Ni gute twagendana n’Amajyambere ariko ntiducike ku muco ?

Njye nawe tujya twicara tukabwirwa n’abadukuriye , iby’ubuzima bwa kera; benshi tukumva bwari ubuzima bwuzuye imvune; hari n’abadatinya kuvuga ko bwari ubuzima bwuzuye ubuswa ndetse ntibaniyumvishe uko ababubayemo babagaho.

Iyo rero tugereranyije n’uburyo twibereyeho uyu munsi tubona twe turi mu munyenga utagira uko usa, tukifuza ngo abagiye mu isi y’ahacecekerwa bagaruke barebe ibyo twagezeho aho bagendaga n’amaguru iminsi n’iminsi , imodoka ihatugereza iminota, aho twe bamwe batakizi gutandukanya ijoro n’amanywa nyamara bo baratinyaga ijoro kubi n’ibindi byinshi. Ibi byose nibyo twazaniwe n’AMAJYAMBERE, twayazaniwe ahanini n’Abanyaburayi ndetse n’uyu munsi turacyiruka inyuma yabo muby’amajyambere kugira ngo turebe niba twagera aho bageze cyangwa se niba twahangana nabo nubwo byanga bikaba iyanga.

Nyamara uko ayo majyambere agenda yiyongera niko azana na byinshi bituma ubumuntu n’umuco karande bigenda bikendera mu Banyafurika. Ngo iyo ndwara ntiyariri mubyo tuzira ariko uyu munsi nayo iratujahaje nitudacunga neza iratumaraho abacu.

Uyu munsi ikinyamakuru cyanyu Rwanda Magazine cyifashishije igitabo cya Nyakwigendera Padiri Ruberizesa Innocent cyitwa ’Amatwi arimo urupfu ntiyumva’ cyanditswe mu 1986; kirabagezaho uko we yabibonye n’impanuro yatanze z’uko twakwakira ayo majyambere ariko tutisenyeye n’ibyiza asanze byacu mu muco wacu.

Mu mburo ye araterura akagi ati:

Abanyafurika n’ubwo tuzira byinshi, indwara nk’iyo ireba umugabo ikamuzagayura agasigara ahindutse igihungete, akayoberwa ko yigeze kuba umuntu, yari itaraza mu biduhuta. Icyo cyago cyaje kuza cyubaguza inyuma y’amajyambere, maze abayatanze abandi bagiye gukongeza kabutindi ntihasigara n’iyonka. None reka dupfire gushira, twarwisengeye twitesha umuco w’abantu. Ikije cyose turigana ngo ni bwo bwenge, ni yo majyambere. Ari ibyizanye turayora, ibyo duhaha nabyo by’ingirakamaro byahagurukije ababishoboye, bajya kuza batahukanye ayo mahaho ntibabe baza batihekeje n’ingereka yo kudutsembaho umuco wacu.

Ishyano kandi ni uko tutabona ko TWAJWEMO. Twajwemo na KURURA-WIYEGEREZA, twajwemo na MPEMUKE-NDAMUKE, NDI-UMUGABO yahawe intebe, NTAWE-USEKA-UWAPFUYE (si ugupfa ko gushiramo umwuka) yaramenyerewe, ibyo byose kandi ari amajyambere atuzanira, amahano yose tukakira. Umugabo umwe wo muri Afurika yarebye ayo tulimo twigira yegurwa n’agahinda, ati " Murasakuza mugasakabaka mutuka Ubukolonize bana banjye, mukabyinira ku gituro cyabwo ngo hehe kandi n’uwo mwanzi ko mumuhambye! Ko mbona se muriho mucirira uburusha ubumara ubwo mwikijije, Ubukoronize bukojeje isoni ko ali ubumunga umuco karande, ubukire mwungutse ni ubuhe ? "

Arongera ati "AMAJYAMBERE y’ukuri nyababwire, Ni UKUMENYA UBWENGE BUTUMA UTURANA N’URUPFU NTIRUKUMIRE. Ubwo bwenge rero si abo mu bihugu by’i Burayi bateze kuzabutwigisha, kuko iwabo bitiranya UBUZIMA n’UBUCAKURA bwo kwirwanaho.

Byongeye kandi, nta bantu batinya urupfu nk’abo bantu: uroye ibyo bagiye bahimba byose, ahanini ni ibigamije kubibagiza ko urupfu rubaho. Naho iwacu amahirwe tugira ni uko kubana kivandimwe bitaribagirana, turiyegeranya, tugasangira uduke dufite, naho bo icyabo ni ukurwana amahali."

Kera iwacu umuntu utanga umugayo, umuntu utazi gushima ibitunganye ngo agaye ibigayitse, umuntu ukurura yiyegereza, ni we bagiraga ngo “Ntagira umutima”, ntagira roho. None ngo ni uko amajyambere azana ibyiza byinshi, koko tuzave aho twese twemere ko tutagira roho kandi tubyishimire ngo hato amajyambere ataducika?

Iki gitekerezo kiratuburiye; ni icyanjye nawe tukicara tugatekereza kubyo tubamo tukareba niba tubikora tuzi ibyo dukora ndetse n’impamvu yabyo aho kugenda buhumyi nk’abatazi ibyo barimo kandi dufite amaso n’ubwonko butekereza. Urugamba ni urwacu twese ariko intsinzi yacu izava mu kubanza kwitsinda wowe ubwawe ku giti cyawe.

Amajyambere ni meza gusa iyo utazi kurobanura ibizana nayo birangira uriho utariho naho rero wivunira ibiti mu matwi ahubwo umva neza ibyo ubwirwa, ushishoze maze ukoreshe ubwonko bwawe, wihitiremo igikwiye watekerejeho.

Rugaba

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Ndinayo N. Jean Aimé

    Nibyo koko iki cyorezo cy’iterambere kiratworeka nitutamenya gushungura ngo tumenye guhitamo ishaka n’ururo. Nibyo hari byiza byinshi iterambere ryatuzaniye bitworohereza ubuzima bwacu bwa burimunsi, ark kandi harigihe tutamenya kubikoresha ahubwo akaba aribyo bidukoresha ugasanga twabaye abacakara baryo, tukiyibagirwa, rikatwibagiza numuco. Urugero uzasanga iterambere ridufasha kubana n’abantu benshi ariko ubumuntu bukaba buke.
    *Kubera iterambere abakire bagira ibyumba biruta ababiraramo, batikoza ibyo gucumbikiramo abatagira aho bakinga umusaya, naho abakene bakagira abasaga ibyumba bubatse.
    *Aho telephone na internet biduhuza n’abatuye ikantarange bikadutandukanya nabo turi kumwe iruhande.
    *Aho umukire ajya kuruhukisha ibondo akagenda ibirometero ntagire umwanya wo gutekereza kumuvandimwe we utaragize amahirwe nkayo yagize, mu gihe umukene agenda akaruha ashaka ibijyamo.
    *Kubera ryo, igitsinagore cyishyurwa akayabo ngo cyambare ubusa hari ababuze ibibambika.
    *Kubera ryo, usanga telephone zacu zuzuyemo abantu ariko imibanire yacu igerwa ku mashyi.
    *Aho usanga dutunze ibya mirenge ariko tudashima ibyo dufite.
    *Kubera guhorana inyota yaryo, duhora dushakisha ibitubeshaho neza ariko tukibagirwa kubaho neza.

    Ibyo byose nibyazanwe niterambere, tumenye gushishoza naho ubundi riraturimbura daa, dupfe duhagaza akababanyarwanda bo hambere. Ibyagaciro byose siko bidufitiye agaciro.

    - 4/07/2018 - 14:59
Tanga Igitekerezo