Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Russia ahakana ko Putin arwaye

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov yahakanye ibihwihwiswa byuko Perezida Vladimir Putin arwaye.

Mu kiganiro na televiziyo yo mu Bufaransa, Lavrov yavuze ko Perezida Putin agaragara mu ruhame buri munsi, kandi ko nta muntu ushyira mu gaciro wamubonaho ibimenyetso by’indwara.

Hashize igihe hari ibihwihwiswa mu bitangazamakuru, bitemejwe, byuko Putin, uzuzuza imyaka 70 mu kwezi kwa cumi uyu mwaka, ashobora kuba afite ubuzima bubi, bishoboka ko ari uburwayi bwa kanseri.

Icyo kiganiro cyabaye mu gihe Uburusiya bukomeje gutera intambwe mu karere ka Donbas muri Ukraine.

Lavrov yavuze ko "kubohora" ako karere ko mu burasirazuba bwa Ukraine ari "icyihutirwa ntakuka" ku Burusiya.

Yasubiyemo ibyakomeje kuvugwa n’Uburusiya, ahanini byavuzwe ko nta shingiro bifite, byuko Uburusiya burimo kurwanya "ubutegetsi bushya bw’aba Nazi".

Akomoza ku kuba Perezida Putin agaragara mu ruhame mu buryo buhoraho, Lavrov yabwiye televiziyo TF1 ati: "Sintekereza ko abantu bashyira mu gaciro bashobora kubona muri uyu muntu ibimenyetso by’uburwayi runaka cyangwa indwara".

Mu magambo yatangajwe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Uburusiya, yagize ati: "Mushobora kumureba kuri za ’screens’ [za televiziyo], mugasoma mukanatega amatwi imbwirwaruhame [amagambo] ze".

"Mbirekeye umutimanama w’abakwirakwiza ibihuha nk’ibyo nubwo buri munsi haba hari akanya ko gusuzuma uko umuntu agaragara".

Abakora mu butasi bw’Ubwongereza basubiwemo babwira ibitangazamakuru ko Putin yari arwaye bikomeye mu cyumweru gishize.

Ariko ibihuha ku kuntu Perezida w’Uburusiya ameze, umaze igihe azwiho kubaho mu buryo bwiza ku buzima kandi akaba azwiho gukunda siporo, bimaze imyaka binyuzamo bigahwihwiswa.

Abajijwe ku bantu imirwano imaze guhitana - yabayemo ibitero by’imbunda za rutura n’ibisasu bya rokete mu duce tumwe two mu mijyi, Lavrov yashimangiye ko abasirikare b’Uburusiya "bakurikiza bikomeye amategeko yo kwirinda ibitero n’ibisasu ku bikorwa-remezo bya gisivile".

Kuva Uburusiya bwatera Ukraine ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, abaturage b’abasivile batari munsi ya 4,031 barishwe naho abandi batari munsi ya 4,735 barakomereka, nkuko bitangazwa n’umuryango w’abibumbye (ONU/UN).

Umubare utazwi w’abarwanyi barapfuye cyangwa barakomereka, nkuko ONU ibivuga. Abantu barenga miliyoni 14 bamaze guhunga bata ingo zabo, imijyi ihinduka umuyonga.

Imirwano ubu irimo kwibanda ku karere ka Donbas - gacukurwamo amabuye y’agaciro, karimo uturere twa Donetsk na Luhansk.

Abashaka ubwigenge bo muri utwo turere, twaranzwe n’amateka yo kugirana umubano ukomeye n’Uburusiya, bikuye kuri Ukraine mu 2014, none ubu barimo kurwana ku ruhande rw’abasirikare b’Uburusiya kugira ngo bigarurire utu turere mu buryo bwuzuye.

Lavrov yabwiye TF1 ko gutsinda mu "turere twa Donetsk na Luhansk, twemerwa n’Uburusiya nka leta zigenga, ni icyihutirwa ntakuka".

Ariko yongeyeho ko bireba ahasigaye muri Ukraine niba abaturage baho "bishimiye gusubira ku butegetsi bushya bw’aba Nazi bwagaragaje ko bushingiye ku kwanga Abarusiya".

Uburusiya busanzwe byarabaye ngombwa ko kugerageza gufata umurwa mukuru Kyiv wa Ukraine bubireka, nyuma yo gusubizwamo inyuma n’abasirikare ba Ukraine.

Mu byumweru bishize, abasirikare b’Uburusiya banasubijwe inyuma mu mujyi wa Kharkiv, wa kabiri mu bunini muri Ukraine. Ku cyumweru, Perezida Volodymyr Zelensky yakoreye uruzinduko muri uwo mujyi wazahajwe n’imirwano, rugamije kongerera umurava abasirikare ba Ukraine.

Avugira muri uwo mujyi, yavuze ko abasirikare b’iki gihugu bazarwana ku butaka bwabo "kugeza ku mugabo wa nyuma".

Ati: "[Abarusiya] Nta mahirwe bafite. Tuzarwana kandi nta gushidikanya tuzatsinda".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo