Abagizi ba nabi bitwaje intwaro, bateye urugo rw’uwitwa Bavugamenshi Fidèle basiga bamuziritse, na ho umugore we witwa Mukandayisenga Olive baramurasa nyuma aza gupfa.
Iki gitero cyabereye mu saa tatu z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki 27 Ukuboza, mu Mudugudu wa Mpongora, Akagari ka Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe ho mu karere ka Rusizi.
Nkuko BWIZA dukesha iyi nkuru yabitangaje umwe mu baturanyi ba nyakwigendera, yavuze ko abo bagizi ba nabi batatu barimo abari bambaye imyenda ya gisirikare banahishe amasura. Ngo baje batangira gusaka inzu y’uriya muryango basaba nyir’urugo kubaha imbunda n’amafaranga afite, undi akababwira ko nta mbunda atunze.
Ati “ Uyu mugabo usanzwe ari umucuruzi w’amatungo, akibabwira ko nta mbunda afite mu nzu bamubwiye kubaha amafaranga, igihe ataragira icyo abasubiza bahita bamuhambira batangira gusaka mu nzu babona amafaranga ibihumbi 470. Bafashe ayo mafaranga umugore agiye kurwana na bo ayabaka, bahita bamukubita isasu ryo mu rubavu agwa aho, ariko ntiyahita ashiramo umwuka; yaguye mu bitaro bya Gihundwe.’’
Uyu muturage yakomeje agira ati: "Turi mu rujijo, ntituzi niba ari igitero cyagabwe mu murenge wacu n’abagizi ba nabi barwanya igihugu cyangwa niba ari ubujura busanzwe, gusa bavuze ko tugiye gukorana inama na Meya n’inzego z’umutekano baraza kubidusobanurira."
Yakomeje avuga ko "Abo bagizi ba nabi bo bahise bagenda na n’ubu ntituramenya aho barengeye, ubuyobozi buri kutubwira ko iperereza rikomeje ariko kuva batafashwe natwe ubwoba ni bwose."
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Kayumba Ephrem, yemeje amakuru ya buriya bugizi bwa nabi, gusa asaba abaturage kudakuka umutima.
Ati "Byabaye, iperereza riracyakorwa, ntituramenya byinshi kuri byo. Icyo tuzi kugeza ubu ni uko abagizi ba nabi bateye mu rugo rw’umuturage barasa umugore we baramwica undi basiga bamuziritse, ababikoze kugeza ubu baracyashakishwa ntibaramenyekana."
Abajijwe niba ibyabaye ari igitero cyangwa ubujura busanzwe, Meya Kayumba yavuze ngo "Haracyakorwa iperereza, mu bintu nk’ibi ntujya gukeka, ukora iperereza ugashaka amakuru. Icyo tubwira abaturage ni ihumure, abayobozi twese turahari icyo ni icya mbere, icya kabiri ni uko muri ibi bihe twese dufatanya gucunga umutekano, buri wese agakomeza kuba ijisho rya mugenzi we."
Buriya bugizi bwa nabi bubaye mu gihe kuri uyu wa 27 Ukuboza mu Murenge wa Gashonga, mu murima w’umuturage hatoraguwe umurambo w’umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 70 bikekwa ko yishwe akabanza gutabwa mu mugezi wa Katabuvuga, ariko hakaba hataramenyekana inkomoko ye n’abamwishe.
/B_ART_COM>