Amerika yemeye kugurisha kuri Taiwan intwaro zifite agaciro ka miliyari 1.1 z’amadolari, bituma Ubushinwa burakara.
Aya masezerano ateganyijwe yo kugurisha intwaro arimo ubwirinzi bwa radar bwo kugenzura ibitero by’indege byerekeza muri Taiwan hamwe n’ibisasu bya misile bisenya amato n’ibisenya indege.
Bibaye nyuma yuko umukuru w’inteko ishingamategeko y’Amerika, umutwe w’abadepite, Nancy Pelosi, mu kwezi gushize abaye umutegetsi wa mbere wo ku rwego rwo hejuru cyane wo muri Amerika usuye Taiwan (...)
Home > Inkuru Zicukumbuye > Mu Rwanda
Mu Rwanda
-
Amerika yemeye kugurisha intwaro kuri Taiwan za miliyari $1.1, birakaza Ubushinwa
3 September 2022 -
Ukraine: Putin yarekura igisasu kirimbuzi?
28 February 2022, by EditorReka ntangire nemeza. Inshuro nyinshi naratekerezaga nti: "Putin ibi ntiyabikora". Ariko akabikora.
"Yakwigarurira Crimea, koko?" Yarabikoze.
"Ntiyashoza intambara muri Donbas." Yarabikoze.
"Ntiyatera Ukraine." Yarabikoze.
Maze kwanzura ko interuro "ntiyakora ibi" idakora kuri Vladimir Putin.
Ibyo bitera ikibazo gikomeye:
"Ese ashobora gukanda ’button’ y’igisasu kirimbuzi?" Ibi byose ni ibibazo byibazwa na Steve Rosenberg, Umunyamakuru wa BBC.
Ntabwo ari ikibazo cy’amagambo gusa kuko (...) -
Imyaka 10 irashize Col Muammar Gaddafi yishwe...
20 October 2021, by EditorImyaka 10 irashize Col Muammar Gaddafi yishwe n’abamurwanya bigaragambije mu 2011. Iyi tariki yishweho ntabwo uri ku kirangaminsi cya Libya nk’udasanzwe, ariko ni umunsi ushobora kutazibagirana mu mateka y’icyo gihugu na Africa aho yari icyamamare.
Umunyamakuru wa BBC Rana Jawad yari muri Libya ubwo Ghaddafi yicwaga, avuga ko nyuma yo kumufatira aho yari yihishe kumwica byari ikimenyetso cy’ibyari byitezwe.
Gusa kuva icyo gihe Libya ntiyongeye kuba uko yahoze, igihugu cyinjiye mu ntambara (...) -
Umugabo yategetswe kuriha umugore we indishyi ku mirimo yo mu rugo
24 February 2021Mu cyemezo cyanditse amateka, urukiko rwa gatanya rw’i Beijing mu Bushinwa rwategetse umugabo kuriha indishyi umugore ku kazi kose ko mu rugo yakoze mu gihe cyose bamaze babana nk’abashakanye.
Uwo mugore azahabwa ama-yuan 50,000 (arenga miliyoni 7,6 y’u Rwanda) ajyanye n’igihe cy’imyaka itanu yamaranye n’uwo mugabo mu rushako akora imirimo yo mu rugo nta nyishyu.
Uru rubanza rwateje impaka zikomeye ku mbuga za internet ku gaciro k’imirimo yo mu rugo. Bamwe bavuze ko ayo mafaranga y’indishyi ari (...) -
Rusizi: Abitwaje intwaro bateye urugo bicamo umugore
28 December 2020, by IRADUKUNDA Fidele SamsonAbagizi ba nabi bitwaje intwaro, bateye urugo rw’uwitwa Bavugamenshi Fidèle basiga bamuziritse, na ho umugore we witwa Mukandayisenga Olive baramurasa nyuma aza gupfa.
Iki gitero cyabereye mu saa tatu z’ijoro ryo ku Cyumweru tariki 27 Ukuboza, mu Mudugudu wa Mpongora, Akagari ka Gatsiro mu Murenge wa Gihundwe ho mu karere ka Rusizi.
