NATO iri mu ntambara iziguye na Russia – Sergei Lavrov

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yavuze ko intwaro ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi (Uburayi n’Amerika) biha Ukraine, zisobanuye ko umuryango w’ubwirinzi bwa gisirikare wabyo (OTAN/NATO) "urebye uri mu ntambara n’Uburusiya".

Mu kiganiro cyatangajwe ku wa mbere, yagize ati: "Izi ntwaro zizagabwaho igitero n’igisirikare cy’Uburusiya mu buryo bwemewe n’amategeko bijyanye n’igikorwa cyihariye [cy’igisirikare cy’Uburusiya muri Ukraine]".

Lavrov yanabwiye televiziyo y’Uburusiya ati: "OTAN, urebye, iri mu ntambara n’Uburusiya binyuze ku kindi gihugu kandi irimo kugiha intwaro. Intambara ni intambara".

Ukraine ivuga ko ibi byerekana ko Uburusiya bwatakaje "icyizere cya nyuma [bwari bufite] cyo gutera ubwoba isi ngo ntifashe Ukraine".

Bwana Lavrov yanemeye ko bishoboka ko iyi ntambara yakoreshwamo intwaro z’ubumara za nikleyeri, nubwo yanavuze ko afite icyizere ko amasezerano y’amahoro ashobora kugerwaho.

Yavuze ko Uburusiya bushaka kwirinda ibyago biri hejuru "bitari karemano" by’intambara nk’iyi.

Lavrov yagize ati: "Aha ni ho duhagaze h’ingenzi dushingira buri kintu icyo ari cyo cyose. Ubu ibyago [bihari] ni byinshi".

"Sinshaka kuzamura ibyo byago ku rugero rutari karemano. [Hari] Benshi bakabyifuje. Ibyago bihari birakaze, ni ibya nyabyo, kandi tugomba kutabiha agaciro gacye".

Lavrov yanashinje Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky ko igihugu cye "kirimo kwigira nkaho" kiri mu biganiro, avuga ko ari "umukinnyi mwiza wa filime".

Lavrov yagize ati: "Nureba witonze ukanasoma witonze ibyo avuga, uzasangamo kwivuguruza kwinshi cyane".

Mu cyumweru gishize, uyu Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya yari yavuze ko bwiyemeje kwirinda intambara irimo intwaro za nikleyeri.

Ku wa mbere, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba yanditse kuri Twitter ko aya magambo mashya ya Lavrov ari ikimenyetso kigaragaza ko Uburusiya bwatakaje "icyizere cya nyuma [bwari bufite] cyo gutera ubwoba isi ngo ntifashe Ukraine".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo