Ubutegetsi bwa Joe Biden bwatanze “ubusabe bukomeye” bwo kugarura abanyamerika babiri bafungiye mu Burusiya, nk’uko byemejwe n’ububanyi n’amahanga bwa Amerika.
Amakuru aravuga ko Moscow yifuza kugurana umukinnyi w’umugore wa Basketball witwa Brittney Griner ifunze, igahabwa umurusiya wahamijwe gucuruza intwaro Viktor Bout ufunzwe na Washington.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Amerika Anthony Blinken yavuze ko mu cyumweru gitaha ibi ashobora kubiganiraho kuri telephone na mugenzi we Sergei Lavrov w’Uburusiya.
Blinken na Lavrov ntibaravugana kuva intambara muri Ukraine yatangira.
White House na minisiteri y’ububanyi n’amahanga bya Amerika byanze kuvuga ibirambuye mu busabe bahaye Uburusiya.
CNN ivuga ko Amerika yizeye kugurana Bout igahabwa Griner n’undi munyamerika witwa Paul Whelan bafungiye mu Burusiya.
New York Times ivuga ko mu kwezi gushize ari bwo Washington yatanze buriya busabe kandi ko Perezida Biden ari we wabwemeje.
Umunyamategeko wa Viktor Bout yabwiye ibiro ntaramakuru Rai Novosti byo mu Burusiya ko atavuga ku makuru yo kugurana umukiriya we, ariko ko “ibi bishobora guhinduka vuba”.
Umugore wa Bout, Alla, yabwiye Ria Novosti ko yaba we cyangwa umugabo we nta makuru bafite kuri uwo mugambi wo kugurana imfungwa.
Viktor Bout ari gukora igifungo cy’imyaka 25 muri Amerika, yahamijwe kugerageza kugurisha intwaro n’umutwe w’inyeshyamba zo muri Colombia ngo zice abanyamerika.
Umuvigizi wa White House John Kirby yemeje ko hari ubusabe bwatanzwe “mu byumweru byinshi bishize”, ariko ko Uburusiya “butarashima ubwo busabe kugeza ubu”.
Yavuze ko ibiganiro byo kugarura bariya banyamerika ari “akazi gakomeye” kandi ko gutangaza amakuru yose ya buriya busabe byaba biteye akaga.
Ati: “Ntabwo byadufasha kubagarura mu rugo tubaye tuganirira ku karubanda.”
Brittney Griner afunze kuva muri Gashyantare(2) nyuma y’uko abakozi b’ikibuga cy’indege i Moscow basanze utunywesho tw’itabi tugezweho turimo urumogi mu gikapu cye.
Griner w’imyaka 31 yari asubiye muri Amerika avuye gukina Basketball mu Burusiya.
Kuwa gatatu, mu rubanza rwe rwo gufatanywa ikiyobyabwenge, Griner yavuze ko yategetswe gusinya inyandiko, ariko “nta n’umwe wazinsobanuriye”.
Yavuze ko atigeze asobanurirwa uburenganzira bwe cyangwa ngo ahabwe umwunganizi mu masaha ya mbere yo gufungwa, ko yakoreshaga ‘application’ ya telephone isemura kugira ngo yumvikane n’abamufashe.
Uyu mukinnyi ufite imidari ibiri olempike ya zahabu, yemeye icyaha cyo kugira ibiyobyabwenge, ariko ahakana kwica amategeko nkana, avuga ko yapakiye igikapu cye huti huti.
Griner yagize ati: “Kugeza n’ubu sinumva uko [utunywesho tugezweho tw’itabi] twageze mu gikapu cyanjye.
“Kuba twaragezemo by’impanuka, ndabyemera, ariko sinagambiriye kugira ikintu ninjiza bitemewe mu Burusiya.”
Urubanza rwe ruzakomeza mu kwezi gutaha mu gihe agomba gufungwa by’agateganyo nibura kugeza mu Ukuboza(12).
Naho Paul Whelan wahoze ari umusirikare wa Amerika, yafatiwe i Moscow mu 2018, ahamwa no kuba intasi ya Amerika mu 2020, akatirwa gufungwa imyaka 16.
BBC