Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yashishikarije leta z’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi (Uburayi n’Amerika) guha igihugu cye indege z’intambara, ibifaru, n’ubwirinzi bw’ibisasu bya misile.
Mu ijambo yagaragajemo imbamutima ryo mu buryo bwa videwo yavuze mu ijoro ryo ku wa gatandatu, yavuze ko intwaro zishobora kuba zarinda ubwisanzure i Burayi ahubwo ubu zirimo kujyaho ivumbi mu bubiko bwazo.
Bwana Zelensky yinubiye kuba indege z’intambara z’Uburusiya zidashobora guhanurwa n’imbunda zo mu bwoko bwa ’machine guns’ (mitrailleuses).
Yongeyeho ati: "NATO [OTAN] irimo gukora iki? Irimo kuyoborwa n’Uburusiya? Bategereje iki? Hashize iminsi 31. Turimo gusaba gusa 1% by’ibyo NATO ifite, nta kindi".
Minisitiri w’intebe wa Slovakia Eduard Heger yabwiye BBC ko igihugu cye gifite ubushake bwo guha Ukraine ubwirinzi bwacyo bw’ibisasu bya misile bwa S-300 bwakorewe mu Burusiya, mu gihe Slovakia yaba ihawe ikibusimbura.
BBC
/B_ART_COM>