Inkingi y’icyuma y’amayobera bikekwa ko ‘yashinzwe n’ibivejuru’ yabonetse i Kinshasa

Mu ihuriro ry’imihanda (Rond Point) rimwe ry’i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo habaye ahantu hashya ubu hageze inkingi y’amayobera y’icyuma izwi nka ’monolith’.

Ku mbuga nkoranyambaga abantu batangaje amashusho y’iki cyuma gishashagirana aho bagisanze gishinze ahitwa Bandal muri Kinshasa.

Thierry Gaibene ukuriye komine Bandalungwa yumvikanye avuga ko iyi nkingi batazi ibyayo kuko batazi uwayishinze, ko kuwa gatandatu nijoro yari muri Bandal areba niba umukwabu wubahirizwa akahava idahari.

Mu magambo ye yanditswe n’ibinyamakuru by’i Kinshasa, Gaibene yagize ati: "Ku cyumweru mu gitondo ni bwo bampamagaye bambwira ko babonye ikintu kidasanzwe."

Kuva mu mezi make ashize hari inkingi nk’izi zimaze kuboneka ahantu nko muri Calofornia, Romania na Turikiya. Ni nyuma y’uko iya mbere ibonetse mu kwezi kwa 11 mu butayu bwo muri Utah muri Amerika.

Serge Ifulu utuye hafi y’aho iyi nkingi yabonetse i Kinshasa yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati: "Twabyutse tubona iyi nkingi ya mpandeshatu"

Yongeraho ati: "Byadutunguye cyane kuko ari mpandeshatu tubona kenshi mu nkuru zivuga ku ba freemasons cyangwa illuminati."

Hari ibivugwa na bamwe bidafite gihamya, ko izi nkingi zaba zishingwa n’ibiremwa byo ku yindi mibumbe bizwi nk’ibivejuru (aliens), aba babihera kuri filimi yo mu 1968 yitwa ’In 2001: A Space Odyssey’ irimo za monoliths.

Zimwe muri monoliths zimaze kuboneka, nyuma y’iminsi mike zarabuze ntihamenyekane abazitwaye cyangwa abazishinze n’impamvu yabo, ibi ni na ko byagenze no ku yabonetse bwa mbere muri Utah.

Iyabonetse mu minsi ishize muri Turikiya yahise ishyirwaho abayicunga, ndetse hatangira iperereza ry’aho yaturutse.

Iyabonetse i Kinshasa na yo yashyizweho abayirinda kuko bamwe mu rubyiruko rwa Bandal bayigeze amajanja bashaka kuyitwara cyangwa kuyishwanyaguza, nk’uko bivugwa na Global News.

Abaturage b’i Kinshasa bakibona iyi monolith bavuze ko ari ikimenyetso ’cy’iminsi y’imperuka’.

Kugeza ubu ntihazwi neza abakoze nyinshi muri zo, cyangwa aho zakorewe, zihurira ku kuba ari icyuma gishashagirana gifite uburebure bwa metero eshatu kandi gikozwe mu buryo bwa mpandeshatu.

Gusa hari itsinda ry’abanyabugeni muri Amerika ryavuze ko ari ryo ryakoze imwe yabonetse muri leta ya California, nk’uko bivugwa na New York Times.

Monolith yagaragaye mu bwongereza. Bikekwa ko bene izi zishingwa n’ibivejuru

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • nelson

    Maz imisi numva amakuru yibivejuru mbega ibivejuru bibaho

    - 2/05/2023 - 07:56
Tanga Igitekerezo