Bafunzwe baregwa kuzinga indabo z’iroza mu noti

Abantu bane batawe muri yombi n’igipolisi cya Malawi baregwa gukoresha amafaranga y’inoti mu kuzinga imitako y’indabo z’impano zo ku munsi w’abakundana w’itariki ya 14 y’ukwezi kwa kabiri uzwi nka Saint Valentin.

Amafoto y’indabo z’iroza zizinze mu noti z’amakwacha 2000 akoreshwa muri iki gihugu (aya arenga gato 2500Frw), ku cyumweru yaracicikanye mu matsinda yo kuri WhatsApp muri icyo gihugu.

Emmanuel Malasa, umutegetsi mukuru ushinzwe iperereza muri Banki Nkuru ya Malawi, yavuze ko ibiro bye bimaze igihe bikora iperereza ku bufatanye na polisi ngo hatabwe muri yombi abangiza inoti ku bushake.

Mbere y’aho, Banki Nkuru ya Malawi yari yavuze ko biyitwara amafaranga menshi mu gusimbuza inoti zishaje.

Polisi ivuga ko abo batawe muri yombi mu mujyi wa Blantyre uri mu majyepfo y’igihugu bashinjwa "gukoresha amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko".

Ivuga ko bashobora gucibwa amande agera kuri miliyari 5 z’amakwacha (arenga miliyari 6,4Frw) mu gihe icyaha cyaba kibahamye.

Uko ari bane bahakanye ibyo bashinjwa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo