Urugamba rwo mu mujyi wo ku cyambu wa Mariupol mu majyepfo ya Ukraine rwarangiye nyuma y’amezi atatu ugoswe n’ingabo z’Uburusiya.
Amagana y’abasirikare ba Ukraine ba nyuma kuva kuwa mbere barimo kuvanwa mu gace ka nyuma kari gasigaye katarafatwa n’Uburusiya kagizwe n’uruganda rw’ibyuma Azovstal.
Mu ijoro ryo kuwa kabiri izindi bus zavanyeyo abasirikare b’inkomere bagera kuri 50 ba Ukraine, kandi abategetsi bayo bavuga ko bakomeza gukora ibishoboka n’abandi bose bakahava.
Abo basirikare ba Ukraine barimo kujyanwa mu bice by’iburasirazuba bigenzurwa n’inyeshyamba zifashwa n’Uburusiya hafi y’umujyi wa Donetsk.
Gufata Mariupol yose bivuze ko Uburusiya ubu bufite inzira y’ubutaka ihuza uyu mujyi n’umwigimbakirwa wa Crimea no kugenzura inyanja yose ya Azov.
Ukraine irasaba ko habaho kugurana imfungwa z’intambara kugira ngo abo basirikare bayo barekurwe.
Moscow ntacyo iravuga ku busabe bwa Ukraine bwo guhererekanya imfungwa z’intambara.
Hagati aho ingabo z’Uburusiya zikomeje ibitero bya za misile ahatandukanye muri Ukraine, abategetsi baho bavuga ko kuwa kabiri ibyo bisasu byishe abantu umunani.
Ibi byagezweho mu biganiro bigoye
Ibiganiro byo kumvikana hagati ya Ukraine n’Uburusiya byabaye kenshi ariko birimo kugorana no guhagarara bya hato na hato.
Ndetse n’ibiganiro byarimo biba muri iyi minsi kuwa kabiri byarahagaze kuko impande zombi hari ibyo zirimo gushinjanya.
Ariko kugira ngo abasirikare ba Ukraine bavanwe mu ruganda Azovstal byagezweho mu bwumvikane runaka bigoye. Amakuru arambuye kuri byo yakomeje kugirwa ibanga.
Guhererekanya imfungwa nabyo bishobora kugorana kuko umwe mu badepite bakomeye mu Burusiya yumvikanye yita abasirikare ba Ukraine ’aba-Nazi n’abanyabyaha by’intambara’.
Uyu yasabye ko hatabaho kubahererekanya.
Mu cyumweru gitaha Urukiko rw’Ikirenga rw’Uburusiya ruzumva umushinjacyaha wifuza ko itsinda ry’abarwanyi bahoze mu ruganda Azovstal ryitwa umutwe w’iterabwoba.
Ukraine ivuga ko nta yandi mahitamo yari isigaranye uretse ’gukiza ubuzima’ bwa bariya barwanyi bayo, kuko batari bagishobora kubagezaho ibiribwa n’amasasu.
Abo barwanyi bo bakiri muri ruriya ruganda bavugaga ko bazarwana kugeza ku rupfu aho kwishyikiriza abarusiya.
BBC