Nta makuru y’ubutasi ahari yuko Putin arwaye – umukuru wa CIA

Umukuru w’ikigo cy’Amerika cy’ubutasi bwo mu mahanga (CIA) yavuze ko nta makuru y’ubutasi ahari yuko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin adatuje cyangwa afite ubuzima bubi.

Hamaze igihe hiyongera guhwihwisa mu bitangazamakuru kutemejwe kuvuga ko Putin, uzuzuza imyaka 70 mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, ashobora kuba arwaye, bishoboka ko arwaye kanseri.

Ariko William Burns yavuze ko nta gihamya ihari igaragaza ibi, atera urwenya ko ahubwo aboneka ko afite "ubuzima bwiza cyane".

Ibiro bya Perezida w’Uburusiya nanone byahakanye ayo makuru yuko Putin arwaye, bivuga ko "nta kindi kitari ibinyoma".

Umukuru wa CIA avuze ibi mu gihe Amerika yatangaje ko izaha Ukraine izindi ntwaro zirasa mu ntera ndende.

Mbere yaho, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yavuze ko icyo igisirikare cy’Uburusiya kirimo kwibandaho muri Ukraine kitakiri "gusa" uburasirazuba.

Yumvikanishije ko gahunda y’Uburusiya yahindutse nyuma yuko uburengerazuba (Uburayi n’Amerika) buhaye Ukraine intwaro nk’izo.

’Yemera kugenzura’

Mu ihuriro (inama) ku mutekano ry’ikigo Aspen Security muri leta ya Colorado, Burns yagize ati: "Hari ibihuha byinshi ku buzima bwa Perezida Putin kandi icyo dushobora kuvuga ni uko rwose afite ubuzima bwiza cyane".

Akomerezaho nyuma yuko bamwe basetse muri iryo huriro, yongeyeho ko uyu atari umwanzuro usanzwe w’akazi w’amakuru y’ubutasi.

Kuri uyu wa kane, ibiro bya Perezida w’Uburusiya - Kremlin - byahakanye ibihuha byuko Putin arwaye.

Dmitry Peskov, umuvugizi wa Putin, yabwiye abanyamakuru ati: "Mu mezi ya vuba aha ashize, abiyita ’impuguke’ mu makuru b’Abanya-Ukraine, Abanyamerika n’Abongereza bakwirakwije amakuru y’ibinyoma atandukanye ku buzima bwa perezida. Ariko nta kindi kitari ibinyoma".

Burns, wigeze kuba ambasaderi w’Amerika i Moscou, yavuze ko amaze imyaka irenga 20 yitegereza anagira aho ahurira na Perezida w’Uburusiya.

Uyu mukuru wa CIA yavuze ko Putin ari umuntu "wemera cyane kugenzura, gutera ubwoba no kwihorera", kandi ko ibi bimuranga byarushijeho gukomera mu myaka 10 ishize kuko abajyanama be ba hafi bagabanutse.

Ati: "Yemera ko umuhamagaro we nk’umutegetsi w’Uburusiya ari ukongera kugira Uburusiya igihugu cy’igihangange. Yemera ko icy’ingenzi mu gukora ibi ari ukongera gushyiraho igice Uburusiya bufitemo ijambo mu ho buturanye na ho kandi ibyo ntashobora kubikora atagenzuye Ukraine".

Burns yakoreye uruzinduko i Moscou mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2021 kuburira Uburusiya ku ngaruka zikaze bwahura na zo kubera gutera Ukraine, nyuma y’amakuru y’ubutasi Amerika yari yarakusanyije kuri gahunda y’Uburusiya. Ariko uyu mukuru wa CIA yagize ati: "[Nahavuye] mpangayitse cyane kurusha uko nahageze meze".

Burns yavuze ko gahunda ya Putin yari ishingiye ku "byo yishyizemo nk’ukuri bifite inenge zikomeye hamwe n’ibyo yibeshye cyane cyane ku bushake bwa Ukraine bwo kwirwanaho".

Ati: "Putin rwose yizera imvugo ye. Maze imyaka mwumva avuga ibi ahiherereye ko Ukraine atari igihugu cya nyacyo.

"Gusa, ibihugu bya nyabyo byirwanaho. Kandi ibyo ni byo Abanya-Ukraine bakoze".

Amerika igereranya ko Abarusiya bamaze gupfira muri Ukraine kugeza ubu barenze 15,000 bishwe, n’abashobora kuba bagera ku 45,000 bakomeretse, nkuko Burns yabivuze. Yagereranyije ko Abanya-Ukraine bamaze kwicwa ari bacyeya ho gato kuri abo Uburusiya bumaze gutakaza.

Yongeyeho ko kuba ubu Uburusiya bwararunze abasirikare mu karere ka Donbas, bica amarenga ko igisirikare cyabwo hari amasomo akomeye cyigiye mu bibazo cyahuye na byo.

Uburusiya bwateye Ukraine ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, buvuga ibitari ukuri byuko abavuga Ikirusiya bo mu karere ka Donbas mu burasirazuba bwa Ukraine bakorewe jenoside kandi ko bacyeneye kubohorwa.

Nyuma y’amezi hafi atanu ashize bugabye icyo gitero, Uburusiya bwigaruriye ibice bimwe byo mu burasirazuba no mu majyepfo ya Ukraine, ariko bwananiwe kugera ku ntego bwari bufite mu ntangiriro yo gufata umurwa mukuru Kyiv, kuva icyo gihe bwavuze ko intego y’ibanze bufite ari ukubohora Donbas.

Amerika yashinje Uburusiya kuba burimo kwitegura kwiyomekaho ibice bya Ukraine.

Ariko mbere yaho ku wa gatatu, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya yumvikanishije ko kuba Amerika iha Ukraine intwaro zirasa mu ntera ndende bishobora kwagura aho igisirikare cy’Uburusiya kirimo kwibanda muri Ukraine.

Nubwo habayeho uko gusa nko kuburira kwa Lavrov, ku wa gatatu Amerika yatangaje ko izaha Ukraine izindi ntwaro zirasa mu ntera ndende.

Minisitiri w’ingabo z’Amerika Lloyd Austin yavuze ko Ukraine izabona ubundi bwirinzi bune bugezweho bwa rokete bwa HIMARS (High Mobility Artillery Rocket System) bwo gukumira gukataza kw’abasirikare b’Uburusiya. Bitumye umubare wose w’ubwirinzi nk’ubu izaba igize ugera kuri 16.

Hagati aho, Olena Zelenska, umugore wa Perezida wa Ukraine, muri Amerika ku wa gatatu yagejeje ijambo ku nteko ishingamategeko y’iki gihugu, asaba ubundi bwirinzi bwo mu kirere bwo "kudufasha guhagarika iri terabwoba rikorerwa Abanya-Ukraine".

Yavuze ko izo ntwaro zishobora gufasha mu gutuma hizerwa kugera "ku ntsinzi ikomeye dusangiye [duhuriyeho]".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo