Ikipe ya APR FC yatsinze KMC 1-0 yegukana umwanya wa gatatu muri CECAFA Kagame Cup 2025, Memel Dao ahembwa ahembwa nk’umukinnyi w’iri rushanwa ryasojwe kuri uyu wa Mbere tariki 15 Nzeri 2025 i Dar Es Salaam muri Tanzania.
Igitego cya Memel Dao ku munota wa 45 nicyo cyahesheje intsinzi APR FC mu guhatanira umwanya wa gatatu muri CECAFA Kagame Cup.
APR FC yari mu isura nshya, umutoza mukuru yari yagaruye Ishimwe Pierre mu izamu, mu gihe Ronald Ssekiganda na Mugisha Gilbert bongeye kubona umwanya ubanza mu kibuga nyuma yo kuva mu makipe y’ibihugu byabo.
Nkuko bisanzwe ikipe y’Ingabo z’Igihugu ni yo yihariye umukino, gusa byasabye gutegereza umunota wa 45 ngo Memel Dao atsinde igitego cyiza, aho uyu musore watowe nk’umukinnyi w’umukino yarangirizaga mu izamu umupira yari ahawe na Gilbert Byiringiro.
Ikipe ikaba isoje ku mwanya wa gatatu muri iri rushanwa riterwa inkunga n’Umukuru w’Igihugu Nyakubahwa Paul Kagame, akaba ari n’ubwa mbere iyi kipe itwaye uyu mwanya muri CECAFA ihuza amakipe.
Biteganyijwe ko APR FC ifata urugendo rugaruka i Kigali ku masaha ya nyuma ya saa sita yo ku wa Kabiri, aho izanyura Nairobi ikagera mu Rwanda saa Moya z’umugoroba.
Umutoza wa APR FC yari yakoze impinduka mu babanjemo ukurikije no ku mukino batsinzwemo na Al Hilal muri 1/2
11 KMC yabanje mu kibuga
APR FC Diaspora bari bazanye Bandelore yo gushyigikira APR FC
Memel Dao watowe nk’umukinnyi w’umukino, akanaba umukinnyi w’irushanwa
/B_ART_COM>