Roman Abramovich: Imfubyi yaje kuba umuherwe

Yabaye impfubyi afite imyaka itatu ariko agera aho aba umwe mu bantu bakize cyane ku isi. Ariko ubu ibyo Roman Abramovich ahuriyeho na Vladimir Purin byatumye afatirwa ibihano birimo kumuhombya, mu gihe kandi ari no mu biganiro bishaka amahoro.

Ubwo yaguraga ikipe ya Chelsea mu 2003, Abramovich yagize ati: "Ndabizi abantu bazanyibandaho mu minsi itatu cyangwa ine ariko bizarangira. Bazibagirwa uwo ndi we, kandi ndabikunda."

Gusa ubu ntiyorohewe mu Bwongereza, kuva mu byumweru bishize leta yafatiriye imitungo ye - irimo inzu, ibikorwa by’agaciro by’ubugeni ndetse na Chelsea - kandi yabujijwe kuhagaruka.

Leta y’Ubwongereza imushinja kuba umufatanyabikorwa wa Perezida Putin ku bitero muri Ukraine.

Kwandagaza uyu mugabo wari ku gasongero k’umupira w’amaguru mu Bwongereza byaciyemo ibice abafana b’imikino. Ariko uyu mugabo ibi sibyo bihe bikomeye bya mbere aciyemo.

Uko impfubyi yabaye umuherwe

Roman Arkadyevich Abramovich yavukiye i Saratov mu 1966 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’Uburusiya, si kure cyane y’umupaka wa Ukraine.

Nyina, Irina, yapfuye kubera uburozi ubwo Roman yari afite umwaka umwe naho se apfa nyuma y’imyaka ibiri mu mpanuka mu bwubatsi.

Nyuma yo kuba imfubyi ari muto cyane Abramovich yarezwe na benewabo, aba igihe ahitwa Komi mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’Uburusiya, aho kubona amafaranga byari bigoye kandi imbeho yaho ikura inzara.

Mu kiganiro na The Guardian, Abramovich yigeze kuvuga ati: "Mu by’ukuri sinavuga ko ubuto bwanjye bwari bubi. Iyo uri umwana ntugereranya ibintu: umwe arya karoti, undi akarya ibiryohera, byombi biraryoha. Nk’umwana ntiwabitandukanya."

Yataye ishuri afite imyaka 16 ajya gukora nk’umukanishi nyuma ajya muri ’Red Army’ mbere yo kujya gucuruza za plastique i Moscow.

Yakomereje mu gucuruza imibavu maze agenda yongera umutungo we mu gihe cy’ubutegetsi bw’abasoviyeti bwa Mikhail Gorbachev bwahaga urubuga ba rwiyemezamirimo.

Umukire mu busore

Gusenyuka kw’ubumwe bw’abasoviyeti, n’uburyo imitungo yabo kamere yari yifashe, byahaye amahirwe Abramovich yo kongera umutungo we kurushaho mu gihe yari afite imyaka 20 irenga.

Muri cyamunara yo mu 1995 yaguze kompanyi y’ibitoro ya Sibneft yari iya leta kuri miliyoni $250. Mu 2005 yayigurishije nanone na leta kuri miliyari $13.

Abanyamategeko be bavuga ko ibivugwa ko igice kinini cy’umutungo we cyavuye mu byaha nta shingiro bifite.

Gusa mu 2012 Abramovich yemereye urukiko mu Bwongereza ko yagiye atanga ruswa kugira ngo ibikorwa bya Sibneft bishoboke.

Abramovich avugwa mu "ntambara za aluminium" mu myaka ya 1990, aho abakire - bavanye umutungo munini n’ingufu za politiki nyuma yo gusenyuka kwa leta y’abasoviyeti - barwaniraga kugenzura uruganda rwa aluminium.

Mu 2011 Abramovich avuga ku buryo yari ageramiwe kandi ko yari afite uruhare ruto muri ibyo, yagize ati: "Buri minsi itatu hicwaga umuntu."

Ariko ako kajagari yakavanyemo miliyoni amagana z’amadorari.

Kwinjira muri politiki

Yabaye inshuti ya Perezida Boris Yeltsin, aba umwe mu bantu bakomeye muri politiki ya Moscow, ndetse mu gihe runaka yari afite inzu muri Kremlin.

Ubwo Yeltsin yeguraga mu 1999, bivugwa ko Abramovich yari mu bantu bashyigikiye minisitiri w’intebe wahoze ati intasi ya KGB, Vladimir Putin, ko ari we wamusimbura.

Mu gihe Putin yariho ashimangira ubutegetsi bwe, yashatse uko ajya hejuru y’abaherwe. Bamwe barafunzwe, abandi barahunga mu gihe bananiwe kumuyoboka.

Mu 2000 Abramovich yatorewe kuba guverineri w’akarere k’iburasirazuba ko ku mpera y’Uburusiya ka Chukotka. Yaramamaye cyane kubera gushora amafaranga ye bwite mu bikorwa by’inyungu rusange, ariko aza kwegura mu 2008.

Gusa yakomeje ubucuruzi bwe, akomeza kugwiza umutungo - agura imodoka zihenze, inzu, n’ibikorwa by’ubugeni by’agaciro.

Gushora i Londres

Mu buryo butari bwitezwe kuri uyu mugabo uzwiho guceceka, yewe no kugira isoni, mu 2003 yahindutse icyamamare mu mupira w’amaguru ku isi ubwo yaguraga ikipe ya Chelsea y’i Londres kuri miliyoni 140 z’ama-pound.

Yabwiye Financial Times ati: "Intego yanjye ni ukuzana ikipe z’umwuga. I Chukotka mpafite amakipe y’umwuga, nibyo nshaka gukora na hano."

Ibifashijwemo n’imari ye kandi itozwa na Jose Mourinho, Chelsea yavuye mu makipe aciriritse itwara ibikombe bitanu bya Premier League, bibiri bya UEFA Champions League, na bitanu bya FA Cup.

Amafaranga ye yamenetse muri Londres mu myaka ya vuba.

Bivugwa ko Abramovich afite inzu y’agatangaza y’ibyumba 15 mu burengerazuba bwa London y’agaciro ka miliyoni £150, igorofa mu gace ka Chelsea, urwuri i Colorado muri Amerika, n’inzu y’ibiruhuko kuri Côte d’Azur mu Bufaransa.

Amato bwite ye (yatchs) - Solaris na Eclipse - ni amwe mu manini cyane ku isi. Abramovich umaze gutandukana n’abagore batatu, afite kandi indege ye bwite.

Ikirego cyo kumusebya

Mu 2006 yabajijwe na The Guardian icyo amafaranga yakorera umuntu, arasubiza ati: "Ntabwo yakugurira ibyishimo. Gusa yaguha ubwigenge runaka."

Ntagushidikanya ko afite amafaranga menshi. Bloomberg igereranya ko umutungo we ugera kuri miliyari $13.7 kandi ari uwa 128 ku rutonde rw’abakize cyane ku isi. Forbes yo ivuga ko afite miliyari $12.3, akaba uwa 142.

Ikibazwaho cyane ariko, ni ubwigenge bwe imbere ya Vladimir Putin.

Umwaka ushize, Abramovich yareze mu nkiko inzu y’ibitabo ya House HarperCollins kumusebya mu gitabo cyitwa ’Putin’s People’ cya Catherine Belton, kivuga ko Putin ari we wamutegetse kugura Chelsea.

Impande zombi zageze ku bwumvikane hanze y’urukiko, iriya nzu yemera gusobanura neza ibyo yatangaje.

Ariko amahuriro ya Abramovich na Putin yakomeje kumukurikirana, cyane cyane ubwo Uburusiya bwarundaga ingabo hafi ya Ukraine nyuma bukanayitera.

Ubwo umutungo we n’abandi baherwe batandatu byafatirwaga n’Ubwognereza, minisitiri w’ububanyi n’amahanga Liz Truss yagize ati: "Kuko bari hafi cyane ya Putin, ni abafatanyacyaha muri ubu bushotoranyi. Amaraso y’abanya-Ukraine ari ku ntoki zabo."

Iminsi umunani mbere yogufatirwa ibihano Abramovich yatangaje ko ashyize ku isoko Chelsea. Abafana bamwe bakomeje gushimagiza izina rye, ariko abanyapolitiki bo barimo gusaba ko umutungo we udafatirwa gusa ahubwo anawamburwa.

Abramovich yabwiye abafana ba Chelsea ati: "Nizeye ko hari ubwo nzagaruka i Stamford Bridge inshuro imwe kubasezeraho mwese." Ariko ubu gusubira i Londres kuri we bisa n’ibidashoboka mu gihe runaka.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo