Amerika yemeye kugurisha intwaro kuri Taiwan za miliyari $1.1, birakaza Ubushinwa

Amerika yemeye kugurisha kuri Taiwan intwaro zifite agaciro ka miliyari 1.1 z’amadolari, bituma Ubushinwa burakara.

Aya masezerano ateganyijwe yo kugurisha intwaro arimo ubwirinzi bwa radar bwo kugenzura ibitero by’indege byerekeza muri Taiwan hamwe n’ibisasu bya misile bisenya amato n’ibisenya indege.

Bibaye nyuma yuko umukuru w’inteko ishingamategeko y’Amerika, umutwe w’abadepite, Nancy Pelosi, mu kwezi gushize abaye umutegetsi wa mbere wo ku rwego rwo hejuru cyane wo muri Amerika usuye Taiwan mu myaka 25 ishize.

Ambasade y’Ubushinwa i Washington yasabye Amerika kuburizamo ayo masezerano yo kugurisha intwaro, bitaba ibyo igahura n’"ingamba zo kwihimura".

Umuvugizi w’iyo ambasade, Liu Pengyu, yavuze ko ayo masezerano "abangamiye bikomeye" umubano hagati ya Washington na Beijing.

Yongeyeho ati: "Ubushinwa buzafata ingamba zo kwihimura zihamye kandi zemewe n’amategeko ndetse za ngombwa bijyanye n’ibi bishya bibaye ku kuntu ibintu [bisanzwe] bimeze".

Ubushinwa bubona iki kirwa (cyangwa izinga mu Kirundi), gifite ubutegetsi bwacyo, nk’igice cy’ubutaka bwabwo, kandi bushimangira ko iki kirwa gikwiye guhuzwa n’ubutaka busanzwe bw’Ubushinwa, no ku ngufu bibaye ngombwa.

Mu kwezi gushize kwa munani, bwakoze imyiyereko ya gisirikare yo ku rwego rugari, nyuma yuko intumwa z’Amerika, ziyobowe na Pelosi, zisuye Taiwan.

Ayo masezerano y’Amerika yo kugurisha izi ntwaro kuri Taiwan, yemeranyijweho ku wa gatanu, aracyacyeneye gutorerwa n’inteko ishingamategeko y’Amerika ishyigikiye bikomeye Taiwan.

Aya masezerano arimo ubwirinzi bwa radar bwo kuburira bwa miliyoni 655 z’amadolari, na misile 60 zo mu bwoko bwa Harpoon zifite agaciro ka miliyoni 355 z’amadolari, zifite ubushobozi bwo gutuma amato y’intambara arohama.

Arimo kandi na misile zo mu bwoko bwa Sidewinder zirasa indege, zirasirwa ku butaka, n’izirasa indege zirasiwe mu kirere, zose hamwe zifite agaciro ka miliyoni 85.6 z’amadolari, nkuko bitangazwa n’ikigo cy’ubutwererane mu bya gisirikare cy’ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika, bizwi nka Pentagon.

Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Amerika yavuze ko aya masezerano ari "ingenzi cyane ku mutekano wa Taiwan", asaba Ubushinwa "guhagarika igitutu cyabwo cya gisirikare, cya diplomasi n’icyo mu rwego rw’ubukungu kuri Taiwan ahubwo bukajya mu biganiro bya nyabyo" na yo.

Uyu muvugizi yagize ati: "Uku kugurisha guteganyijwe ni uko mu rwego rusanzwe rwo gufasha ibikorwa bikomeje bya Taiwan byo gushyira igisirikare cyayo ku rwego rugezweho no kugumishaho ubushobozi buhamye bw’ubwirinzi".

Mu kwezi gushize, Pentagon yashyizeho itsinda ryo gufasha mu kunoza igurishwa ry’intwaro z’Amerika ku nshuti zayo zo mu mahanga, nkuko byatangajwe ku wa gatanu n’ikinyamakuru the Wall Street Journal cyo muri Amerika.

Ubushinwa na Taiwan: Iby’ibanze

  • Kuki Ubushinwa na Taiwan bifitanye umubano mubi? Ubushinwa na Taiwan byatandukanyijwe mu gihe cy’intambara yo gusubiranamo kw’abaturage yo mu myaka ya 1940, ariko Ubushinwa bushimangira ko icyo kirwa hari igihe kizagera bukacyisubiza, no ku ngufu bibaye ngombwa
  • Taiwan itegetswe gute? Iki kirwa gifite itegekonshinga ryacyo, abategetsi batowe binyuze mu buryo bwa demokarasi, ndetse gifite ingabo zigizwe n’abasirikare hafi 300,000
  • Ni nde wemera Taiwan? Ibihugu bicyeya gusa ni byo byemera Taiwan. Byinshi ahubwo byemera leta y’Ubushinwa. Amerika nta mubano uzwi ifitanye na Taiwan, ariko ifite itegeko riyisaba guha icyo kirwa ubushobozi bwo kwirinda ubwacyo.
IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo