Inkomoko y’imyambaro y’abagore ireshya abagabo

Muri iki gihe bamwe mu bakobwa n’abagore bambara imyenda igaragaza uko bateye ndetse ikagaragaza na bimwe mu bice by’umubiri wabo. Waba uzi imvo n’imvano yabyo? Waba uzi impamvu se ibyihishe inyuma?

Muri iyi nkuru nibyo tugiye kugarukaho n’amateka yabyo. Ibyanditswe muri iyi nkuru byakuwe mu gitabo The art of seduction cya Robert Greener.

Duhereye mu binyejana byinshi bishize maze nujya ubyambara ujye ubikora uzi amateka yabyo n’impamvu ibyihishe inyuma ndetse n’umusore cyangwa umugabo ubireba akarangara amenye neza impamvu abo bagore n’abakobwa baba babyambaye.

Mu binyejana byinshi bishize, kugira imbaraga cyangwa kuba igihangange bose bemera kandi batinya wabiheshwaga no kurwana, ugakandamiza abandi nta mpuhwe. Koroherana byari hafi ya ntabyo. Abami n’Ibikomangoma bagombaga kuba ari ba ntampuhwe.

Kubera iyo mpamvu bake nibo babaga ar’ibihangange; byumvikane ko mur’ibyo bihe abahagorewe cyane kurenza abandi ar’abagore kuko nta buryo bari bafite bwo guhangana, nta ntwaro bari bafite yatuma baganza abagabo haba muri politiki, mu muryango ndetse yewe no mu rugo.

Nyamara nubwo abagabo bari ibihangange bagiraga intege nke ku kintu kimwe ’Irari ridashira ryo gushaka gukora imibonano mpuzabitsina n’abagore’.

Umugore yashoboraga gukina n’umugabo yifashishije iryo rari ariko umugabo yamara kubona icyo yar’ababaye agahita asubira mu murongo w’ubuzima bwe busanzwe bwo kurwana no gukandamiza abo adashaka. Iyo umugore yangaga kuryamana n’umugabo, umugabo yahitaga ashakira ahandi mu buryo bworoshye cyangwa se agakoresha imbaraga. Muri make uwangaga yarahohoterwaga ndetse agakandamizwa.

Icyo gihe imbaraga n’ubuhangange by’umugore (Power) zari iza akanya gato cyane kandi ari izidahamye ,kuko yazigiraga igihe umugabo yatwawe n’irari gusa. Nta kundi rero bari kubigenza uretse kwemera bagahebera urwaje bagatuza abagabo bakabatwara uko bishakiye.

Nyamara hari bamwe mu bagore inyota yabo yo gukunda icyubahiro, imbaraga n’ubuhangange itemereye ko bemera akaje, uko imyaka yicumaga ariko bashakisha uko bakwigaranzura iyo ngoyi y’abagabo biciye mu bucakura, uburyarya no guhanga udushya bityo bakaba babona uburyo bagira imbaraga noneho zihoraho kandi mu buryo busesuye.

Mur’abo bagore twavugamo nka Bathsheba wo mw’isezerano rya kera muri Bibiliya, Helen of Troy, umushinwakazi Hsi Shi n’ubahebuje bose Cleopatra; abo nibo bahanze ukureshya abagabo bagatwarwa neza neza.

Babigenje bate?

Barabanje batangira kurangaza abagabo bifashishije uko bagaragara, bifashishije ibirungo by’ubwiza (Make up) n’imibavu; bakihindura nk’imanakazi zaje mu buzima busanzwe bwa muntu kandi ari abantu.

Batangiye kwerekana uduce duto tumwe na tumwe tw’umubiri mu rwego rwo gutuma abagabo bibwira byinshi mu mitwe yabo ndetse bakibwira n’ibyuzuye amashyengo akabije, nuko bikabyutsa irari mu bagabo ritari iryo gukora imibonano mpuzabitsina gusa nabo ahubwo no guharanira kwigarurira iyo manakazi idasanzwe.

Iyo rero bamaraga kwigarurira umugabo batyo, batangiraga kumureshya gahoro gahoro bamwigiza kure y’isi y’abagabo; isi y’intambara na politiki maze bakerekeza mw’isi y’abagore, isi y’ibihenze bishashagirana, ibirori no kwinezeza. Bakabajyana mu ngendo za kure iyo bigwa nk’uko Cleopatra yakubakubye Julius Caesar akamwerekeza muri Nil. Umugabo yashidukaga yatangiye gukunda ubwo buzima bwo kwinezeza ndetse akisanga mu rukundo atyo.

Nyamara mu buryo butunguranye, umugore agahita abisha akitwara nkaho nta kigeze kiba hagati ye n’umugabo, agatera urujijo umugabo wamaze kumukunda, mbese igihe cyose umugabo yifuza byinshi birenzeho, umugore agahita amwereka ko ay’urukundo atakiyarimo. Ibyo byahatiraga umugabo kwinginga no kwiruka inyuma y’uwo mugore yakunze kugirango yongere abone umunyenga yabonaga mbere ari nako agenda atakaza ubukana n’igitinyiro nyamara amarangamutima yo akiyongera kakahava.

Nguko uko abagabo b’ibihangange muri Politiki nk’Umwami Dawidi, Trojan Paris, Julius Caesar, Mark Antony, Umwami Fu Chai yewe na Mugabe Robert bisanze barigaruriwe n’abagore.

Abagore bamenye neza ko ari abanyantege nke mu kurwana, babona kandi ko ubushobozi bukomeye bafite ar’ubwo kureshya abagabo bifashishije imyambaro, imibavu n’uko bagaragara muri rusange. Basobanukiwe ko niba bazisunga abagabo kubyerekeranye n’imbaraga, abagabo nabo bagomba kubisunga kubyerekeranye n’ umunezero uko byagenda uko ariko kose.

Bize neza ko kubanza kwigarurira ibitekerezo, bakagutera kwibaza byinshi by’agatangaza byaba ukuri cyangwa ibinyoma, kugutera kugumya wifuza byinshi birenzeho kubyo wabonye, kugushyira mu rujijo rimwe ubundi bakaguha icyizere cyose aribyo muzi wo kukureshya umugabo agatwarwa rwose kandi yijyanye.

Imbaraga zabo si iz’amaboko ahubwo ni izo mu buryo bw’imitekerereze. Nta kuguhata cyangwa kurwana nawe ahubwo ni uguca iz’ubusamo maze wowe ugakora ibyo umugore ashaka nyamara wowe mugabo ukabikora unezerewe kandi ataguhase.

Mu kureshya abagabo umugore ntaba akiri uwo kuryamana nawe gusa ahubwo ni nk’intasi ikomeye kandi ifite imbaraga, aba ameze nk’abajenerari bategura uko bivuna umwanzi, byose babikora nk’abari mu ntambara.

Ngayo ng’uko mu isi yuzuye ihohoterwa n’akarengane, abagore bahinduye ukureshya abagabo ubugeni bwuzuye urujijo bigahinduka imbaraga kuri bo ndetse bakaganza kugera n’uyu munsi aho utitonze batuma urindimuka ibyo wubatse imyaka n’imyaka bigasenyuka mu minsi mike cyane.

Ngiryo ishibuka ry’imyambaro imwe n’imwe n’imyitwarire imwe n’imwe tugenda tubona ku Bagore yewe na bamwe mu bagabo, gusa uko iminsi yagiye yicuma niko hagiye haza n’izindi nzira zifasha abagore kwigarurira umwanya ukomeye mu bitekerezo by’abagabo kuva ku bakomeye kugeza kuboroheje.

Rugaba

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo