazina y’abarabu nka Mohamed , Youssef n’ayandi ku mwirondoro wa gatatu bagashyiraho amazina y’abazungu nka za Jean Claude, Jean Marie , François ; ubundi iyo myirondoro uko ari itatu bakayitanga ku mwanya w’akazi umwe.

Baje gusanga abafite amazina y’amanyaburayi nka Jean Claude , Jean Marie , Francois bahamagarwa mbere kugira bakore za ibazwa (interview) mbere y’abandi , naho abanyafurika n’abarabu bikagorana.

Ahandi ubona ivangura kandi , ni mu miturire . Hari ama communes yubaka amazu bakayaharira abamahanga gusa , hari nk’umujyi uba mu nkengero za Paris , bahoze batuganirira ko inzu ifite etage zirenga 10 bashyizemo abanya senegali gusa . Si uyu gusa , kuko iyo ukoze dosiye usaba inzu ya leta , haba commission yiga iyo dossier ubundi ikagenda ikugenera ahantu runaka , usanga rero hari za karitsiye biba bizwi ko abavamahanga barenga mirongo icyenda ku ijana ,hakaba nahandi utapfa kubona umwirabura cyangwa umwarabu.

Iyo ushatse no gukodesha na banyiramazu ku giti cyabo , hari abahita bakubwiza ukuri ko batajya bakodesha n’abirabura cyangwa se bakagushyiraho amananiza kugira ngo akubere inzitizi. Ibi byagaragaye ubwo nka sosiyete imwe yitwa la foret , yatanze itangazo ko ikeneye abakodesha ariko mbere yo kurangiza itangazo igashyiraho ko itemera abirabura n’abarabu nubwo baba bafite ubwenegihugu bw’abafaransa.

Izo ngero natanze ni zimwe mu zagiye zivugwa mu makuru ,ariko inyinshi ni izitagera hanze. Ni ibyo abantu bihererana , bagashakira ibisubizo ahandi ,kuko burya iyo utari iwanyu ntuba uri iwanyu.

Hari ikintu kimbabaza rero kuruta byose, njyewe iyo mpuye n’umuzungu ntaranavuga , agahita ambaza ngo iwanyu ni he , musubiza numva ntakibazo. Ariko nyuma nkibaza nti ese yabwiwe niko ko ndi umwimukira ? ko hari abirabura benshi bavukiye aha , iyaza kuba ambajije ngo nkomoka he kandi ndi umufaransakazi aho sinari kubifata nabi cyangwa se bikandakaza.

Kubera amateka y’ubukoloni bw’ubufaransa , iki gihugu gifite abenegihugu kavukire batari abazungu.

Hari abanyafurika benshi bakomomokaga mu bihugu by’Uburengerazuba nka za Senegal , Mali , Guinée cyagwa Algerie n’ahandi barwaniye ubufaransa mu ntambara ya kabiri yisi yose , ahagana muri 1945. Muri abo abatarapfuye bagumye inaha , bashinga imiryango , baratura. Abuzukuru babo rero ni abafaransa kavukire n’ubwo birabura cyangwa se ari abarabu.

Ariko kuko mu mitwe y’abazungu benshi , umwirabura cyangwa umwarabu bivuga umwimukira , usanga iyo muhuye mu bibazo bya mbere bakubaza ari ukomoka he. Inshuti zanjye zavukiye inaha zijya zinganirira ukuntu bahora babaza iwabo bavuga ngo ni mu bufaransa bati , oya , utaraza mu bufaransa wabaga he cyangwa se nonese ababyeyi bawe bo bakomoka he.

Nkanjye ufite umwana , wavukiye aha bintera agahinda ko bazajya bamubaza ngo iwanyu nihe kandi ari umufaransakazi. Ariko binantera imbaraga zo kuzamuganiriza hakiri kare , nkamusobanurira amateka yanjye n’aya papa we bityo akazajya amenya uko yitwara mu gihe nkicyo kandi akajya binyuramo yemye bitamukomerekeje cyangwa se ngo bimutere ipfunwe.

Ureba indangagaciro bamanika ahantu hose, banamamaza : uburenganzira kuri buri wese ,ubuvandimwe no kuba abantu bose bangana ,wanareba ubuzima bwacu bwa buri munsi nk’abimukira ugasanga birahabanye cyane . Ababivuga ku manywa , banabyamamaza nibo bucya bagatora amategeko atajyanye nibyo bavuga. Uburyarya na politiki , ni indasigana.

Ntawavuga Ubufaransa cyangwa Uburayi , ngo ntavuge ku mibereho myiza bafite, aha ndavuga ukuntu system yabo y’ubuzima yorohereza urwaye kuvurwa , ukuntu amashuri ari ubuntu n’ubwo kwiyishyurira ibijyana n’ishuri nabyo biba bidahendutse ariko nabura ntawe uhera murugo yabuze amafaranga y’ishuri kugeza muri kaminuza.

Nubwo haruguru navugaga iby’akazi , iyo ukabonye uba wizeye guhembwa ,aho bafite gahunda y’umushahara fatizo ,umukozi wese wemewe n’amategeko agomba guhembwa ku isaha. Waba ukora twa tuzi navugaga tuvunanye cyangwa wirirwa mu biro , imishahara iba ijya kungana , ni uko ukora akazi kavunanye kajyana n’umunaniro n’izindi ngaruka zose zijyana n’akazi k’ingufu nko kurwara umugongo , kuba warwara indwara z’ubuhumekero ku bakora mu bimoteri n’ibindi.

Nta byera ngo de , ntawicwa n’inzara ariko usanga umubare w’abarwaye kanseri ukura buri munsi kubera ibiryo bitunganije mu nganda.

Nibuka ukuntu kera iyo mu rugo babaga bari buteke ibishyimbo , i saa munani byabaga bigezeho kugira nabura tuze kubirya nijoro cyangwa gusekura isombe byatwaraga igice cy’umunsi n’ikindi ko kuyiteka . Inaha ntabwo uwo mwanya wawubona. Usanga abantu bose , bari muri jugujugu. Kubyuka , gutegura abana , kubaha amafunguro ya mu gitondo , kubajyana ku ishuri kujya ku kazi , gutaha ,guhaha , kujya gufata abana ku ishuri n’ibindi n’ibindi , usanga nta mwanya ubona uhagije wo guteka ibintu bitinda, ariyo mpamvu habaho ibiryo bita ibyo mu bikombe , bihiye ushyushya gusa , cyangwa nabura ibiteguye kuburyo bikorohera .

Ingero: ushobora kugura karoti ,ibitunguru ,puwaro , puwavuro ,inyama zikase zinaronze kuburyo byose biba byoroshye guhita uteka ukunguka umwanya wo kubitegura dore ko nta bakozi baba inaha , usibye abaherwe bashobora kubahemba.

Ubu buryo bwo kubaho dukunda kwita rwa kizungu ariko nubwo byoroshye , bigira ingaruka ku mubiri kuko za mboga zimaze ukwezi muri konjelateri ntabwo ziba zigifite intungamubiri nkizo wahaha ku isoko ukaza ukazitegura.

Bya biryo uguze bitetse ,utitekeye bishobora nabyo kuba bimaze ukwezi bitetse ntabwo biba ari byiza ku mubiri kuko kugira ngo bimare iyo minsi bitetse kandi bidapfa cyangwa ngo bigage , baba bongeyemo imisemburo , ariyo mibi ku buzima.
Aha niho umuntu abona neza itandukaniro riri hagati y’imibereho y’inaha n’iyiwacu muri afurika muri rusange. Twe tugira ibyo kurya bike ariko byiza ,uwaduha gusa bikaba byinshi bigakwira buri wese .Hano haba byinshi , buri wese agakwirwa ariko bikadutera indwara.

Aha ndibutsa inkuru ya BBC yavugaga ku bushakashatsi bwakozwe ku biryo mva ruganda , bwerekanye ko bifitanye isano n’indwara ya kanseri.Nk’uko umufaransa abivuga ,duhinduka ibyo turya (on deviant ce que l’on mange).

Nakunze kumva ko muri Afurika , mu Rwanda ndetse n’ahandi , hadutse imbuto zitubuye , zituma umurima wavagamo toni imwe y’imyaka ,uvamo toni 10. Ni byiza ku ruhande rwuko byazafasha kuzahura abashonje , nabura bakarya ariko nanone ntawakwirengagiza ko n’aba bazungu ariho batangiriye mu myaka ya za 50-60, guhindura imbuto ngo zunguke kurushaho , guhindura inka ngo zikamwe ama litiro n’amalitiro , kugaburira inkoko ibizikuza ku buryo ziribwa vuba ibi byose byagiye biza gahoro gahoro , ari byo uyu munsi byongera indwara za hato na hato.

Uwaduha ibyiza byo kurya n’abacu tugahaga ariko akaturinda ibyo birwara bizanwa n’imihindagurikire y’imbuto n’amatungo, ni inzozi . Sinjye wambere ubitekereje , hari benshi babitekereje mbere harimo abo basiyantifike ndetse n’abantu ku giti cyabo ariko uko tungana ku isi ,biragoye ko twahazwa nibiyivamo, umuntu ntacyo ahinduye.

Aha hazamo ibindi bibazo bituma imitungo y’isi idasaranganwa uko bikwiye kubera kwiharira , kubera ko hari abageze kubukire bakirengangiza abasigaye , kubera ko kamere muntu ikunda kwikubira.Hari ibihugu bibika za toni na toni z’ibiribwa kandi hari abandi bicwa n’inzara. Hari n’abamena zo toni nyinshi z’ibiryo , byabasagutse , aho gutekereza gusangira bakamena.

Harubwo njya nibaza ko , abafite bose bagabanye n’abadafite twakwirwa. Bimaze ikise kubika ibintu , udakeneye kugeza iyo bipfuye kandi hari ababikeneye ? kandi nti bihera ku rwego rw’ibihugu ,ahubwo natwe ubwacu hagati y’imiryango , mu dusanteri cyangwa za karitsiye ;kuki nyiri restaurant ,ibyo asigaje yabimena kandi hari ababuraye hafi aho ? n’ubundi ntiyabigurishije , kubimena ntibigarura amafaranga ye ,ariko kugira neza byo byazamwungura ibirenze ubutunzi.

Kuki umucuruzi ,ibyo kurya byarinda bimuborera muri stock kandi hari abashonji ? wenda ashobora kubigurisha macye ngo agabanye igihombo ariko ntabimene.
Hariho abantu dutekereza kimwe benshi , inaha bakoze amashyirahamwe agamije kugabanya isesagura ry’biribwa no gufasha abatishoboye aho usanga hari nkaho abacuruzi buri mugoroba bareba ibicuruzwa byenda kurangiza igihe , bakabisohora bakabitanga kugira ngo biribwe hakiri kare aho gupfa ubusa.

Urugero n’inshyirahamwe ryitwa resto du cœur , aho abacuruzi cyangwa se abantu ku giti cyabo , babaha ibyo kurya , ibyo kwambara ibikoresho se byo mu rugo batagikeneye,noneho bo bakabisaranganya ababikeneye bityo nabo leta ikaba yaborohereza ku misoro kuko ibikorwa byabo biba ari iby’urukundo kand bigamije gufasha umubare munini.

Aho ikoranabuhanga na tekinoloji biziye , haje uburyo umucuruzi ubona ibicuruzwa byenda gupfa , akabishyira kurubuga nkoranyambaga , agakatura igiciro ,noneho buri wese uri hafi aho akaba yajya kwigurira .

Ibyo ni ibikorwa bike bigamije byose ugabanya isesagura no guteza imbere umuco wo gusangira hano I burayi. Nizera ko umunsi umwe natwe bizatugeraho, mu rwanda . nk’uko caritas ijya ibikora rimwe na rimwe igakusanya imfashanyo y’abakene ,noneho bikazafata indi ntera.

Nubwo navuze nsa nuganisha ku bitagenda hari ibintu mbona nigiye inaha i burayi kandi mbona bigiye mu muco wacu byadufasha kurushaho :
• Amarangamutima , no kumenya kwisobanura
• Guhemberwa akazi wakoze
• Kumenya kwishima , no gushima abandi
• Kuzigama no kubara ,…

Na we ushaka kuduha ubuhamya cyangwa indi nyandiko yagira icyo ifasha abanyarwanda wakohereza ubutumwa bwawe kuri [email protected]

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • Benny

    ereg umugabane w’iburay nuw’abazungu, nanj duhuy bwa mbere n’umwirabur mu bufaransa tukamenyan, nomubaz bien sur iyo ava mur africa,

    - 22/03/2018 - 18:25
  • N.Israel

    Nzabisoma ejo ndabona ari byinshi!!

    - 25/03/2018 - 22:31
  • Ras

    Urakoze cyane kudasangiza ibibera iyo!

    - 20/04/2018 - 11:33
Tanga Igitekerezo