Nkuko BWIZA dukesha iyi nkuru yabitangaje umwe mu baturanyi ba nyakwigendera, yavuze ko abo bagizi ba nabi batatu barimo abari bambaye imyenda ya gisirikare (...) -
Mu Rwanda, 150.000 bemerewe gukuramo inda kuva haje itegeko rishya
17 September 2020Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko kuva itegeko rijyanye no gukuramo inda rivuguruwe mu 2018 rigakuraho icyemezo cy’urukiko, ubu abahawe uburenganzira bwo gukuramo inda bagera ku 150.000.
Mu myaka itandatu yari ishize abari barabyemerewe n’urukiko bari barindwi gusa.
Ababyemererwa ubu ni; abatewe inda bakiri abana, abafashwe ku ngufu, abashyingiwe ku ngufu, uwatewe inda na mwenewabo wa hafi, n’inda ibangamiye ubuzima bw’umubyeyi cyangwa umwana.
Abakobwa babiri, umwe (...) -
Byagenze bite ku isoko y’amashyuza akoreshwa na bamwe nk’umuti ?
31 August 2020Inzobere z’ikigo cya leta gishinzwe mine, peteroli na gazi mu Rwanda zivuga ko isoko y’amazi y’amashyuza itakamye nk’uko bamwe babivuga, ahubwo icyatumaga habaho ikidendezi cy’ayo mazi ashyushye ava mu kuzimu cyavuyeho.
Mu minsi igera ku 10 ishize abantu bakoreshaga iki kidendezi cy’amashyuza kiri mu kagari ka Mashyuza mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi batunguwe no kubona gikama.
Eric Niyindorera wo muri uyu murenge yabwiye BBC ko ari ubwa mbere yari abonye ibi bibaho.
Ati "Twaketse (...) -
Umwarimu Sacco watangaje igihe abarimu bazongera kwaka inguzanyo k’umushahara w’ukwezi
30 June 2020, by Ubonabagenda YoussufUbuyobozi bwa Koperative Umwarimu Sacco mu Rwanda butangaza ko guhera ku taliki ya mbere Nyakanga umwarimu wari warasabye guhagarikirwa kwishyura inguzanyo zitandukanye muri iyi Koperative azaba yemerewe kwaka inguzanyo k’umushahara izwi nka” Decouvert’” nyuma yuko hari hashize amezi atatu iyi gahunda yarahagaze kuri bo .
Mu gihe cya Guma mu rugo ,ubuyobozi bwa Koperative Umwarimu Sacco bwari bwasabye abarimu babyifuza ko basaba guhagarikirwa kwishyura inguzanyo ku bazatse mu rwego rwo (...) -
Mu Rwanda , undi muntu yahitanwe na Covid-19
3 June 2020, by Ubonabagenda YoussufMinisiteri y’Ubuzima yatangaje ko undi muntu wa kabiri yapfuye azize Icyorezo cya Covid-19 mu gihe abarwayi bashya babaye 7 abandi 7 bakaba aribo bakize ubwandu bwa Coronavirus itera Covid-19.
Umurwayi witabye Imana yari Umuplisikazi w’Imyaka 24 wari mu butumwa bw’akazi mu mahanga aho yanduriye Coronavirus aza kugarurwa mu Rwanda amaze kuremba. Icyo gihe yahise yitabwaho n’abaganga ariko yaje kwitaba Imana azize uburwayi bukomeye.
Uyu abaye uwa kabiri nyuma y’undi murwayi uherutse guhitanwa (...) -
Ibyiciro bya za Maneko (Spies)
20 January 2020Maneko, intasi n’andi mazina menshi akoreshwa yose ni amagambo wumva akakunyura mu matwi ariko ntasibe no kugusigira akantu k’amakenga mu bitekerezo byawe, nyamara mu isi benshi bavugwaho kuba za maneko cyangwa intasi, ndetse nawe ushobora kuba we igihe runaka kubera impamvu zigiye zitandukanye; ariko rero kuki Maneko cg Intasi ari inkingi za mwamba z’abategetsi haba mu bihe by’amahoro cyangwa se by’intambara?
Ese maneko ziri mu byiciro bingahe? Wowe mutegetsi uzikoresha ugomba kubana nazo ute? (...)