Russia ivuga ko abasirikare 1000 ba Ukraine bishyize mu maboko yayo

Uburusiya buvuga ko abasirikare ba Ukraine b’aba marine (barwanira mu mazi no ku butaka) barenga 1,000 bishyize mu maboko yabwo mu mujyi bugose wa Mariupol uri ku cyambu mu majyepfo, ariko Ukraine irabihakana.

Serhiy Orlov, umuyobozi wungirije w’uwo mujyi, yabwiye BBC ko abasirikare ba Ukraine bakirimo kurwana.

Ukraine ivuga ko abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bapfiriye i Mariupol.

Imirwano isa nk’ikomeje mu nkengero y’uruganda rutunganya ibyuma rwa Azovstal ruri muri icyo cyambu (ikivuko mu Kirundi), aka kakaba ari kamwe mu turere tubiri tutagenzurwa n’Uburusiya.

Televiziyo y’Uburusiya yatangaje amashusho ivuga ko yerekana abasirikare b’aba marine bo ubwabo barimo kwishyikiriza abasirikare b’Uburusiya kuri urwo ruganda.

Ariko umujyanama wa Perezida wa Ukraine yashimangiye ko abo ba marine ahubwo bashoboye kwinjira aho ngaho ngo basange abasirikare bagenzi babo bo muri batayo ya Azov bari mu kandi gace.

Mariupol ni umujyi ukomeye kandi w’ingenzi mu ho Uburusiya bushaka gufata, mu gihe burimo gushaka uburyo bwashyiraho inzira yo ku butaka igera ku mwigimbakirwa wa Crimea, bwiyometseho mu mwaka wa 2014.

Uwo mujyi umaze igihe ari wo Uburusiya burimo kwibandaho mu gitero cy’abasirikare babwo, ndetse abasirikare ba Ukraine bariyo bavuze ko amasasu arimo kubashirana.

Umutegetsi wo hejuru mu gisirikare cy’Amerika yavuzeko ibitero by’indege z’Uburusiya byakomeje kwibasira Mariupol, kandi ko Amerika itemera ko uyu mujyi wamaze gufatwa wose n’Uburusiya.

Mbere yaho ku wa gatatu, abanyamakuru b’ibiro ntaramakuru Reuters babonye indimi z’umuriro ziva mu ruganda rw’ibyuma rwa Azovstal, aho abasirikare b’aba marine bo muri brigade (umutwe w’ingabo) ya 36 bamaze ibyumweru ari ho bagotewe.

Mbere yuko Uburusiya butera Ukraine, abaturage ba Mariupol barengaga 400,000. Abaturage bamwe, bananiwe guhunga bava muri uwo mujyi, bakomeje kugorwa no kubona ibibatunga by’ibanze byo gutuma bakomeza kubaho.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo