Hanze y’U Rwanda

Benshi bari kureba film icukumbuye ku ’ngoro y’igitangaza ya Putin’

Benshi bari kureba film icukumbuye ku ’ngoro y’igitangaza ya Putin’

Video y’icukumbura yakozwe n’ukomeye mu batavuga rumwe, ivuga ko Perezida Vladimir Putin yakoresheje imari yanyerejwe mu kubaka inzu y’igitangaza ku butaka bunini, imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 40 mu masaha 48 itangajwe.

Ikipe ikorana na Alexei Navalny yasohoye iyi video nyuma y’uko afashwe agafungwa akigaruka i Moscow.

Icukumbura bakoze rivuga ko aha hantu n’inyubako zihari byatwaye miliyari $1.37 kandi yatanzwe mucyo bise "ruswa nini mu mateka".

Ibiro bya perezida w’Uburusiya, Kremlin, bihakana ko iyo ari iya perezida.

Umuvugizi wa Kremlin Dmitry Peskov yavuze ko ibyatangajwe ko aho hantu ku nyanja y’umukara harindwa n’ingabo z’ishami rishinzwe iperereza ari "ibinyoma bidafite ishingiro".

Iri cukumbura rya Navalny n’ikipe ye rivuga ko ahantu iyo nzu n’ibindi biyishamikiyeho byubatse haruta ubunini ubwami bwa Monaco inshuro 39.

Iyi nkuru mu mashusho yasohotse kuwa kabiri, hari hashize iminsi ibiri Navalny agarutse mu Burusiya avuye mu Budage, akihagera yahise afungwa.

Ashinjwa ibyaha byo kunyereza imari, gusa we avuga ko ari ibishingiye ku mpamvu za politiki.

Uyu mugabo w’imyaka 44 yari hafi kwicwa n’uburozi mu kwezi kwa munani, we avuga ko ari igikorwa cyateguwe na Perezida Putin ubwe. Kremlin yahakanye ibyo avuga.

Iyo nkuru y’icukumbura ivuga iki nyirizina ?

Ivuga inyubako y’agatangaza yo mu bwoko bwa ’Palace/Palais’ iri ahantu mu ishyamba iruhande rw’inyanja y’umukara yubatswe ku mari yanyerejwe yatangwaga n’abantu bo hafi cyane ya Putin, harimo abaherwe n’abacunga ibitoro.

Muri iyo video, Navalny agira ati: "Bubakiye iyo nzu shebuja muri ayo mafaranga".

Ivuga ko urwego rw’Uburusiya rushinzwe iperereza (FSB, rwasimbuye ikitwaga KGB) rufite ubutaka bungana na kilometero kare 70 buzengurutse ahubatse iyi nzu itangaje n’ibyayo byose.

Iyi nkuru ivuga amakuru arambuye kuri iyo nyubako, ivuga ko ifite casino, ikibuga cya hockey kiri munsi y’ubutaka, umurima w’imizabibu.

Navalny ati: "Ifite uruzitiro ruhambaye, ifite icyambu, umutekano wayo, urusengero, ikirere kidacamo indege, ndetse n’umupaka wayo ugenzurwa"

Yongeraho ati: "Ni ikindi gihugu kiri mu Burusiya, kandi muri icyo gihugu harimo umutegetsi (tsar) umwe udasimburwa. Putin."

Iyi video aho Navalny asobanuramo iby’aho hantu imaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni 40 mu masaha atageze kuri 48 itangajwe

Alexei Navalny muri macye

  • Ni impirimbanyi yo kurwanya ruswa akaba umuntu uzwi cyane mu Burusiya ku kunenga ubutegetsi bwa Vladmir Putin
  • Mu 2018 yashatse kwiyamamariza kuba perezida, ariko arangirwa kuko yarezwe ibyaha byo kunyereza umutungo, we yita ko ari impamvu za politiki
  • Ni umwanditsi kuri internet uzwi cyane, afite miliyoni nyinshi z’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ndetse yabashije gutuma hari abamushyigikiye batorwa mu matora y’abahagarariye abandi muri Siberia mu 2020

Dmitry Peskov kuwa kabiri yabwiye ibiro ntaramakuru RIA Novosti ko ibivugwa muri iyo nkuru icukumbuye "atari ukuri" kandi "aho hantu atari aha perezida".

Kuwa gatatu, yongeye gusobanura ko buri mwaka perezida atangaza umutungo we. Ati: "Biriya byose ni ibinyoma bidafite ishingiro."

Iyi video yatangajwe kuwa kabiri irangira isaba abaturage kwigaragambya. Navalny agira ati: "10% by’abantu bagizweho ingaruka bagiye mu mihanda, guverinoma ntabwo ishobora; kuziba amatora"

Steve Rosenberg, umunyamakuru wa BBC i Moscow avuga ko nubwo Navalny afunze abakorana nawe mu gusohora iyi video berekanye ko atari wenyine.

Abashyigikiye Navalny batumije imyigaragambyo mu Burusiya muri weekend ije ngo basabe ko arekurwa. Gusa ntibiziwi neza niba iyi nkuru yatangaje itari butume aregwa ibindi byaha.

Ikizwi neza ubu ni uko Navalny nubwo afunze ashobora kuba yageze ku kintu cyabonekaga nk’ikidashoboka atangaza inkuru y’iyo nyubako mu mashusho nk’uko Rosenberg abivuga.

Hakurikiyeho iki kuri Alexei Navalny ?

Tariki 02 z’ukwezi gutaha nibwo urukiko ruzanzura niba igifungo gisubitse cy’imyaka itatu n’igice yakatiwe mu 2014 ku byaha byo kunyereza imari bagisubukura agafungwa.

Nyuma y’iminsi itatu, azongera azagarurwa mu rukiko aregwa icyaha cyo gusebya sekombata wo mu ntambara ya kabiri y’isi.

Navalny ubu afungiye muri gereza yitwa Matrosskaya Tishina y’i Moscow nyuma y’uko umucamanza yanzuye ko yarenze ku mabwiriza y’igihano gisubitswe yo kwitaba urwego rushinzwe imfungwa, mu gihe yariho avurirwa mu Budage nyuma yo kurogwa ari mu Burusiya.

Akigera iwabo avuye kuvurwa, yahise afungwa.

BBC

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)