MH370 imaze imyaka 3 iburiwe irengero mu buryo bw’amayobera, mu by’ukuri iherere ye he?

Iburirwa irengero rw’indege ya Malaysia Airlines Boeing 777 yakoraga urugendo rwiswe MH370 ni kimwe mu bintu bigoye gusobanura byabayeho mu bijyanye no kuguruka kw’indege .

Ubunini bw’indege n’ingano yayo ntiwatekereza ko ishobora kuzimira ikaburirwa irengero burundu, abayirimo nayo ubwayo ntibyongere kubonwa ukundi. Nyuma y’imyaka 3, indege nini ya MH370 Malaysia Airlines iburiwe irengero nanubu isi yose iracyibaza aho yarengeye n’abantu 239 bari bayirimo.

Kuva muri 2014 aho iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 777 yazimiriye haracyibazwaho na benshi ariko kugeza ubu ibikorwa byo kuyishakisha byamaze guhagarikwa. Ubusesenguzi bw’igihe cyanyuma iyi ndege yagaragariye ku byuma bishinzwe kugenzura indege (radar) bugaragaza ko ishobora kuba yarakoze impanuka mu gihe yari ku muvuduko munini.

Kuki kuyishakisha byahagaze?

Nubwo abashakashakaga iyi ndege batigeze babona umubiri n’umwe w’umugenzi cyangwa umwe mu bakoraga muri iyi ndege, ibikorwa byo kuyishakisha byahagaritswe ku itariki 17 Mutarama 2017 nkuko byatangajwe n’abayobozi bo muri Australia. Kuge ubwo ibi bikorwa byari bimaze guhagarikwa, ibisigazwa 33 nibyo byari bimaze kuboneka, biturutse aho abayishakashakaga bakekaga ko yaguye mu nyanja.

Uwari ushinzwe ibikorwa byo kuyishakashaka icyo gihe yagize ati “ Nyuma yo gukoresha ibishoboka byose, ‘Science’ igezweho, ikoranabuhanga rishoboka ryose, ndetse n’inama z’abahanga muri ibi bikorwa, …iherezo ibikorwa byo gushakisha iyi ndege ntacyo byagezeho…”

Ku bigaragara, ibikorwa byo gushakisha MH370 munsi y’inyanja byahagaritswe.”

Byagenze gute ku itariki 8 Werurwe 2014 ?

Hari ku itariki 08 Werurwe 2014 ubwo Boeing 777-200ER yahagurukaga muri Malaysia ku kibuga cya Kuala Lumpur International Airport yerekeje i Beijing mu Bushinwa ku kibuga cya Beijing Capital International Airport. Nyuma y’isaha imwe gusa ihagurutse abari bayitwaye nibwo bwanyuma bavuganye n’abari ku butaka ubwo yari igeze mu Majyepfo y’inyanja y’Ubushinwa. Iyi ndege yabuze mu buryo butunguranye ntiyongera kubonwa n’ibyuma bigenzura ikirere. Abakozi bose mo mu ndege bakomokaga muri Malaysia hiyongereho abapilote(Capt. Zaharie Ahmad Shah wari ufite imyaka 53, n’umwungiriza we Fariq Abdul Hamid wari ufite imyaka 27 igihe indege yaburiwe irengero).

Boeing 777-200ER yari itwaye abagenzi bose hamwe baturukaga mu bihugu 15 bitandukanye. 153 bakomokaga mu gihugu cy’Ubushinwa naho 38 bakomoka muri Malaysia. Abandi bagenzi baburiye muri iyi ndege bakomokaga muri Iran, USA, Canada, Indonesia, Australia, India, France, New Zealand, Ukraine, Russia, Taiwan no muri Netherlands.

Bamwe mu bazwi cyane bayiburiyemo harimo Philip Wood wo mu nama y’ubutegetsi y’uruganda rwa IBM ndetse na Ju Kun wari kabuhariwe mu mikino njyarugamba (martial arts expert). Jun Kun ikindi yari azwiho cyane ni uko yakoraga akazi ko gusimbura abakinnyi muri filime mu bikorwa runaka batabasha gukora bijyanye n’imirwanire (stuntman ) akaba ari na we wasimburaga umukinnyi wa filime Jet Li mu gihe hari imirwanire imugoye mu ifatwa rya filime(Jet Li’s body double). Muri filime yamufashijemo harimo The Expendables, The Forbidden Kingdom na Fearless.

Mu bandi bayiguyemo harimo umugore n’umugabo bari basubiye mu rugo kureba abana babo nyuma y’igihe kini bari bamaze mu kwezi kwa buki, harimo n’umwubatsi ngo wari umaze igihe kingana n’umwaka atagera iwe mu rugo.

Kuva umunsi yaburiyeho abashakashatsi banyuranye bo muri Malaysia bafatanyije n’igisirikare cyaho batangiye kuyishakira mu kigobe cya Thailand (Gulf of Thailand) no mu nyanja y’Ubushinwa aho bwanyuma iyi ndege yabonewe kuri Radar. Nyuma y’icyumweru kimwe ibuze , amashusho ya satellite yagaragaje ko Boeing 777-200ER ishobora kuba yaraguye mu Nyanja y’Ubuhinde , mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba bwa Australia. Gusa gushakisha agasanduku k’umukara byahagaze ubwo ntacyo babashije kubona muri iki gice.

Mbere y’uko iburirwa irengero yari imaze kugenda urugendo rwose hamwe rubarirwa mu masaha 53,420 kuva yatangira gukora ingendo kugeza umunsi yaburiwe irengero nkuko ikinyamakuru The Sun cyabitangaje mu nkuru igira iti ‘What happened to flight MH370 and where is the missing Malaysia Airlines plane? what we know’ yo ku wa 28 Gashyantare 2017.

Amagambo yumviswe bwanyuma aturuka muri MH370 bikekwa ko yavuzwe n’umupilote mukuru cyangwa umwungiriza yagiraga ati “Good night Malaysian three seven zero”, tugenekereje bagira bati ‘ Ijoro ryiza Malaysian 370’.

Ababuriye ababo muri MH370 barasaba ko ibikorwa byo kuyishakisha bisubukurwa

Abantu bamwe bavuga ko iyi ndege yaba yarashakiwe ahantu hatariho ndetse ubushakashatsi bwo ku rwego mpuzamahanga bwagaragaje ko ahashakirwa iyi ndege hagomba kwiyongeraho ubuso bwa kilometero kare 25.000 bw’agace k’inyanja y’Abahinde katigeze gashakirwamo.

Kuri uyu wa gatandatu tariki 04 Gashyantare 2017, abari bafite ababo muri MH370 bahuriye Kuala Lumpur mu kwibuka imyaka 3 ishize iyi ndege iburiwe irengero. Iyi miryango irasaba ko yahabwa miliyoni 15 z’amadorali ya Amerika bagatangiza ibikorwa byo kuyishakisha bikozwe n’abantu bigenga (private search) nyuma y’uko ababikoraga bayiburiye munsi y’inyanja. Ibi ni ibyatangajwe na Euro News mu nkuru igira iti ‘MH370 relatives launch appeal for new search for missing flight’.

Jacquita Gomes waburiyemo umugabo we yagize ati “ Ibikorwa byo kuyishakisha bigomba gukomeza. Impamvu bavuga ko babihagaritse ni uko bavuga ko ntabindi bimenyetso bifatika bihari byatuma bakomeza kuyishakisha. Ndatekereza ko bakwiriye kongeramo abandi bantu b’inzobere, bakareba ibyakozwe, hanyuma bakongera bagatangira bundi bushya bakareba aho ikibazo kiri.”

Mu bikorwa byo kwibuka ababuriye muri MH370, Minisitiri wa Malaysia ushinzwe ubwikorezi no gutwara abantu yavuze ko abantu 239 bari bayirimo bazahora bibukwa.

Ibivugwa (conspiracy theories )ku izimira ry’iyi ndege

Kuba yaraburiyemo abantu benshi, kuba yarabuze ari iy’igihugu (Malaysia) kimwe mu bifite ibyuma bigenzura ikirere bihambaye(Radars), kuba itangazamakuru rimaze gukataza ugereranyije no ku ndege zabuze mu myaka yashize,… ni bimwe mu bituma ibiyivugwaho ari byinshi ndetse na magingo aya hakaba hakiyongera ibiyivugwaho(Theories) byinshi. Guhagarika kuyishakisha nacyo ni ikindi kiri gutuma ibivugwa kuri iyi ndege bikomeza kwiyongera. Ibi ni bimwe mu biyuvugwaho

Perezida Putin yarayishimuse

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin ashinjwa kugira uruhare mu ishimutwa rya MH370. Umwe mu babimushinja ni umwanditsi w’umunyamerika wandika ku bintu bya ‘Science’.

Uyu mwanditsi witwa Jeff Wise avuga ko Putin yaba yarahinduye uburyo iyi ndge yagurukagamo kugira ngo ibashe kuguruka ntamuntu uyibona, akaba yarayigushije ku kibuga cya Baikonur Cosmodrome muri Kazakhstan kugira ngo ababaze ibihugu by’iburayi na Amerika.

Yararashwe

Nyuma gato y’uko iyi ndege iburiwe irengero, hari igitabo cyasohotse kigaragaza ko MH370 yarashwe n’abasirikare bari mu myitozo. ‘Flight MH370: The Mystery ’ niryo zina ry’iki gitabo. Iki gitabo kivuga ko abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Thailand (US-Thai) bari mu myitozo aribo barashe MH370 kubw’impanuka. Kwirinda ko haba ikibazo nk’icy’indege y’i Lockerbie muri 1988, ngo nibyo bituma abarebwa n’iki kibazo birinda ko byajya hanze. Ibi nibyo ikinyamakuru The Mirror cyatangaje mu nyandiko yacyo ‘Flight MH370: 19 conspiracy theories about missing Malaysia Airlines plane after first wreckage found’ yo ku wa 05 Kanama 2015.
Undi muntu ushinja Amerika kuba yararashe MH370 ni Marc Dugain wahoze ari muyobozi wa kompanyi y’indege mu Bufaransa, wavuze ko ingabo z’igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika zaba zararashe iyi ndege zitinya ko yaba yashimuswe.

Yaguye ku kirwa kigenzurwa n’ingabo za Amerika

Nyuma y’uko MH370 iburiwe irengero, hakunzwe kuvugwa amakuru y’uko yaba yaraguye ku kirwa kiri mu Nyanja y’abahinde cyitwa Diego Garcia giherereye ku birometero 3.500 uvuye muri Malaysia, kiriho ibirindiro by’ingabo za Leta Zunzwe Ubumwe za Amerika(US military base). Ibi ariko Amerika yarabihakanye binyuze mu muvugizi wa Ambassade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Malaysia watangaje ko atari ukuri . Abinyujije mu butumwa bwa email yoherereje ikinyamnakuru Star cyo muri Malaysia, yagize ati “ Nta kimenyetso kigaragaza ko MH370 yaguye muri Maldives cyangwa Diego Garcia. MH370 ntiyaguye muri Diego Garcia .

Yaguye mu mazi

Nubwo gushakisha iyi ndege byatwaye amafaranga atabarika, byatwaye umwaka urenga ngo igisigazwa cya mbere kivugwa kuba icy’iyi ndege kiboneke.
Ku itariki 29 Nyakanga 2015 nibwo igice cy’ibaba cyabonywe mu birwa bya Reunion biri mu Nyanja y’Ubuhinde. Icyabonetse ni ibaba rifite metero 2 z’uburebure ryabonywe n’abantu bari bari gusukura ku ngengero z’amazi(Beach) mu Majyaruguru y’iki kirwa. Ku itariki 05 Kanama 2015 nibwo Minisitiri w’intebe wa Malaysia Najib Razak yemeje ko koko igisigazwa cyabonetse ari ibaba rya MH370 ,byemezwa na Leta y’Ubufaransa ku itariki 3 Nzeli 2015 nyuma yo kugisuzuma muri Laboratwari.

Yagushijwe n’umwiyahuzi

Tan Sri Khalid Abu Bakar wahoze akuriye igipolisi muri Malaysia we akeka ko gukora impanuka kw’iyi ndege byaba byarakozwe nk’igikorwa cy’ubwiyahuzi. Avuga ko umwe mubari bayirimo ashobora kuba yari yarafashe ubwishingizi bw’ubuzima bw’igihe kirekire mbere y’uko ayijyamo bityo bakazishingira umuryango we mu gihe kizaza.

Kuva ku munsi wa mbere bimenyekana ko MH370 yabuze, kari agahinda gusa ku baburiyemo ababo

Mu gushakisha MH370 hakoreshejwe indege n’ubwato kabuhariwe ariko birananirana

Mbere y’uko ibikorwa byo kuyishaka bihagarara, byakorewe ku buso bungana na kilometero kare 119.139(46,000 square miles )

Imiryango y’ababuriye ababo muri MH370 igiye gukusanya amafaranga yo gushakisha iyi ndege mu buryo bwigenga kandi ngo bafite icyizere cyo kuzayibona

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo