Rwari uruzinduko rw’ubwihanduzacumu rujya gusa nkaho nta rundi rwigeze rubaho nkarwo kuri perezida w’Amerika.
Kugaragara mu gice kiberamo intambara kigabwaho igitero mu buryo buhoraho, abategetsi bo mu biro bya Perezida w’Amerika, White House, basobanura uru ruzinduko rutari rwitezwe rwa Joe Biden mu murwa mukuru Kyiv wa Ukraine nk’"urwa mbere rubayeho mu bihe bya none".
Bavuga ko inzinduko zabayeho mbere z’abaperezida b’Amerika mu bihugu bya Iraq na Afghanistan byari birimo intambara, zabayeho muri ibyo bihugu hari abasirikare benshi b’Amerika bo kuzikingira.
Ndetse nubwo hari habayeho guhwihwisa kwinshi mu banyamakuru ko Biden ashobora kuba arimo guteganya kugirira uruzinduko muri Ukraine ubwo azaba ari muri Pologne (Poland), ni ho hahandi uru ruzinduko rwatunguye buri wese.
Kumubona ari iruhande rwa Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky rwagati muri Kyiv ndetse harimo kumvikana amajwi y’uturumbeti tw’intabaza two kuburira ku gitero, ni ikintu gitanga ubutumwa bukomeye cyane kurusha ijambo iryo ari ryo ryose ashobora kuvugira muri Pologne.
Kate Bedingfield, ukuriye ibikorwa byo gutangaza amakuru muri White House, agira ati: "Hari harimo ibyago kandi nta n’umwe ukwiye kubishidikanyaho ko Joe Biden ari umuyobozi utajenjeka ku cyo yiyemeje".
Nta za telefone
Kuri gahunda byari biteganyijwe ko ku wa mbere nimugoroba Biden azakora urugendo n’indege akava muri Amerika yerekeza mu murwa mukuru Varsovie (Warsaw) wa Pologne, mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.
Iyo gahunda y’integuza y’uruzinduko rwe yari irimo ahantu habiri harehare hadafite ikirimo ku buryo buteye amakenga, muri iyo nzira ye, ndetse bamwe bibazaga niba aho hatari hafite icyo hagaragaza ari ubwo yashoboraga kunyarukira muri Ukraine.
Abanyamakuru, mu kiganiro cya buri munsi White House igirana na bo, bari bakomeje kubaza kuri urwo ruzinduko. Twabwiwe ko kuri gahunda nta nama Biden ateganya kugirana na Zelensky kandi ko nta guhagarara guteganyijwe hanze ya Varsovie "kugeza ubu".
Icyemezo cya nyuma cyo gukorera uruzinduko i Kyiv cyafashwe gusa ku wa gatanu, nubwo rwari rumaze amezi rutegurwa na bacyeya mu bajyanama bo hejuru ba Perezida.
Ku cyumweru, gahunda ya White House yari ikigaragaza ko Perezida Biden azagenda n’indege yerekeza i Varsovie ku isaha ya saa moya za nijoro ku isaha yo muri Amerika ku wa mbere. Mu by’ukuri, indege ya Perezida w’Amerika, izwi nka Air Force One, yahagurutse saa kumi n’iminota 15, zo ku isaha yo muri Amerika, zo mu rukerera rwo ku cyumweru.
Muri iyo ndege, ku bushake, hari harimo itsinda rito ry’abajyanama ba hafi cyane be, itsinda ry’abaganga ndetse n’abashinzwe umutekano.
Abanyamakuru babiri bonyine ni bo bemerewe kujyana na Perezida. Bari babanje kurahizwa ko bemeye ko bazagira ibanga iby’urwo ruzinduko ndetse bakwa za telefone zabo. Ntibari bemerewe gutangaza iby’urwo ruzinduko keretse igihe Biden yari kuba yamaze kugera i Kyiv.
Uburusiya bwamenyeshejwe iby’urwo ruzinduko habura amasaha macyeya ngo Biden ahaguruke, nkuko bivugwa na Jake Sullivan, umujyanama w’Amerika ku mutekano w’igihugu.
Sullivan yavuze ko Amerika "yabikoze ku mpamvu zo kugabanya ibyago byuko habaho amakimbirane... sindibuvuge uko basubije cyangwa uko ubutumwa bwacu bwari bumeze neza neza, ariko nshobora kwemeza ko twakoze uko kumenyesha".
Ubutumwa busobanutse mu rugo
Nuko, Perezida Biden amara amasaha 10 muri gariyamoshi kugira ngo agere i Kyiv. Yashoboraga kuba yasuye ahandi hantu h’imbere muri Ukraine hari kuba hamworohera cyane kurushaho, ariko yashakaga gukora urwo ruzinduko rutanga ubutumwa akarukorera muri Kyiv yo ubwayo.
Nubwo uru ruzinduko rwa Perezida ari ubutumwa ku Burusiya bw’umuhate w’ubutegetsi bwa Biden ku gufasha Ukraine, ni n’ubutumwa yahaye abatora bo muri Amerika.
Mu cyumweru gishize, Karine Jean-Pierre, umunyamabanga ushinzwe gutangaza amakuru muri White House, yabajijwe ku makusanyabitekerezo agaragaza ko ikigero cy’Abanyamerika bashyigikiye Ukraine kirimo kugabanuka.
Yasubije ko igihe icyo ari cyo cyose Perezida avuze, aba abwira Abanyamerika hamwe n’abantu bo mu bice bitandukanye ku isi.
Ubutumwa bwatanzwe mu ruzinduko rwa Perezida rwo ku wa mbere bugamije gusubiza mu buryo bugaragara amajwi macyeya y’abo mu ishyaka ry’abarepubulikani bibaza igihe Amerika ishobora kumara ikomeza gufasha Ukraine.
Hagati aho, urwo ruzinduko rutunguranye rwatumye abanyamakuru bibwiraga ko ku wa mbere nimugoroba baza gukorana urugendo na Biden, bakora urugendo rwerekeza muri Pologne bari mu ndege itari bwitwe Air Force One.
Air Force One yitwa gutyo gusa iyo Perezida ayirimo.
BBC