Uburusiya bwahinduye ubuyobozi bw’ingabo zabwo muri Ukraine

Umutegetsi wo mu burengerazuba bw’isi yemeje ko Uburusiya bwahinduye ubuyobozi bw’ingabo mu ntambara yo muri Ukraine, Jenerali mushya ukuriye intambara akaba afite ubunararibonye bw’igihe kirekire mu bikorwa byo ku rugamba muri Syria.

Uwo mutegetsi, waganiriye n’umunyamakuru wa BBC Gordon Corera ariko akamusaba kudatangaza izina rye, yavuze ko Jenerali Aleksandr Dvornikov, w’imyaka 60, ukuriye akarere ka gisirikare k’amajyepfo mu Burusiya, ubu ari we uyoboye ibikorwa by’intambara muri Ukraine.

Uwo mutegetsi yagize ati: "By’umwihariko uwo komanda afite ubunararibonye bwinshi mu bikorwa by’Uburusiya muri Syria. Rero twakwitega ko kuyobora ibikorwa muri rusange no kugenzura biba byiza kurushaho".

Gushyiraho uyu mukuru mushya w’ingabo byakozwe mu kugerageza guhuza neza kurushaho imitwe itandukanye y’ingabo, kuko mbere imitwe y’ingabo z’Uburusiya yakoraga ndetse igategekwa mu buryo butandukanye, nkuko uwo mutegetsi yabivuze.

Muri iyi minsi 44 iyi ntambara yo muri Ukraine imaze, Uburusiya bwakomeje kugorwa no kugera ku ntego zabwo z’intambara, bunanirwa gufata imijyi ikomeye irimo nk’umurwa mukuru Kyiv, mbere yuko bwerekeza amaso ku karere ka Donbas ko mu burasirazuba.

Uwo mutegetsi yavuze ko amayeri y’urugamba y’Uburusiya yatumye busubizwa inyuma n’imitwe mito y’ingabo za Ukraine ikorana ubwenge kurushaho kandi ikora mu buryo bwo kugwa gitumo (gutungura) ingabo z’Uburusiya - nubwo Uburusiya byibazwa ko bufite ingabo "nyinshi" ziri mu matsinda hafi 100 ya za batayo ziri ku rugamba.

Uwo mutegetsi yagize ati: "Keretse Uburusiya bushoboye guhindura amayeri yabwo, naho ubundi biragoye cyane kubona ukuntu bwagera no muri izi ntego ntoya bwongeye kwiha".

Yongeyeho ko ibyihutirwa muri politiki bishobora gushyirwa imbere kurusha ibyihutirwa byo mu rwego rwa gisirikare, Uburusiya bugashyiramo imbaraga ngo bugere ku ntsinzi runaka mbere y’itariki ya 9 y’ukwezi kwa gatanu, itariki iki gihugu cyizihizaho intsinzi mu ntambara ya kabiri y’isi, ubwo mu 1945 Ubudage bw’aba Nazi bwamanikaga amaboko, nuko ingabo z’Ubumwe bw’Abasoviyeti (Uburusiya bw’ubu) zigafata umurwa mukuru Berlin.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo