Putin yahuye n’abajenerali mu gihe Uburusiya bwarasaga za misile kuri Ukraine

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yahuye n’abakuru b’igisirikare ku munsi umwe abasirikare b’Uburusiya bagabyeho ibindi bitero bya misile ku bikorwa-remezo bya Ukraine.

Putin yamaze igice kinini cy’umunsi wo ku wa gatanu ari ku cyicaro gikuru cy’"igikorwa cya gisirikare cyihariye", nkuko Uburusiya bwita igitero cyabwo kuri Ukraine, aganira n’abo basirikare bo ku rwego rwo hejuru ku cyo Uburusiya bukwiye gukurikizaho.\

Bibaye nyuma yuko bamwe mu bategetsi ba gisirikare ba Ukraine bavuze ko Uburusiya burimo guteganya kugaba igitero kuri Ukraine, bishoboka ko cyaba mu ntangiriro y’umwaka utaha.

Ibitero by’Uburusiya ku muyoboro w’amashanyarazi wa Ukraine byatumye abaturage babarirwa muri za miliyoni bajya mu mwijima.

Amashusho y’iyo nama yo ku wa gatanu yerekanye Putin akikijwe na Minisitiri w’ingabo Sergei Shoigu n’umukuru w’ingabo z’Uburusiya Valery Gerasimov.

Putin yabonetse kuri televiziyo y’igihugu abwira abakuru ba gisirikare ati: "Tuzumva ba komanda muri buri cyerekezo cy’ibikorwa, kandi nifuzaga kumva ibitekerezo byanyu ku bikorwa byacu byo muri aka kanya n’ibyo mu gihe kiringaniye [kiri imbere]".

Kuba Jenerali Gerasimov yari ari muri iyo nama, byakuyeho ibihuha byakwirakwiraga ku mbuga za internet bivuga ko yirukanwe ku mwanya we.

Jenerali Gerasimov, w’imyaka 67, amaze igihe anengwa cyane n’abasesenguzi bamwe bakunda intambara bo mu Burusiya, bamushinja kwigengesera cyane.

Jenerali Sergei Surovikin wo mu gisirikare kirwanira mu kirere – mu kwezi kwa cumi wagizwe umukuru w’abasirikare b’Uburusiya barwanira muri Ukraine – na we yari ari muri iyo nama, nkuko bigaragazwa n’amafoto yatangajwe n’ibitangazamakuru bya leta.

Mu mezi ya vuba aha ashize, abasirikare ba Ukraine bateye intambwe ikomeye, irimo nko kwisubiza Kherson – umurwa mukuru wonyine w’akarere wari warafashwe n’abasirikare b’Uburusiya kugeza ubu.

Iyi nama ikurikiye ibyavuzwe n’umukuru w’ingabo za Ukraine, Jenerali Valerii Zaluzhnyi, ko Uburusiya bushobora gushaka kugaba ikindi gitero mu ntangiriro y’umwaka wa 2023.

Yaburiye ko Uburusiya burimo gutegura abasirikare bagera ku 200,000 bo kugaba icyo gitero.

Yongeyeho ati: "Sinshidikanya ko bazongera kugerageza kuri Kyiv [umurwa mukuru].

"Nzi imitwe y’abasirikare barwana mfite ubu, imitwe y’abasirikare ngomba gukora bitarenze impera y’umwaka – ndetse, by’ingenzi cyane, kutabakoraho [kutabakoresha] mu buryo ubwo ari bwo bwose ubu. Uko byaba bigoye kose".

Jenerali Zaluzhnyi yongeyeho ko igitero gishobora guturuka "mu cyerekezo cya Kyiv" kandi ko gishobora kugabirwa muri Belarus (Biélorussie).

Mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, abasirikare b’Uburusiya berekeje kuri Kyiv nyuma yo kwambuka umupaka bavuye muri Belarus.

Nubwo Perezida wa Belarus Alexander Lukashenko yakomeje guhakana avuga ko abasirikare be batazajya mu gitero kuri Ukraine, abasirikare b’Uburusiya babarirwa mu bihumbi kuri ubu bari muri icyo gihugu, mu cyo minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yise "imyitozo ikaze y’imirwano".

Ku wa mbere, Putin azasura mugenzi we wa Belarus mu murwa mukuru Minsk.

Ariko abasesenguzi bamwe bakemanga (bashidikanya) ubushobozi bw’Uburusiya bwo kugaba ikindi gitero ku murwa mukuru wa Ukraine.

Ndetse John Kirby, umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’Amerika – White House – yavuze ko abakuru b’ubutasi bw’Amerika "ntibarimo kubona ikigaragaza na kimwe ko hari ukwerekeza kuri Kyiv kuri hafi kubaho".

Hagati aho, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky ku wa gatandatu yavuze ko umuriro w’amashanyarazi wasubijweho ku bantu bagera hafi kuri miliyoni esheshatu, nyuma y’ibindi bitero by’ibisasu by’Uburusiya byibasiye umuyoboro w’ingufu z’amashanyarazi w’iki gihugu.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo