Indangagaciro ziranga umugabo nyamugabo mu mboni z’umunyabwenge Confucius

Kera nkiri muto, abakuru bazaga kudusura twamara kubaramutsa tugahita twirukira mu gikari, tukareka bakaganira n’ababyeyi dore ko twatojwe ko kureba mu kanwa abakuru ari ikizira, nyamara iyo bajyaga gutaha baraduhamagaraga bati: Yemwe ni muze hano. Twahagera tugasezera, tukabaherekeza nyuma tukabashimira tubabwira ngo Mwakoze kudusura nuko Abakuru nabo bakatureba bati " Nuko sha Muzabe abagabo sha!”.

Twasubiraga imuhira twiruka tukisubirira mu byacu, dore ko iyo umuntu akiri muto akenshi ibyo bamubwiye abinaga mu gutwi nyamara kubitekerezaho bikaba iyanga rwose. Imyaka yarihiritse indi iraza nyamara ngeze mu gihe cy’ubugimbi natangiye kwiyumva nk’umugabo nkirega, nkumva ndi ikitabashwa nkagirango niko kuba umugabo abakuru bahoraga babwira iyo bazaga kudusura nyamara byahe byo kajya ko ahubwo naje gusanga ubugabo atari ibigango! Yewe si n’ibyo tubonesha amaso.

Uyu munsi abato bari kubyiruka bamwe muri bo bameze nk’uko nari meze bazi ko ubugabo ari amashagaga, yewe bamwe bakibwira ko ubugabo nyabwo ari ukugaragara neza dore ko isi turimo uyu munsi ishyira imbere uko ugaragara kurenza uwo uriwe mu mico no mu myifatire ndetse no mubyo ukora. Icyo nababwira nuko kuba umugabo si ikintu cyoroshye yewe ntibinizana cyangwa ngo har’uwabiguha cyangwa abikugire ahubwo wowe ubwawe ni wowe soko y’ubugabo bwawe.

Twese twifuza kuba abagabo, tukagira ibikorwa bya kigabo tugeraho, twifuza yewe no kuruta abandi badukikije gusa ikiruta ibindi mubyo twifuza cyane ni ukuba ikirenze icyo twari cyo cyera nyamara ababyifuza bose siko babigeraho, ariko utarabyifuje ntubigeraho.

Ikiruhije rero ni ukumenya cyane cyane ku bakiri bato ngo “Ese umugabo nyamugabo arangwa n’iki? Ese ni igihagararo cyangwa n’imico n’ibikorwa?” Nubwo bitoroshye nyamara birashoboka, ikinyamakuru cyanyu Rwandamagazine.com rero cyagerageje kubagira mu nyandiko zitandukanye za kera gicukumburamo zimwe mu ndangagaciro zigaragaza umugabo nyamugabo dore ko ubugabo nya bugabo atari igihagararo cyangwa igitsina runaka ahubwo ari ibikorwa bishingiye ku bunyangamugayo n’ubudahemuka ubutadohoka.

Iyi nkuru, yereka urubyiruko rwa none indangagaciro zagakwiriye kuranga urubyiruko rwifuza kuzavamo ababyeyi beza b ’ejo hazaza.Yanditswe hifashishije igitabo cya confucius ’ The analects of confucius’.

Confucius yubahwa cyane mu Burasirazuba, akubahirwa ko ari we munyabwenge akaba n’umwigisha ukomeye kuruta abandi wabayeho . Igitabo cyitwa The Analects gikubiyemo ibyo yagiye avuga, akaba ari igitabo cya gatatu mu bitabo bine byanditswe na Confucius.

Indangagaciro ufite nizo zihamya niba uri umugabo nyamugabo, kandi urugendo rwo kuba umugabo nyamugabo ni urugendo rusaba guhozaho, ntucike intege yewe ntiwirare wibwira ko waba warageze aho utasubira inyuma. Ubugabo ntibushingira kubyo ubura cyangwa ufite ahubwo bushingira ku bikurimo imbere. Ntawe udakosa nyamara amakosa yo ubwayo kanaka yakoze agaragaza niba ar’umugabo nyamugabo cyangwa se atari we.

Dore rero zimwe mu ndangagaciro uwifuza kuba umugabo wese yagakwiriye guharanira kugira:

• Intego: umugabo nyamugabo ahora yiga yihatira kubahiriza amahame runaka aba yarihaye agomba kumugenga mu buzima bwe bwose, agambiriye kugera ku ntego aba yarihaye.

• Gushikama kubyo yemera: umugabo nyamugabo aharanira kugira ibitekerezo bihamye, bidakubita hirya no hino nkaho ari umukungugu ujyanwe n’umuyaga.

• Kumva ko wihagije: umugabo nyamugabo azirikana ko ibyo yifuza biri muri we ndetse ko bihera muri yewe niyo yajya kwisunga abandi ariko agomba nawe kugira icyo atanga cyangwa akora kandi cy’ingirakamaro. Kumva ko wihagije si ukuba nyamwigendaho ahubwo ni ukumva ko isoko y’ibyo ushaka iri muri wowe kandi nutigira wowe ubwawe uzibura n’abandi bakakubura.

• Umurava: umugabo nyamugabo ashyira umutima we wose mubyo ari gukora byose kandi agaharanira kubikora vuba kandi neza.

• Kwita kuri buri kimwe: umugabo nyamugabo yerekeza amaso kuby’ibanze ariko akita kuri buri kimwe cyose kuko abizi neza ko iby’ingenzi ari uruhurirane rw’ibito bito byakozwe neza.

• Kuba umwere: ibitekerezo by’umugabo nyamugabo bigomba kuba bizira uburyarya, ukwirarira ndetse no gupinga.

• Ukuri: umugabo nyamugabo aharanira ko ibyo avuga byose biba ari ukuri kuzira kuba ukw’igice, ukuri kuzira ibinyoma.

• Ibitekerezo n’ibikorwa bizira icyasha: umugabo nyamugabo ahora yisuzuma ndetse akagira n’amakenga cyane cyane iyo ari wenyine, yiherereye.

• Gukunda ukuri: umugabo nyamugabo intego ye ya mbere muri byose ihora ari ukuri. Umugabo nyamugabo ahangayikishwa no kubona ukuri aho guhangayikishwa n’ubukene.

• Kwiyungura ibitekerezo: umugabo nyamugabo aharanira ibitekerezo ndengambibi ntabwo yikanyiza ngo yange kumenya n’iby’ahandi byiza bifite akamaro.

• Gushyira mu gaciro: umugabo nyamugabo mubyo akora byose ntashyira imbere umudendezo, inyungu n’umunezero ahubwo ashyira imbere indangagaciro. Ibitekerezo bye bihora biganjemo kwitondera indangagaciro.

• Kwirinda: umugabo nyamugabo aharanira kwitondera ibyo avuga ndetse no kugira umurava mu myitwarire myiza.

• Gutuza: umugabo nyamugabo ahora atuje kandi anyuzwe, ntabwo yirirwa akubita hirya no hino ameze nk’uwataye umutwe niyo ari mu bibazo. Irari rye ntirimutegeka ahubwo we araritegeka.

• Kutagira ubwoba: umugabo nyamugabo ntagira ubwoba, kuko iyo wisuzumye wowe ubwawe ukabura icyo wishinja kibi nta cyakaguteye ubwoba.

• Kwiyubaha: umugabo nyamugabo ariyubaha bizira ukwishyira ejuru, kandi ntaburana ngo akunde yubahwe ahubwo ibikorwa n’imyitwarire bye nibyo bimuhesha kubahwa na rubanda.

• Guca bugufi: umugabo nyamugabo aca bugufi kandi akaba umunyarugwiro ruzira kogeza bikabije.

• Kwirinda gucinya inkoro: umugabo nyamugabo burya ngo afasha abakene n’indushyi ariko akirinda kongera ku bukire bwa ba Mirenge ku ntenyo.

• Iterambere: umugabo nyamugabo ahora aharanira gutera imbere mu buryo bwe atagize uwo abangamiye cyangwa ngo ariganye, ndetse ntabwo amarana aharanira ko rubanda rumumenya.

• Ubushobozi: umugabo nyamugabo ntabwo amenywa mu bintu bito bito aba agenda akora, nyamara ntibibuza ko ahabwa inshingano zikomeye kandi z’ingenzi.
• Ubwisanzure: umugabo nyamugabo ntatinya ko amafuti ye amenywa n’abandi kuko iyo yikosoye abandi bamureberaho.

• Guhitamo ikiza: umugabo nyamugabo aharanira guteza imbere imico myiza ya rubanda aho gutiza umurindi ikibi.

• Ibitekerezo bigari: umugabo nyamugabo yubaha impano, uburere ndetse akabana na bose neza muri byose, ahangayikishwa kandi n’ubushobozi buke bwa rubanda maze agaharanira kubuteza imbere. Ntazamura umuntu mu nzego akurikije amagambo ndetse ntiyanga ukuri kubera ari runaka ukuvuze.

• Ubugiraneza: umugabo nyamugabo acira abandi imanza akurikije ibiri mu mutima we ndetse akagerageza kwishyira mu cyimbo cyabo.

• Kutarengera: umugabo nyamugabo yirinda kurengera no gukabya, mubyo akora byose yishyiriraho imbibe ntarengwa.

• Itegeko riruta ayandi: icyo wifuza ko abandi batagukorera nawe ntukagire uwo ugikorera ndetse icyo wifuza ko abandi bagukorera nawe ujye ugikorera abandi; iri hame niryo rigenga umugabo nyamugabo muri byose.

• Ukwizigamira imbaraga: umugabo nyamugabo aho abera indashyikirwa ni mu bikorwa bye n’ibitekerezo bye abandi bose batazi.

Aya mahame niyo yagiye aranga benshi mu Bagabo Nyabagabo baranze amateka meza y’iyi si dutuyemo. Ntabwo uyavukana ahubwo byose biva mu burere uhabwa n’ababyeyi ndetse naho ugenda uca mu nzira z’ubuzima. Byose ntiwabigeraho umunsi umwe nyamara kunanirwa kubi ni ukutagerageza.

Wowe ukiri muto rero menya ko agaciro kawe mu buzima bwaha kw’isi amaherezo ntabwo gashingira kubyo utunze ahubwo gashingira ku bikurimo, amahame akugenga, ibitekerezo ufite ndetse n’imyitwarire yawe; nuko rero uraharanire kugira indangagaciro zikwiriye umugabo nyamugabo nuko utere ikirenge mu cy’abakuru.

Abagabo nyabagabo si abagabo gusa cyangwa abagore gusa ahubwo ni abantu bose baharanira ko ikiza kandi cy’ukuri kirushaho kuganza mu muryango Nyarwanda no ku isi hose muri rusange.

Confucius yavutse tariki 28 Nzeli mu mwaka wa 551 mbere y’ivuka rya Yezu/ Yesu, apfa tariki 11 Gicurasi mu mwaka wa 479 mbere y’ivuka rya Yezu/ Yesu aguye mu Ntara ya Shandong. Ni umufilozofe w’Umushinwa.

Rugaba

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo